Digiqole ad

Senegal: Perezida Macky Sall yasabwe n’abaturage gusubizaho igihano cy’urupfu

 Senegal: Perezida Macky Sall yasabwe n’abaturage gusubizaho igihano cy’urupfu

Perezida wa Senegal Macky Sall

Perezida wa Senegal, Macky Sall yanze ubusabe bwo gusubizaho igihano cy’urupfu nyuma yo kubisabwa n’imiryango itari iya Leta n’ihuriro ry’amashyaka yishyize hamwe mu rwego rwo gukomeza amategeko no kubungabunga umutekano.

Perezida wa Senegal Macky Sall
Perezida wa Senegal Macky Sall

Mu minsi ishize, mu gihugu cya Senegal hakunze kuvugwa ubwicanyi bwa hato na hato.

Perezida Macky Sall wari wasuye umwe mu miryango y’abayoboke b’ishyaka rye wishwe n’umushoferi we mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kutumvikana neza ku bijyanye n’umushahara we, niho yavugiye ko yasabwe gusubizaho igihano cy’urupfu.

Macky Sall yavuze ko ingamba nshya z’umutekano zizigwaho mu nama y’Abaminisitiri iteganyijwe ku wa kane.

Muri Senegal igihano cy’urupfu cyakuwe mu mategeko mu mwaka wa 2004.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish