Tags : Rwanda

DR.Congo: Hatangijwe ubukangurambaga “Bye-Bye Kabila” bwo kweguza Perezida

Imiryango itari iya Leta iharaira Demokarasi muri Congo Kinshasa yatangije uburyo bushya yise ubugendera ku mahame ya Demokarasi bwo kotsa igitutu Perezida Joseph Kabila ngo arekure ubutegetsi. Perezida Joseph Kabila yagombaga kurangiza manda ya kabiri ari na yo ya nyuma yagenerwaga n’itegeko nshinga tariki ya 19 Ukuboza 2016, amataro y’uzamusimbura yari kuba tariki 27 Ugushyingo […]Irambuye

Muri Cameroon bari kwamagana Igifaransa, bane bahasize ubuzima

Abanyamategeko n’abarimu bahanganye bikomeye n’icyo bita ‘ikandamizwa’ (influence) bavuga ko bakorerwa n’abavuga Igifaransa, mu buzima bwabo bwa buri munsi mu gihe igihugu cyabo cyemera indimi ebyiri, Icyongereza n’Igifaransa. Ishyaka ritavuga rumw ena Leta ryitwa Social Democratic Front, riyobowe na John Fru Ndi rikaba rikomoka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ighugu, ryemeje ko abantu bane bamaze kugwa mu […]Irambuye

Allioni yizihije isabukuru y’amavuko afasha imiryango itatu y’incike za Jenoside

Mu mudugudu w’Imena, Akagali ka Bibabare, nu Murenge wa Kimironko ahasanzwe hubatswe umudugudu wa AVEGA niho imiryango Allioni yafashije ituye. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2016, nibwo Allioni yuzuzaga imyaka 24 y’amavuko. Aho gushaka aho yizihiriza uwo munsi we, ngo yahisemo kugira igikorwa akora ashimira Imana yamurinze. Ahitamo kuba yajya gufasha iyo […]Irambuye

Miliyoni 350$ zigiye gushorwa mu mashanyarazi ava kuri nyiramugengeri

*Uruganda ruzubakwa i Gisagara ruzatanga MW 80, *Mu mezi 33 uru ruganda ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi. Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni yatangaje ko guhera mu kwezi kwa mbere igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kizaba cyagabanutse kubera imishinga iri gukorwa, yabitangaje nijoro kuwa kabiri nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’umushoramari ugiye kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Gisagara […]Irambuye

Mu Rwanda abubakisha inzu ngo bikorera n’ibishushanyo byazo batarabyize

Mu nama yari imaze iminsi ibiri i Kigali ihuje abahanga mu gukora ibishushanyo by’inyubako bakorera mu Rwanda, baganira ku buryo bwo kubungabunga imyubakire inoze, hirindwa ibihumanya ikirere no guha agaciro ibikoresho byo mu Rwanda, basabye Anyarwanda kutajya bihutira kujya gushaka ibikoresho by’ubwubatsi mu mahanga ya kure babisize mu Rwanda. Mu Rwanda ngo hari abantu bashaka […]Irambuye

Ngoma: Umuseke wasuye utunguye utugari 6, muri kamwe ni ho

Serivisi mu tugari two uu karere ka Ngoma zirakemangwa kubera ko utwinshi muri two duhora dufunze, inshuro nyinshi bigatuma abaturage babura abayobozi babakemurira ibibazo.  Kuri uyu wa kabiri, Umuseke wasuye utugari dutandatu, kamwe gusa ni ko twasanzemo umukozi ahandi hose abaturage bari bicaye hanze bitonganya. Umunyamakuru w’Umuseke yahereye mu kagari ka Karenge mu mujyi wa […]Irambuye

Cameroon: Boko Haram yahitanye abasirikare 6 barimo n’ubakuriye

Nibura abasirikare batandatu ba Cameroon barimo umuyobozi wabo birakekwa ko bishwe n’inyeshyamba za Boko Haram zagabye igitero mu gace ka k’Amajyaruguru y’icyo gihugu. Bulama Ali, umuyobozi w’abaturage mu idini ya Islam mu gace ka Darak hafi y’ikiyaga cya Chad, yatangarije BBC ishami rya Hausa ko yabonye iyo mirambo nyuma y’igitero cya Boko Haram. Inyeshyamba za […]Irambuye

Senegal: Perezida Macky Sall yasabwe n’abaturage gusubizaho igihano cy’urupfu

Perezida wa Senegal, Macky Sall yanze ubusabe bwo gusubizaho igihano cy’urupfu nyuma yo kubisabwa n’imiryango itari iya Leta n’ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe mu rwego rwo gukomeza amategeko no kubungabunga umutekano. Mu minsi ishize, mu gihugu cya Senegal hakunze kuvugwa ubwicanyi bwa hato na hato. Perezida Macky Sall wari wasuye umwe mu miryango y’abayoboke b’ishyaka rye […]Irambuye

Kicukiro: Abafundi bahangayikishijwe n’abo bakorera bakabambura

Mu nama y’ihuriro ry’abafundi, ababaji, n’abanyabukorikori (STECOM-Kicukiro) yabahuje ku cyumweru, bagaragaje impungenge batewe n’uko bamwe mu babaha akazi babambura cyangwa bagata imirimo bakoraga. Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yabasabye kujya bagirana amasezerano n’ababaha akazi. Iyi nama yateguwe na Cellule Specialisee ishinzwe ubwubatsi muri FPR-Inkotanyi, abanyamuryango ba STECOMA-Kicukiro babanje guhabwa amasomo ajyanye n’amahame ya FPR n’amateka yayo. […]Irambuye

Abana batangira ‘kumenya’ ikibi n’icyiza bafite imyaka itanu

Ubushakashatsi bwakozwe n’umwarimu wigisha imitekereze y’abantu witwa Amrisha Vaish bwerekana ko abana bafite imyaka itanu y’amavuko baba bashobora kwiyumvisha impamvu ituma umuntu mukuru amubuza gukora ikintu runaka kandi bakaba bababazwa n’uko mugenzi wawo agiriwe nabi. Baba bashobira kandi gutanga igihano n’ubutabera hagati y’uwakosheje n’uwakosherejwe. Ibi ngo biterwa n’uko ubwonko bwabo buba ku kigero cyo kwiyumvisha […]Irambuye

en_USEnglish