Digiqole ad

Gasabo: Urubyiruko rwifatanyije n’ingabo z’igihugu mu muganda udasanzwe

 Gasabo: Urubyiruko rwifatanyije n’ingabo z’igihugu mu muganda udasanzwe

Mu muganda wihariye wateguwe n’Ihuriro ry’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza zose za Leta, ujyanye no gusibura imirwanyasuri kuri umwe mu misozi ihanamye  y’Akagali ka Nyamugari mu murenge wa Jali, Akarera ka Gasabo, abakobwa bashishikarijwe kujya mu ngabo z’igihugu, abaturage bibutswa kuzatora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama 2017.

Uyu muganda wafashije gusibura imingoti kuri umwe mu misozi ihanamye ya Jali
Uyu muganda wafashije gusibura imingoti kuri umwe mu misozi ihanamye ya Jali

Dominique Rwomushana uyobora Ihuriro YURI (Youth Unity Rwanda Imihigo) yavuze ko intego yabo ari ugushyigikira gahunda za Leta, bagatanga umusanzu ‘ingufu zabo mu kurwubaka’.

Yasezeranyije abari aho ko umugada nk’uriya bazajya bawukora buri gihembwe (amezi atatu) kandi uzabera mu turere twose tw’u Rwanda.

Uyu muryango watangiye muri 2004, ufite abanyamuryango benshi bamwe barangije Kaminuza abandi bakiyiga.

Liberée Irambona uhagarariye Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Karere ka Gasabo yabwiye abaturage bari bateraniye mu nama ya nyuma y’umuganda ko bagomba kwitegura amatora.

Yavuze ko Komisiyo y’Amatora ikoresha 1.5$ ku muturage umwe mu gihe cyo gutegura no gushyira mu bikorwa amatora.  Ibi ngo bituma u Rwanda ruba urwa mbere ku Isi mu gukoresha amafaranga make mu matora ayo ari yo yose muri rusange.

Irambona yabivuze mu rwego rwo gufasha abaturage  kwitegura amatora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Kanama 2017. Yasabye abaturage gukomeza kwiyandikisha kuri lisiti y’amatora kugira ngo hakosorwe urutonde bityo abemerewe n’itegeko bose bazabashe gutora.

Guhera muri 2003 u Rwanda rukoresha ingengo y’imari yarwo mu gutegura no gushyira mu bikorwa amatora ayo ari yo yose. Ngo nta nkunga y’amahanga u Rwanda rukenera mu gutegura no gushyira mu bikorwa amatora nk’uko Irambona abisobanura.

Kuva muri uriya mwaka kandi ngo amatora yo mu Rwanda aba ari ‘ubukwe’ kuko abaturage bayitabira ku rwego rwa 90%, bagategura imihanda, ibiro by’itora kandi bakayitabira cyane. Yabasabye kuyitegura no kuzatora neza.

Ati: “Ubwo iyo tuvuze gutora neza ntimuba mwumva icyo tuvuga?”

Umushyitsi wari woherejwe na Minisiteri y’ingabo, Lt Col Simba Kinesha yashimye ingufu z’urubyiruko ndetse n’ingabo z’u Rwanda zaje kwifatanya n’abaturage ba Jali mu muganda.

Ati: “Twe ingabo imwe mu nshuti zacu ni ishyamba… Niyo mpamvu turyitaho tukaribungabunga. Tuzakomeza gukorana n’abaturage mu kwita ku bidukikije n’ibindi bikorwa by’iterambere.”

Yasabye abakobwa kurushaho kujya mu ngabo z’u Rwanda kuko ngo umubare wabo mu ngabo ukiri muto.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen wari muri uyu muganda yavuze ko ibikorwa by’umuganda n’ibindi bibera mu Karere ayobora ari ibintu bigomba kubungwabungwa kandi urubyiruko rukarushaho gukorana bya bugufi n’ingabo.

Rwamurangwa yasabye urubyiruko rwa YURI kumva ko kurinda igihugu cyabo ari inshingano kandi ari akazi keza bityo arusaba kuzajya mu ngabo igihe nikigera.

Uyu muganda wakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu warimo imvura nyinshi ariko abaturage, abanyeshuri ba Kaminuza, ingabo na Polisi bose bakoranye ingufu basibura imirwanyasuri iri kuri umwe mu misozi ihanamye  y’Akagali ka Nyamugari muri Jali, Akarera ka Gasabo.

Uyu muganda urubyiruko rwafatanyaga n'ingabo za RDF
Uyu muganda urubyiruko rwafatanyaga n’ingabo za RDF
Irambona Liberee wo muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora muri Gasabo ati 'Muzatore neza'
Irambona Liberee wo muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Gasabo ati ‘Muzatore neza’
Dominique Rwomushana ukuriye urubyiruko YURI
Dominique Rwomushana ukuriye urubyiruko YURI
Lt Col Kinesha Simba yakanguriye abakobwa kwitabira kujya mu ngabo z'igihugu
Lt Col Kinesha Simba yakanguriye abakobwa kwitabira kujya mu ngabo z’igihugu
Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven na we yari yitabiriye uyu muganda
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven na we yari yitabiriye uyu muganda

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ibyo biti mubona twabiteye muri 1983 umwaka w’igiti, ababyitaga Uburetwa bwa Habyarimana nibyiza ko nabo bawukora.

    • Kuki mu Rwanda nta gahunda nk’izo zikibaho? Umwaka w’amazi meza ku baturage, Umwaka wo gutura heza,umwaka wo kwihaza mu biribwa?

  • INGUFU ZACU TWIYEMEJE KO ZIGOMBA KUBAKA U RWATUBYAYE AHO KUZIPFUSHA UBUSA NK’U RUBYIRUKO RW’AHANDI

    YURI “urukundo ibikorwa ishyaka n’ UBUTWARI”

  • Umuryango YURI uhuriwe ningeri zurubyiruko ruhuriye muri kaminuza za Leta ndetse nizigenga .ndetse nabasoje yumwihariko ukaba uhuza nizindi nzego zurubyiruko ,

    Tuzakomeza kubungabunga ibidukikije nkuko biri mubyo teiyemeje.

  • COURAGE BASORE N;INKUMI MUBEREYE URWANDA

  • Uyu mudamu utubwirango bazatore neza ese turi mu matora? tuzatora icyatsi kibisi kuko dushaka kwikomereza amajyambere nako iterambere.

Comments are closed.

en_USEnglish