Digiqole ad

Mu Rwanda abubakisha inzu ngo bikorera n’ibishushanyo byazo batarabyize

 Mu Rwanda abubakisha inzu ngo bikorera n’ibishushanyo byazo batarabyize

Mme Collette Ruhamya uyobora REMA ngo hari ubwo usanga abantu birirwa bacanye amashanyarazi n’aho bidakenewe

Mu nama yari imaze iminsi ibiri i Kigali ihuje abahanga mu gukora ibishushanyo by’inyubako bakorera mu Rwanda, baganira ku buryo bwo kubungabunga imyubakire inoze, hirindwa ibihumanya ikirere no guha agaciro ibikoresho byo mu Rwanda, basabye Anyarwanda kutajya bihutira kujya gushaka ibikoresho by’ubwubatsi mu mahanga ya kure babisize mu Rwanda.

Mme Collette Ruhamya uyobora REMA ngo hari ubwo usanga abantu birirwa bacanye amashanyarazi n'aho bidakenewe
Mme Collette Ruhamya uyobora REMA ngo hari ubwo usanga abantu birirwa bacanye amashanyarazi n’aho bidakenewe

Mu Rwanda ngo hari abantu bashaka kubaka bakaba ari na bo bikorera ibishushanya mbonera by’inzu bashaka kubakisha, ntibahe umwubatsi umwanya wo kuba yabubakira inzu iboneye igendeye ku bumenyi afite rimwe na rimwe ugasanga mu nzu hagiyemo ibikoresho bidakenewe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), Mme Collette Ruhamya avuga ko usanga hari abubaka bagashyira mu nzu ibyuma bitanga amahumbezi kandi zidakenewe, ahandi ugasanga nta hantu hamwe ho gucanira amatara akirirwa yaka n’aho bidakenewe.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire kivuga ko umwubatsi atagomba kumva ibyo uwo agiye kubakira gusa ahubwo ngo agomba kumubwira ibikwiye akaba ari byo amwubakira kuko ngo hagiyeho amategeko agenda urugaga rw’abubatsi ku buryo uwubatse azajya abanzwa iby’inzu yubatse.

EngDidier Giscard Sagashya uyobora iki kigo avuga ko nk’u Rwanda, hari icyifuzo cyo kugira umwihariko w’imyubakire ku buryo umuntu atazajya ajya ahantu hose ngo asange inyubako zisa, bakaba bashaka ko ibikorerwa mu Rwanda byifashishwa mu bwubatsi bihabwa agaciro kuko ngo birahari.

Ati “Abantu ntibazi ko uko bajya gukura ibikoresho hanze y’igihugu na byo bihumanya ikirere bitewe n’inzira bagenda babicishamo, tuka tubwira abantu bubaka ko ibikoresho byose bikenerwa mu kubaka bikorerwa mu Rwanda kandi bikaba byakorohera nyirinzu no kubona ibikoresho bisimbura ibyangiritse.”

Kayumba Eudes Perezida w’Urugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako yavuze ko bagomba kujya bubahiriza amabwiriza bahabwa n’Ikigo cy’ikihugu cyita ku bidukikije ku buryo bazajya bumvukana n’ushaka kubakisha inzu bakamwereka ingaruka zo kuba atubahiriza amategeko.

Ati “Burya imyubakire igira uruhare rwa 50% mu guhumanya ikirere, rero twemeye kuzajya dukoresha ibikoresho bituruka mu Rwanda kuko ibikoresho byinshi bikorerwa mu Rwanda.”

Yongeyeho kandi ko abubatsi nibateza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bizabafasha kubahireza amategeko agenga abubatsi ndetse bakirinda guhumanya ikirere.

U Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cyo muri Singapore mu kwezi kwa mbere nk’igihugu cyateye imbere mu myubakire ku buryo mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2020 ruzaba rufite inzu eshanu z’ikitegerezo kandi zifite ikoranabuhanga.

Eng Didier Sagashya uyobora ikigo cy'igihugu gishinzwe imyubakire, avuga ko uzajya yubaka inzu nabi azajya abibazwa
Eng Didier Sagashya uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, avuga ko uzajya yubaka inzu nabi azajya abibazwa
Kayumba uhagarariye urugaga rw'abahanga mu guhanga inyubako
Kayumba uhagarariye urugaga rw’abahanga mu guhanga inyubako
Bamw emu bazi ibyo gukora ibishushanyo by'inzu bari mu nama
Bamw emu bazi ibyo gukora ibishushanyo by’inzu bari mu nama

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ariko kuki mubeshya uretse amatafari ikindI kintu Murwanda dukora nikihe gushira imigongo kumabati nizo nganda mutubwira no murwabacuzi bayigushiriraho ntimukigereranye mureke umuntu ajye yubakisha ibyo ashaka

  • Iyi REMA nayo yabuze direction kabisa; iyo itarimo kuvuga amasashi, iba iri mu bindi bintu bidasobanutse, none dore ngo igeze muri housing.

    REMA we,

    1. Dukeneye ko muhagurukira ririya cukura ry’imicanga n’amabuye byahinduye imigezi y’igihugu yose ibyondo gusa gusa, none ubutaka bwera bukaba bushiriye Alexandria;

    2. Dukeneye ko muhagarika iyi myuka ihumanya muri iyi Kigali yamaze kurenga urugero rwa WHO nk’uko rapport ya buri mwaka REMA ubwayo yikorera ibigaragaza.

    3. Dukeneye ko mwinjira mu ikoreshwa ry’imiti yo mu buhinzi ureba yatumazeho inzuki.

    4…

    Naho abo bana bo muri RHA bareke babanze bwrwane no kuvanaho aya mabati ya asbestos ureba yabananiye imyaka ikaba ibaye 8 let aibishyize muri politiki yayo…ibindi bitari ibi byo kujya mu bwubatsi ni ukurangaza abantu no kubura umurongo.

    • Rwakana urumuntu wumugabo kbs

Comments are closed.

en_USEnglish