Nyamasheke: Barataka inzara, baratunga agatoki abahashyi baturuka kure
*Imyaka ngo basigaye bayigurishiriza mu murima itarera, uguze akazisarurira,
*Ubuyobozi ntibwemera uburemere bw’ikibazo nk’uko kivugwa n’abaturage,
*Mayor wa Nyamasheke ku wa kane yatabaje ku bari muri Sena ko imyaka mu karere ke igiye gushira.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko inzara iturutse ku bahashyi baza kugura ibiribwa nk’ibijumba n’ibitoki bavuye i Kigali nk’uko abaturage babivuga, Umuyobozi w’aka Karere yavugiye muri Sena kuri uyu wa kane mu nama yiga kuri gahunda za Leta ziteza imbere abaturage, ke akeneye ubushakashatsi ku bihingwa kubera ko ngo ibihingwa ngandurarugo nk’imyumbati byaramiraga abaturage bitakiharangwa.
Abaturage bavuga ko igitoki cyangwa ibijumba bibona umugabo bigasiba undi, kuko ngo ibase y’ibijumba yaguraga Frw 1 500 ubu bayigura Frw 3 500, undi ngo kurema isoko bisaba kuzinduka iyo utizinduye utahana amara masa.
Abatuye mu mirenge ya Kagano, Kanjongo na Rangiro na Cyato aho Umuseke wabashije kugera, bavuga ko abo bise ‘abahashyi’ bafite imodoka baturutse i Kigali, Kamembe na Muhanga baza bakihugikana abahinzi bakabagurira imyaka ku giciro kiri hejuru cyane bigatuma abaturage batuye muri utwo duce basonza.
Inzara ngo yatangiye gukomanga ku muryango kuko ngo aba baza guhaha bageze aho kugura imyaka itarera bakayigurira mu mirima bakazisarurira.
Muragijimana Vedaste wo mu murenge wa Rangiro yagize ati: “Twitwa ko duhinga gusa ni bangahe se bakwigondera ibass y’ibijumba ya Frw 3 500. Inzara itwica byitwa ko ari twe duhinga. Imodoka ntizigisiba hano, nta muhinzi wakwemera kuguha ibijumba kuri make yamaze kubona uwa menshi, turasaba ko Akarere kabyigaho, inzara irahari, twe turabihamya.”
Abaturage bavuga ko kugura atari ikibazo ahubwo ngo aba baza guhahira Nyamasheke n’abagemura imyaka ko badasagurira udusoko duto duto bahahiramo.
Akarere ka Nyamasheke gahakana kavuga ko nta nzara iriho, ahubwo ngo byaba ari ibihe. Akarere kavuga ko abaturage bakwiye kwishimira ko babona isoko ryagutse bakesha umuhanda wa Kivu Belt, ubahuza na Karongi ukagera ngo waje koroshya ubuhahirane.
Ntaganira Josuee Michel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe ubukungu yabwiye Umuseke ko nta nzara ihari ahubwo ngo ibyo abaturage babona nk’ikibazo ni ibyerekana ko Akarere kagenda gatera imbere.
Ati: “Uyu muhanda kuva waba nyabagendwa abantu babaye benshi, twe ku ruhande rwacu turabyishimira cyane, ahubwo icyo dusaba abaturage ni uguhinga byinshi. Abakiliya babaye benshi ni uguhinga cyane, ariko bigamire. Nta nzara, ibiribwa birahari uretse ko ibaye inariho ntitwayita inzara ni ibintu bisanzwe muri aya mezi.”
Avuga ko abaturage bakwiye kumva ko gukenera amafaranga bitavanaho kurya, ngo usange n’abana babuze ibyo kurya.
Abatuye Nyamasheke baravuga ko ari ubwa mbere bagize inzara ku buryo n’ibijumba n’imyumbati bibura bagasaba ko igiciro cyakumvikanwaho ndetse hakaba gahunda yo guhuriza umusaruro hamwe.
Basaba ko ibyo kugura imyaka ikiri mu mirima byamaganwa, kuko ngo bitabaye ibyo akarere kabo kaguma inyuma mu bijyanye n’imibereho myiza.
Nyamasheke yaje mu myanya ya nyuma mu turere dufite abantu benshi bari mu ibara ry’umuhondo bivuze ko abenshi bafite imibereho iri hasi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien yabwiye Abayobozi Bakuru barimo Perezida wa Sena na bamw emu Baminisitiri bari mu nama yiga uko gahunda za Leta zigenewe gukura abaturage mu bukene zagerwaho, ko Nyamasheke ikeneye ubushakashatsi mu by’ubuhinzi kubera ko imyaka yaheraga itakihera.
Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko Nyamasheke dukeneye byihutirwa ubushakashatsi mu buhinzi, ibirayi byaradushiranye, imyumbati yaradushiranye, byose byadushiranye.”
Iri jwi risa n’iritabaza ariko risa n’iritaranogeye amatwi ya Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, wavuze ko icyo kibazo gitandukanye n’ibyigwagwaho, ko bikwiye kujya muri Minisiteri y’Ubuhinzi ibishinzwe aho kubibariza muri Sena.
Francois Nelson NIYIBIZI &HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ubukungu buri kwiyongeraho hejuru ya 7.8% buri mwaka kuva mu myaka irenga 5.Twaguze indege, turi ikitegererezo mu mahanga.
Buryase namwe munyonga ibitekerezo….mbega freedom of speech…expression…free media…
You guys reflect what it is that you stand for.
hanyuma se rya terambere batubwira riba hehe?
Wa mugani w’isenene ziryana hagati yazo kandi hari uri buzikarange murawibuka?
Comments are closed.