Digiqole ad

Ntabwo abantu baba bahuzagurika ngo bahore baza mu mwanya w’imbere – Kagame

 Ntabwo abantu baba bahuzagurika ngo bahore baza mu mwanya w’imbere – Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ijambo ryo kwakira indahiro z’abadepite batatu binjiye mu Nteko Nshingamategeko

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya, Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene basimbuye, Abadepite bagiye mu zindi nshingano na Hon Nyandwi Desire uherutse kwitaba Imana.

Perezida Paul Kagame avuga ijambo ryo kwakira indahiro z'abadepite batatu binjiye mu Nteko Nshingamategeko
Perezida Paul Kagame avuga ijambo ryo kwakira indahiro z’abadepite batatu binjiye mu Nteko Nshingamategeko

Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguranye Diogene baturuka mu muryango RPF-Inkotanyi basimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Nyandwi Desire witabye Imana tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Karinijabo Berthelemy afite imyaka 43 yahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Iterambere ry’Ubukungu muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga, arubatse afite abana babiri yakoraga muri Soras Vie.

Mukamana Elizabeth afite imyaka 47 yari umwunganizi mu by’amategeko mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, na we arubatse afite abana bane.

Bitunguramye Diogene afite imyaka 50, yari umukozi mu Karere ka Rulindo ashinzwe uburezi ari na byo yize afitemo Master’s.

Perezida Paul Kagame amaze kwakira indahiro zabo, yasabye abarahiye gukomeza gukorera igihugu no gufatanya n’abandi basanze nk’uko basanzwe buzuza imirimo n’inshingano neza bigatuma igihugu gikomeza gutera imbere.

Yagize ati “U Rwanda rugenda rutera imbere kuri byinshi, iyo ugiye ureba ku cyumweru, buri kwezi, buri mwaka, n’iyo ureba amakuru ashyira hamwe uko ibintu bigenda ku Isi,  haba mu bukungu, gukora bucuruzi, mu miyoborere, mu mutekano, …ngira ngo murabibona n’ejo hari ibindi bizasohoka mu makuru, u Rwanda rurakomeza kuza mu myanya y’imbere.”

Kagame yashimangiye ko abantu baba bahuzagurika bitashoboka ko bahora baza mu mwanya w’imbere.

Ati “Ntabwo abantu baba bahuzagurika bahora baza mu mwanya w’imbere, ubwo bivuze ko ibikorwa bifite ishingiro, bifite umwanya wabyo.”

Kagame yavuze ko inshingano y’Abanyarwanda ari ugukomeza gukora neza, igihugu kigakomeza guteza imbere ibigenda neza.

Ati “Dukomeze kurushaho gukora neza kuko nta we ukora neza ageze aho adashobora kongera indi ntambwe imbere, kandi mu by’ukuri uko tubizi igihugu cyacu haracyari urugendo.”

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko hari byinshi bagomba gukora, kugira ngo bagere ku ntego nyinshi  bagenda biha  za buri mwaka cyangwa buri myaka uko igenda ihita.

Ati “Nagira ngo muri ayo magambo make mbibutse gusa ko gukora kwacu ari kwikorera kandi turifuza gukora ibintu bizima. Turifuza gukora ibintu birambye.”

Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahari, bamwe nubwo bagenda bavamo, ngo uko ari ko kose abandi bagenda baza ariko ngo inzira ni imwe, “gukomerezaho”.

Ba 'Honarables' bashya Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene baha icyubahiro Abayobozi Bakuru b'Igihugu
Ba ‘Honarables’ bashya Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene baha icyubahiro Abayobozi Bakuru b’Igihugu
Hon Mukamana Elizabeth ubanza, Karinijabo Barthelemy na Bitunguramye Diogene barahirira imbere ya Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru bari mu Nteko Nshingamategeko
Hon Mukamana Elizabeth ubanza, Karinijabo Barthelemy na Bitunguramye Diogene barahirira imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru bari mu Nteko Nshingamategeko
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Sena Bernard Makuza na Perezida w'Inteko Nshingamategeko Umutwe w'Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Sena Bernard Makuza na Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile
Abadepite bashya bafashe ifoto y'urwibutso bari kumw ena Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
Abadepite bashya bafashe ifoto y’urwibutso bari kumw ena Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
Hon Karinijabo Barthelemy n'umuryango we bafata ifoto y'urwibutso na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
Hon Karinijabo Barthelemy n’umuryango we bafata ifoto y’urwibutso na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
Umuryango wa Hon Bitunguramye Diogene wifotozanya na Perezida Paul Kagame
Umuryango wa Hon Bitunguramye Diogene wifotozanya na Perezida Paul Kagame
Hon Mukamana Elizabeth n'umuryango we bifotozanya na Perezida Paul Kagame
Hon Mukamana Elizabeth n’umuryango we bifotozanya na Perezida Paul Kagame
Bamwe mu Badepite bakira bagenzi babo bagiye gukomezanya akazi
Bamwe mu Badepite bakira bagenzi babo bagiye gukomezanya akazi

Amafoto @ISHIMWE Innocent/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Birashobokako tutaritwasobanukirwa nuwo mwanya wambere icyaricyo.Birukanba Kadhafi ntabwo yarimu mwanya wa mbere? Birukana Ben Ali ntiyari mumwanya wambere muri Africa? Birukana Mubarak ntiyari mu mwanya wambere? Ikibazo ni: Bamwirukaniye iki? Ngaho aho ruzingiye.

  • CYORE!!!! Biriya mbonye kuririya Photo nibiki ra?? biriya byo kunama imbere ya Perezida byaje ryari????

  • U Rwanda ruratera imbere ariko bamwe inzara iratumaze, ubukene buranuma.

  • Mu biduhoza ku mwanya w’imbere, harimo n’itekinikamibare.

  • Ejobundi hari umudepita ababajije muri USA impamvu atigeze yamagana Mobutu kuva muri 1965 kugeza 1988, yarabashubije ati: Icyo gihe byari mu nyungu z’igihugu cyanjye.

  • kuba hari ibyo i gazeti ya leta yemereye abakozi ntibabihabwe ni kimwe mubyo abantu bashingiraho bavuga yuko hari uguhuzagurika,mp’s bagomba kwisubiraho

    • Tugomba kubona ayo twishyura kubatugurije ayokugura airbus na boeing.

  • Ndabona ibitekerezo mwabikuyeho aribyinshi

  • Nyakubahwa Paul Kagame arebe ukuntu muri ikipe yatoje yashyiraho undi muri 2017.

  • Itekinika ry’imibare rwose mu Rwanda rimaze kuba umuco kandi n’ababikora iyo biherereye barabivuga. None se ubu ko inzara yamaze abantu, imibare dufite hari aho ibyerekana, ahubwo biriya byo gutekinika nibidacika tuzisanga ahantu habi cyane, kandi amahanga adutere n’icyizere.

Comments are closed.

en_USEnglish