Digiqole ad

DR.Congo: Hatangijwe ubukangurambaga “Bye-Bye Kabila” bwo kweguza Perezida

 DR.Congo: Hatangijwe ubukangurambaga “Bye-Bye Kabila” bwo kweguza Perezida

Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa ntaratangaza neza niba azarekura ubutegetsi

Imiryango itari iya Leta iharaira Demokarasi muri Congo Kinshasa yatangije uburyo bushya yise ubugendera ku mahame ya Demokarasi bwo kotsa igitutu Perezida Joseph Kabila ngo arekure ubutegetsi.

Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa ntaratangaza neza niba azarekura ubutegetsi
Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa ntaratangaza neza niba azarekura ubutegetsi

Perezida Joseph Kabila yagombaga kurangiza manda ya kabiri ari na yo ya nyuma yagenerwaga n’itegeko nshinga tariki ya 19 Ukuboza 2016, amataro y’uzamusimbura yari kuba tariki 27 Ugushyingo 2016.

Hagendewe ku masezerano hagati ye n’abanyepolitiki batavuga rumw ena Leta, amatora yarimuwe ashyirwa muri Mata 2018.

Ayo masezerano ni yo yatumye ihuriro ry’abavuga ko baharanira Demokarasi ryatangije ubukangurambaga bwiswe “Bye-Bye Kabila” bugamije gushyira igitutu kuri Perezida Joseph Kabila ngo azarekure ubutegetsi mu Ukuboza agende nk’uko byari mu Itegeko Nshinga.

Imiryango itatu yishyize hamwe mu gutangiza ubwo bukangurambaga harimo uwitwa Filimbi, Lucha n’uwitwa Jeunesse du Rassemblement, ivuga ko izategura imyigaragambyo yo kwamagana Leta.

Iyi myigaragambyo ariko hari ubwoba ko ishobora kuzateza imidugararo. Muri Nzeri 2016, Leta yaburijemo imyigaragambyo yamaganaga Kabila, nibura abantu 50 barishwe.

Marie-Joel Essengo, uyobora umuryango witwa Lucha, yatangarije BBC Afrique, ati “Tuzategura ibikorwa byo kumenyakanisha icyo tuzakora mu guhugu kure mu rubyiruko, mu baturage, kugeza igihe tuzagera ku mpinduka twifuza.”

Yongeyeho ko batakwemera kwihanganira igitekerezo cy’uko Perezida Kabila yanakongerwa umunota umwe wo kurenza tariki ya 19 Ukuboza ari Perezida.

Leta ya Congo Kinshasa nta cyo iratangaza kuri ubu bukangurambaga bushya.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • imana idutabare congo nayo yokuba nkuburundi kuko noiyo nzira bagiyemo

  • Non si Le mandatory east fini et que il me puisse pas she representer pour un 3 qu.il s.en aille c.est LA loi .led africains sont vraiment fatigues des presidents a vie

  • BAJYE BUBAHA ITEGEKO NSHINGA NANDI MATEGEKO NOSE KO UMUTURAGE USANZWE IYO YISHE ITEGEKO ARAHANWA .BAYOBOZI BOMURI AFRICA MUGERAGEZE MUBE ABA DEMOCRATE KBS.NAHO UBUNDI MWABA MWIZIRIKA KUBUTEGETSI KANDI ABO MUYOBORA RIMWE NARIMWE BATABUMVA KIMWE NGAHO RERO IMANA NITABARE CONGO NDABONA ARIYO ABAYOBOZI BAYO BATANGIYE KUGUNDIRA UGUTWI KWIHENE KUMVA KOKEJWE.

Comments are closed.

en_USEnglish