Digiqole ad

Somalia: Al-Shabab yiyemeje kwigarura imijyi ingabo za Ethiopia zavuyemo

 Somalia: Al-Shabab yiyemeje kwigarura imijyi ingabo za Ethiopia zavuyemo

Umutwe wa al-Shabab wongereye ibitero haba muri Somalia no muri Kenya mu myaka ishize

Video yashyizwe kuri Internet na Al Shabab irerekana abarwanyi b’uyu mutwe bari mu myitozo ikomeye bitegura kuzagaba ibitero bikomeye ku yindi mijyi ya Somalia. Ibi ngo bizashoboka kuko ingabo za Ethiopia zayirindaga zamaze kwigendera bituma isigara iri yonyine nta kirengera.

Umutwe wa al-Shabab wongereye ibitero haba muri Somalia no muri Kenya mu myaka ishize
Umutwe wa al-Shabab wongereye ibitero haba muri Somalia no muri Kenya mu myaka ishize

Abarwanyi ba Al Shabab bari barasubijwe inyuma n’ingabo za Ethiopia zifatanyije n’iz’Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe (AU) ariko ngo kuba ingabo za Ethiopia zava muri imwe mu mijyi ya kiriya gihugu byatumye abarwanyi ba Al Shabab babona uburyo bwo kwisuganya.

Umuvugizi wa Al Shabab, Sheikh Ali Mohamud Rage yavuze ko impamvu yatumye Ethiopia iza mu mujyi wa Moqokori muri Somalia ari impamvu z’ubukungu no kugirira nabi Abasilamu bo muri Somalia. Yavuze ko Ethiopia yari igamije kubabuza gusenga Allah.

Umwe mu baturage bo muri Moqokori yabwiye Al Jazeera ko mu myaka yashize ubwo bategekwaga na Al Shabab nta mahoro bari bafite kandi ngo kuko ingabo za Ethiopia zagiye bizafasha Al Shabab kongera kugaruka bagahura n’akaga.

Al Jazeera ivuga ko Al Shabab nimara kwigarurira uduce twinshi ngo izanashaka abarwanyi bashya benshi, bikaba bishobora gutuma urugamba rwongera kuba rubi kurushaho.

Umutwe wa Al Shabab ugendera ku matwara akomeye ya Islam wagiye uvugwaho kwica abantu benshi mu dutero shuma wagabye ahantu hatandukanye muri Somalia na Kenya, ndetse wigeze gutega ibisasu muri Uganda.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish