Digiqole ad

Allioni yizihije isabukuru y’amavuko afasha imiryango itatu y’incike za Jenoside

 Allioni yizihije isabukuru y’amavuko afasha imiryango itatu y’incike za Jenoside

Allioni yujuje imyaka 24 y’amavuko

Mu mudugudu w’Imena, Akagali ka Bibabare, nu Murenge wa Kimironko ahasanzwe hubatswe umudugudu wa AVEGA niho imiryango Allioni yafashije ituye.

Allioni yujuje imyaka 24 y'amavuko
Allioni yujuje imyaka 24 y’amavuko

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2016, nibwo Allioni yuzuzaga imyaka 24 y’amavuko. Aho gushaka aho yizihiriza uwo munsi we, ngo yahisemo kugira igikorwa akora ashimira Imana yamurinze.

Ahitamo kuba yajya gufasha iyo miryango mu buryo bwo kuyiba hafi, anashimira Imana yamuhaye ubushobozi bwo gufasha iyo miryango.

Bernadette ufite imyaka 92, Mukagatanazi Judithe ufite imyaka 82 na Mukansanga Bonifrida ufite 67 nibo Allioni  yifatanyije nabo ku isabukuru ye.

Uretse kuba abo bakecuru bose bari mu kigero cy’izabukuru, banafite ubumuga butandukanye basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Allioni yabwiye Umuseke ko kuba yaratekereje icyo gikorwa biri mu bintu yari amaranye igihe mu byifuzo bye ari nako asaba Imana ubushobozi bwo kuzabimugezaho.

Avuga ko nubwo hari indi miryango yagiye agaragara mu bikorwa byo kuyifasha bitamunezezaga kuba atari we bwite ubikoze kubera ko ari ibintu yari afite mu mihigo ye.

Ngo hari benshi mu rubyiruko bakwiye kujya batekereza kuri bagenzi babo batameze neza aho kumva ko basa n’abari ku Isi yabo, bagomba kwinezeza gusa.

Uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Kimironko, avuga ko muri uwo mudugudu wa AVEGA ubusanzwe ufite imiryango 400.

Muri iyo miryango, ingo zigera ku 185 ni iz’abapfakazi n’imfubyi. Indi miryango ikaba ari iyagiye iza kuhatura iturutse hirya no hino.

Andi mafoto wayarebera hano:

Abakobwa baherekeje Allioni binjiriga muri imw emu nzu z'inshike zagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakobwa baherekeje Allioni binjiriga muri imw emu nzu z’inshike zagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwe mu basuwe ashyikirizwa urupfuko bamuzaniye
Umwe mu basuwe ashyikirizwa urupfuko bamuzaniye
Biramugora guhaguruka ariko yabashije kwifotozanya na Allioni watekereje igikorwa cyo gufasha
Biramugora guhaguruka ariko yabashije kwifotozanya na Allioni watekereje igikorwa cyo gufasha
Urubyiruko rurasabwa kujya rwibuka ko hari abantu babaye bakeneye abantu bababa hafi
Urubyiruko rurasabwa kujya rwibuka ko hari abantu babaye bakeneye abantu bababa hafi
Uyu mukecuru yasabiye Allioni imigisha itagira uko ingana
Uyu mukecuru yasabiye Allioni imigisha itagira uko ingana
Aha Allioni yasezeraga uyu mukecuru ariko kubra ubwuzu yari yanze kurekura ibiganza
Aha Allioni yasezeraga uyu mukecuru ariko kubra ubwuzu yari yanze kurekura ibiganza
Aba ni inshuti za Allioni zifatanyije na we mu isabukuru
Aba ni inshuti za Allioni zifatanyije na we mu isabukuru
Umuhanzi AMAG the Black ari mu bizihije isabukuru ya Allioni
Umuhanzi AMAG the Black ari mu bizihije isabukuru ya Allioni
Safi Madiba na we yari ahabaye muri iyi sabukuru ya mugenzi we
Safi Madiba na we yari ahabaye muri iyi sabukuru ya mugenzi we

Photos@Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Imana Iguhe umugisha

  • Happy Birthday Allion. Ariko nashaka gushima iki gikorwa wakoze by’umwihariko. Kenshi tubona abantu hano hanze basesagura akenshi bitari n’ ibyo bavunikiye, ntibatekereze ku bakene baturanye. Kuba ku myaka yawe, igikundiro n’uburanga ufite, utekereza gutyo ni ibyo gushimwa cyane. Ubutaha nanjye numbwira nzabigufashamo. Uduhe contacts zawe.

Comments are closed.

en_USEnglish