Kicukiro: Abafundi bahangayikishijwe n’abo bakorera bakabambura
Mu nama y’ihuriro ry’abafundi, ababaji, n’abanyabukorikori (STECOM-Kicukiro) yabahuje ku cyumweru, bagaragaje impungenge batewe n’uko bamwe mu babaha akazi babambura cyangwa bagata imirimo bakoraga. Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yabasabye kujya bagirana amasezerano n’ababaha akazi.
Iyi nama yateguwe na Cellule Specialisee ishinzwe ubwubatsi muri FPR-Inkotanyi, abanyamuryango ba STECOMA-Kicukiro babanje guhabwa amasomo ajyanye n’amahame ya FPR n’amateka yayo.
Nshiyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA mu karere ka Kicukiro avuga ko abafundi babangamirwa no kubona batakaza imbaraga zabo bubaka bikarangirangira babambuye.
Ati “Murebe imvune umufundi agira, no kubaka umusingi biravuna byarangira agahembwa kutishyurwa, kuki twe tutakubaka? Twifuza ko umuntu wubakisha yajya ahembwa facture (inyemezabwishyu) ya nyuma agafata amafaranga yamaze kwishyura abafundi kuko kutwambura biratubabaza, kubona umufundi yubatse akaburara biratubabaza.”
Aba bafundi bagize STECOMA –Kicukiro bavuga ko bikwiye ko mu mirimo yose y’ubwubatsi akarere gafite, kajya kabanza kubabaza bagahabwamo akazi kubera ko ngo uretse kuba bafite impamyabushobozi z’uko babyigiye, ngo ni n’abantu bishyize hamwe ngo bafatanye n’Akarere mu iterambere ryako.
Mu bafundi bake, Umuseke wabashije kuganiriza bari bitabiriye iyi nama, abenshi bemeza ko bahuye n’ikibazo cyo gukorera umuntu akabambura.
Mugisha Francois umwe mu bafundi agira ati “Ikibazo cyo kwamburwa nahuye na cyo kenshi, hari igihe nakoranaga n’abantu nta masezerano twagiranye y’inyandiko igihe cyagera akampa ½ cy’amafaranga twavuganye andi ntayampe kuko yabaga avuga ko nimurega nta cyemezo nzabona.”
Dr Jeanne Nyirahabimana Umuyobozi w’Akarere ka Kicukir avuga ko umuti ku kibazo cyo kwamburwa kw’abafundi ari ugukorera ku masezerano asobanutse, buri wese akamenya ko igihe abonye akazi agomba kugirana amasezerano yanditse n’uwamuhaye akazi.
Ati “Hari aho abantu batwiyambaza ngo nimudufashe, ugasanga n’umukoresha we ntamuzi, ugasanga ni uwamuzanye gusa amushyira kuri ‘chantier’ yarangiza mu gitondo akobana ntakimubona, ugasanga biragoranye kuba nta masezerano bari bafitanye.”
Nshiyumukiza Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa STECOMA avuga ko ubu bashishikariza abanyamuryango babo kwandikirana n’ababakoresha kabone n’iyo byaba ari ikiraka cy’iminsi ibiri cyangwa itatu.
Ati “Ikiriho baramburwa pe, noneho byarenze n’urugero ku buryo urakorera umuntu ukwezi akaguhemba iminsi cyangwa itatu cyangwa itanu, kandi nk’abavugizi b’abanyamuryango bacu ntabwo twakwemera ko icyo kintu cyaguma kuri urwo rwego.”
Nshimiyima avuga ko kuba abafundi bari muri Koperative ngo kwishyira hamw ekwabo kwatumye hari ibibazo bikemurira ubwabo, ndetse ngo uwambuwe hari ubwo anyura muri koperative akabasha kwishyurwa n’ubwo bitaragera ku rwego rushimishije.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uturere n’imirenge nabo bambura ba Rwiyemezamirirmo bigatuma bahemukira abafundi! Ibi ntibivugwa nyamara aribyo bikunze kwigaragaza! Muzabaze abubatse amashuri ya ya 9YBE niba Leta yarishyuye!
Muri iki gihugu cyacu turimo hari abantu bamwe bumva ko ntawabakoraho, abo bantu rwose barahari, bumva ko bo bafite kuba hari abandi babakorera ntibagire icyo babahemba,abo bantu usanga banasuzugura abakozi baciriritse, nk’abakozi bo mu rugo ndetse n’abafundi, bakanga kubishyura amafaranga yabo bakoreye. Iyo ugiye kubarega mu nzego z’ibanze usanga akenshi na kenshi ntacyo bitanga, wageraho ukibaza niba wenda atari “system” yaba ihari izwi n’abantu runaka, ku buryo ntacyo wayihinduraho. Iyo ugerageje gukora isesengura ritomoye ndetse hari ubwo ubona bifitanye isano n’amateka iki gihugu cyanyuzemo.
Comments are closed.