Digiqole ad

Ngoma: Umuseke wasuye utunguye utugari 6, muri kamwe ni ho hari umuyobozi

 Ngoma: Umuseke wasuye utunguye utugari 6, muri kamwe ni ho hari umuyobozi

Ku kagari ka Cyasemakamba naho nta muyobozi wari uhari

Serivisi mu tugari two uu karere ka Ngoma zirakemangwa kubera ko utwinshi muri two duhora dufunze, inshuro nyinshi bigatuma abaturage babura abayobozi babakemurira ibibazo.  Kuri uyu wa kabiri, Umuseke wasuye utugari dutandatu, kamwe gusa ni ko twasanzemo umukozi ahandi hose abaturage bari bicaye hanze bitonganya.

Akagari ka Karenge ni ko konyine Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza yagereye igihe ku kazi mbere gato ya saa 7h00
Akagari ka Karenge ni ko konyine Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza yagereye igihe ku kazi mbere gato ya saa 7h00

Umunyamakuru w’Umuseke yahereye mu kagari ka Karenge mu mujyi wa Kibungo, ahagera saa 06h53 z’igitondo, mu kanya gato umuyobozi ushinzwe imibereho myiza (Affaire sociale) yari ahageze saa 06h57, ni we wenyine wubahirije igihe cya Leta.

Ku kagari ka Gahima, umunyamakuru yahageze  saa 7h16, nta muyobozi wari uhari, ku kagari hari hafunze kandi nta foto y’umuyobozi iriho.

Saa 7h25, umunyamakuru yagiye ku biro by’akagari ka Mahango, hari hafunze hari gahunda ivuga ko bakorera ku biro ku wa kabiri.

Saa 7h55 umunyamakuru yari ageze ku kagari ka Nyamagana, nta bayobozi bari bahari, hanze hari abaturage kandi ku rugi nta nomero y’Umuyobozi w’Akagari iriho, abaturage bari baje kuburana kuri gahunda bahawe n’ubuyobozi.

Saa 8h05 umunyamakuru yari ashinze amatako ku kagari ka Kinunga mu murenge wa Remera, na ho nta muyobzi wari uhari.

Saa 9h00 yari ageze ku biro by’akagari ka Cyasemakamba asanga akagari gafunze nta tangazo rimanitse ku muryango rimenyesha abaturage ko umuyobozi atazaboneka.

Abaturage mu tugari dutandukanye tugize Akarere ka Ngoma bakomeje kugenda binubira serivisi mbi bahabwa, ni naho haturutse igitekerezo cyo kuzenguruka muri tumwe mu tugari two mu mirenge ya Kibungo na Remera twakunze gutungwa agatoki.

Umuseke wageze ku biro by’utugari dutandatu, aka Karenge, Gahima, Mahango na Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo, n’utugari twa Nyamagana na Kinunga two mu murenge wa Remera.

Muri utu tugari twose uretse Karenge, ahandi hose hari hafunze nta n’itangazo rimanitseho risobanurira abaturage impamvu abayobozi batabonetse ku kazi.

Abaturage twagiye tuhabasanze batubwiye ko bamaze kurambirwa. Umwe mu bo twaganiriye witwa Mukanogirirwa Solange ati “Maze iminsi itandatu nza hano (ku kagari ka Kinunga) sindabonana n’umuyobozi n’ubu nta cyizere cy’uko ndibumubone.”

Undi witwa Gakire Gilbert ati “Uyu munsi ni uwa gatatu ntabona gitifu kandi nkeneye “mutuelle” umugore n’abana bararwaye.”

Uretse kuba aba bayobozi bataboneka ku kazi, ikindi gisa n’igitangaje ni uko bamwe mu baturage batazi n’amazina y’abayobozi babo.

Urugero ni mu kagari ka Nyamagana na Kinunga ho muri Remera. Umuturage ati “Wamumenya gute atakwiyeretse?”

Uwanyirigira Esperence umukozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo, ni we muyobozi rukumbi Umuseke wasanze afunguye ibiro ari mu kazi, yatubwiye ko umuyobozi aba akwiye kubahiriza amasaha y’akazi ngo kuko ari kimwe mu ndangagaciro z’umukozi wa Leta.

Ati “Ibanga dukoresha nta rindi ni ukubaha akazi. Saa 07h00 z’igitondo tukaba twahageze.  Ni kimwe mu ndangagaciro z’abakozi ba Leta mu Rwanda.”

Kanayoge Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, yadutangarije ko bagiye gukurikirana iki kibazo mu maguru mashya ngo kuko zimwe mu nshingano z’abayobozi ni ukwakira abaturage bakabakemurira ibibazo.

Ati “Icyo basabwa ni ukwakira umuturage bakamuha serivisi inoze. Mu gihe badahari bagasiga bamanitse itangazo ryerekana igihe bari bubonekere kandi bagomba kumanika n’amafoto yabo ku rugi kugira ngo abaturage babamenye, ibi tugiye kubikurikirana vuba.”

Uretse utu tugari two mu karere ka Ngoma twabashije gusura, ikibazo nk’iki cy’abayobozi bakererwa kugera mu biro cyangwa ntibahaboneke kigenda kigaragara hirya no hino muri iyi Ntara y’Uburasirazuba aho kubona umuyobozi w’akagali bikunda kugorana.

Ku biro by'akagari ka Gahima umunyamakuru yageze avuye i Karenge
Ku biro by’akagari ka Gahima umunyamakuru yageze avuye i Karenge
Avuye Gahima yahise ajya ku kagari ka Mahango hari hafunze
Avuye Gahima yahise ajya ku kagari ka Mahango hari hafunze
Avuye Mahango yahise ajya Nyamagana na ho hari hafunze nta muyobozi
Avuye Mahango yahise ajya Nyamagana na ho hari hafunze nta muyobozi
Ku biro by'Akagari ka Kinunga yagezeho mbere yo kujya Cysemakamba yahasanze abaturage bategereje abayobozi
Ku biro by’Akagari ka Kinunga yagezeho mbere yo kujya Cysemakamba yahasanze abaturage bategereje abayobozi
Ku kagari ka Cyasemakamba naho nta muyobozi wari uhari
Ku kagari ka Cyasemakamba naho nta muyobozi wari uhari

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • muzaze no muri Runda ya Kamonyi murebe

  • nubwo mwatinze ku gararagaza abo bayobozi bo kw’izina gusa,mbaye mbashimiye. ibyo mwabonye muri NGOMA byaguha ishusho yabayobozi bo munzego zibanze bose mu gihugu.Bagire bisubireho cg bajye bayobora umwaka 1 hajyeho abandi bafite amaraso mashya.

    • Ni mu gihugu cyose. Uretse no mu tugari, no ku mirenge niko bimeze.

  • Nambaje se ko aba atukana gusa ngo bareba nkabasogongera ibigage cyangwa nkamakanya! Hari ikindi? Abaturage turakomeza turengane da!

  • None se ababakuriye ko bibera mu birombe by’imicanga, amabuye n’amatafari, ….babona umwanya wo kubikurikirana ngo bihinduke!

  • Bari bagiye munama!!!!!

  • UWAKONGERAHO KO ABA BAYOBOZI MU TUGARI N’IMIRENGE BADATORWA N’ABATURAGE AHUBWO KO ARI ABAKOZI BA LETA NABYO BYABA BIFITE UKO BYUMVIKANA. ABA BAYOBOZI BAGIYE BATORWA N’ABATURAGE UBANZA BARUSHAHO GUKORA BATIRARA! IMPAMVU ABATURAGE BATABAMENYA NTA YINDI NUKO NTA N’URUHARE BAGIRA MU KUBAHA AKAZI!

    • @Kamanayo, ikibazo ntabwo ari uko abo bayobozi badatorwa n’abaturage kuko na bamwe mu batorwa n’abaturage tuzi imikorere yabo. Niba umuyobozi runaka nta mutimanama afite umubwira ko akorera abaturage kandi ko agomba kubakorera neza, ntacyo wamutegaho kizima yaba yaratowe n’abaturage cyangwa yarashyizweho n’inzego za Leta.

      Ikigaragara cyo ni uko iyo ubuyobozi bw’Utugari runaka bwo mu murenge runaka bukora nabi cyane, biba bivuze ko n’Ubuyobozi bw’uwo murenge utwo tugari turimo bukora nabi. Iyo Umuyobozi w’Umurenge ari umukozi mwiza, akenshi usanga ahagurukira kureba niba abayobozi bo mu Tugari ayobora bakora akazi kabo uko bikwiye. Nho iyo Umuyobozi w’Umurenge ari manfou-manfou ubwo urumva nyine abo ayobora uko baba bameze.

      Uretse ko Ubutegetsi bwa Leta bwo hejuru bwari bukwiriye guhagurukira iki kibazo.

  • Kuva hajyaho umuco wo kweguzwa mu ibanga, ntibikiri ngombwa gukorera abaturage, ahubwo ni ukuramya ba Boss, ubwo gukorera Ku kagari aramya uwo Ku murenge, umurenge Akarere, maze akazi kakitwa ko gakorwa. muze kureba neza uyu muco udatuma ruswa ihabwa intebe.

  • ubwo se ko bamaze iminsi birukana ngo abadakora abo basigaye bate? ahaaa erega hirukanywe abataravugiwe cg badasangira na bamwe bo muri nyobozi!
    muzarebe mu Gakenke abagiye! ubu ikiriho aho gukorera abaturage nu ukuramya ba Boss ngo gutanga amaturo ahasigaye bakaramba.
    Mu gakenke ho Gitifu w’Akarere uwo adashaka aramuhimbira akagenda da .

  • Mu bareke nicyo gihe tugezemo, ari utazindukira mu kazi nuzinduka agiye kwiba mu nasoko, ibikorwa remezo bigakorwa nabi, ngiyo imiyoboro y’amazi ituzura kdi ba Rwiyemezamirimo bagahrmbwa, ngizo inyubako za Centre de sante zubakwa nabi, imihanda itamara kabili… naho muzabyandike! ubwo se ntimubibona! aha harya koko ngo insina ngufi niyo buri wese acaho ikoma!!! genda Rwanda!!! uzaze Mu karere ka Musanze na Gakenke byose uzabyibonera nubwo mpamyako utazatinyuka kugira icyo wandika kubera imbaraga zababigizemo uruhare.

  • MUZAGERE NO MURI NYAMAGABE MUREBE USHOBORA KUJYAYO NI CYUMWERU UTARABONA UMUKOZI NUMWE .AKAGALI NYAMUGALI.

  • Utugari twose nagezeho nshaka service niko dukora: nta muyobozi wapfa kubona ku kagari mu masaha y’akazi yemejwe na leta. icyo mbona cyo abaturage baragowe pe! nanjye ngerageza gushaka nomero y’umuyobozi nkabanza kumuhamagara nibura namenya ko ahari nkabona kujyayo. None se ubwo abaturage bamushakisha amaguru bazakora ryari ibikorwa byo kubateza imbere? Ababishinzwe nibatabare naho ubundi hari benshi bahemberwa ubusa kandi ibibazo by’abaturage bikadindizwa n’imikorere mibi y’abakorera ku biro by’utugari! Hari n’aho nageze natelefona Umuyobozi akanga gufata telefone, muhaye na message yanga kunsubiza none se ubwo tuzabaho gutyo kuzageza ryari?
    Mu gihe tugezemo ibi turabirambiwe rwose kuko services zihutirwa zirabura abantu bagahora mu gihirahiro ndetse benshi bagatakaza amahirwe.

    Jyewe ntuye mu karere ka Huye

  • NYAMARA BARIYA BAYOBOZI BARI BAGIYE MU NAMA MUREKE KUBACIRA URUBANZA

  • ese mukeka ko akazi kabo ari ako mubiro gusa. mumenyeko bakenerwa kumurenge, bagakenerwa mumidugudu itandukanye kuri terrain kandi usanga ahenshi hari umukozi umwe. ese uyu munyamakuru hari uwo yahamagaye ngo amenye aho ari cg impamvu yatumye atagerera kukazi kugihe? kuki atabajije ubuyobozi bw’umurenge? mujye mukora inkuru zitabogama.

Comments are closed.

en_USEnglish