Digiqole ad

Kicukiro: Abafundi bakomerewe no kutabasha kwiyubakira inzu i Kigali

 Kicukiro: Abafundi bakomerewe no kutabasha kwiyubakira inzu i Kigali

Kuri iki cyumweru abafundi bahuriye muri Sindika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’Ubukorikori (STECOMA) mu karere ka Kicukiro, baganiriye ku bibazo by’ingutu bibugarije, bagaragariza Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Kicukiro ko bigoye ku mufundi kugira ngo abe yakwiyubakira inzu mu mujyi wa Kigali.

Dr Nyirahabimana Jeanne Mayor wa Kicukiro aganiriza abagize STECOMA Kicukiro
Dr Nyirahabimana Jeanne Mayor wa Kicukiro aganiriza abagize STECOMA Kicukiro

Abanyamuryango ba STECOMA Kicukiro basabwe gufasha Leta kurwanya akajagari mu myubakire bagendeye ku kuba ari abatekinisiye, bakajya bagira inama abo bagiye kubakira, ko bagomba kubaka bafite ibyangombwa kandi basanga ntabyo bafite ntibabakorere.

Mu bibazo babajije Umuyobozi w’Akarere, Dr Jeanne Nyirahabimana bijyanye n’uko abagura ibibanza bitoya mu nyengero z’Umujyi wa Kigali bajya babona ibyangombwa byo kubaka. Ikibazo cyo kubana icumbi mu mujyi wa Kigali na cyo ngo kirabakomereye kubera ko inzu zisabwa kubakwa zihenza.

Uwitwa Kubwina Emmnuel yagize ati “Abafundi bateganyirizwa iki k obo batabasha kwiyubakira kubera ko inzu zisabwa kubakwa mu mujyi wa Kigali zihenze?”

Undi na we w’umugore uhangayikiye gutura mu murwa mukuru yagize ati “Turashaka gutura mu mujyi wa Kigali, ese mwadufasha gute ngo natwe tuzabone inzu?”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yavuze ko Leta itafasha buri wese kubona inzu, ariko ngo abishyize hamwe ntacyabananira, yagiriye inama abafundi kuba bakwishyira hamwe bakagura ubutaka babanje kumvikana n’Akarere niba aho hantu hagenewe guturwa, noneho hakaba hakubakwa inzu bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Dr Nyirahabimana ati “Iyo abantu bishyize hamwe imbaraga ziba nyinshi. Aba bantu bo muri sendika babashije kwizigamira babasha kugura ikibanza, ikibazo ni uko umuntu yumva yakwigurira akabanza ka make, ariko ugasanga kari mu manegeka, ugasanga ni ahantu hatemerewe kubakwa, ibyo ntitwabishyigikira, dushyigikira ko buri Munyarwanda atura heza, kandi neza.”

Ubwo bufatanye ngo nibwo akarere gashaka ko bugerwaho, hakaboneka amacumbi meza, kandi ngo babiganiriyeho n’ubuyobozi bwa sindika STECOMA.

Nshiyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA mu karere ka Kicukiro yagaragarije Mayor ko abanyamuryango babo bafite ikibazo cy’uko hari ba rwiyemezamirimo bava mu Ntara bakizanira abafundi bazakoresha bakabahemba amafaranga make, bityo ngo bifuza ko bajya bahabwa akazi mu mirimo yose iri mu karere.

Ati “Bariya babazana babahemba amafaranga make, iyo amuvanye mu Ntara araza akamugaburira akamuhemba Frw 2000, uwahano (Kigali), umunyamuryango wacu ntashobora kujya munsi ya Frw 4000, urumva ko kumuha akazi biba bikomeye, niyo mpamvu dukomeje kwemera ko babazana abanyamuryango bacu nta kazi bakongera kubona.”

Yavuze ko bifuza ko abatanga akazi ko kuba bajya bakoresha abafundi basanze muri ako gace.

Mugisha Francois umwe mu bafundi baje muri iyi nama bababazwaga n’uko bashatse kwishyira hamwe ngo babe umuryango bikabananira ariko ngo kuba bafite sindika barimo nta kizabananira ahereye ku kuba n’abandi nk’abamotari n’abakarani barishyize hamwe bakagera ku byo bifuza, ngo na bo amacumbi bazayabona.

Ati “Ikintu cyatumaga ntacyo tubasha kugeraho ni uko tutari hamwe, kuba turi hamwe mu ishyirahamwe, koperative yacu ntacyo tutazageraho, kandi turabyishimiye, tuzi ko mu gihe kitarenze amezi atanu muzabona bamwe batangiye kubaka bavuga ngo uyu mudugudu ni uw’abafundi.”

Mu Rwanda hose, STECOMA ivuga ko ifite abanyamurayngo b’abafundi 48 000, mu gihe abanyamuryango bayo muri Kicukiro ari 2000. Iyi nama yari yateguwe na Cellule Specialisee ya STECOMA y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri Kicukiro.

Mugisha Francois umwe mu bafundi bari murim STECOMA Kicukiro
Mugisha Francois umwe mu bafundi bari murim STECOMA Kicukiro
Nshiyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA mu karere ka Kicukiro
Nshiyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA mu karere ka Kicukiro
Mu biganiro bahawe harimo n'amateka ya FPR Inkotanyi n'inkingo zayo muri Politiki
Mu biganiro bahawe harimo n’amateka ya FPR Inkotanyi n’inkingo zayo muri Politiki

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish