Digiqole ad

Miliyoni 350$ zigiye gushorwa mu mashanyarazi ava kuri nyiramugengeri

 Miliyoni 350$ zigiye gushorwa mu mashanyarazi ava kuri nyiramugengeri

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James afite icyizere ko amashanyarazi azaba yahendutse muri Mutarama 2017

*Uruganda ruzubakwa i Gisagara ruzatanga MW 80,

*Mu mezi 33 uru ruganda ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni yatangaje ko guhera mu kwezi kwa mbere igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi kizaba cyagabanutse kubera imishinga iri gukorwa, yabitangaje nijoro kuwa kabiri nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’umushoramari ugiye kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Gisagara ruzatanga MW 80, rukazatangwaho miliyoni 350 z’amadolari.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Musoni James afite icyizere ko amashanyarazi azaba yahendutse muri Mutarama 2017
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James afite icyizere ko amashanyarazi azaba yahendutse muri Mutarama 2017

Uru ruganda ruzubakwa mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara,  rutangweho miliyoni 350 z’Amadorali ya Amerika, ruzajya rutanga MW 80 ziziyongera zigere kuri MW 190.

Imirimo yo kubaka urwo ruganda izatangira mu kwezi kwa Mutarama 2017 ikazamara amezi 33.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo James Musoni yavuze ko uru ruganda ruzafasha u Rwanda kongera amashanyarazi kandi ngo ruzanagabanye igiciro cyayo kuko rwo ruzajya ruyagurisha ku giciro cyo hasi.

Ati: “Uyu munsi amashanyarazi dufite turacyakoresha na za Generators (imashini) aya ngaya nazamo ntabwo tuzongera gukoresha za generators. Tuzaba tubonye amashanyarazi menshi kandi ahendutse.”

Miliyoni 280$ muri 350 zizakoreshwa mu mirimo yo kubaka uru ruganda, zatanzwe na banki zitandukanye, harimo n’izo ku mugabane w’Uburayi, izo mu karere na Banki itsura Amajyambere (BRD) na yo yatanzemo miliyoni 16$ muri izo 280, andi azatangwa n’umushoramari.

Minisitiri Musoni James  kandi yavuze ko igabanuka ry’igiciro cy’amashanyarazi ritazategereza uyu mushinga ngo kuko mu ntangiriro z’umwaka utaha igiciro kizaba cyagabanutse bitewe n’indi mishinga ihari.

Ati: “Dufite ingamba ko gutangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, tudategereje ko n’uru ruganda ruza, kubera indi mishinga irimo ikorwa imaze kugera hano, mu kwezi kwa mbere tuzaba dufite igiciro cyiza cy’amashanyarazi ugereranyije n’uko kimeze uyu munsi.”

Kuri ubu u Rwanda rufite amashanyarazi angana na MW 190 akoreshwa n’abagera kuri 25% by’ingo zo mu Rwanda, intego ya Leta ni uko muri 2017 nibura u Rwanda rwaba rugeze kuri MW 560 kandi Abanyarwanda 70% bakaba bafite amashanyarazi mu ngo.

Minisitiri Musoni James asinya ku masezerano ajyanye n'imirimo yo kubaka uru ruganda
Minisitiri Musoni James asinya ku masezerano ajyanye n’imirimo yo kubaka uru ruganda
Sosiyete YUMN Ltd ya HAKAN yo muri Turukiya ni yo izubaka uru ruganda rw'amashanyarazi
Sosiyete YUMN Ltd ya HAKAN yo muri Turukiya ni yo izubaka uru ruganda rw’amashanyarazi
Knyankore Alexis Umuyobozi wa BRD na yo yagize uruhare mu gutanga miliyoni 16 $ muri 280 zizatangwa n'amabanki
Knyankore Alexis Umuyobozi wa BRD na yo yagize uruhare mu gutanga miliyoni 16 $ muri 280 zizatangwa n’amabanki

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Power Plant ya Gishoma mu Bugarama yagiye nka nyomberi, none ngo haje iya Gisagara! Abahanga bo kurya barongeye barariye. Abanya Turkiya si bo twananiranywe kuri Convention Center ijya kudutwara ibya mirenge bavanyemo ayabo? None bagarutse muri nyiramugengeri! Mbere twaguzaga Banki y’isi na IMF, cyangwa tugashyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda, none tugeze no ku nguzanyo z’amabanki y’ubucuruzi yo mu gihugu. Ni ukuvuga ngo utwo abanyarwanda bibikirije ni two dutahiwe.

    • Ariko mujye muvuga ibyo muzi!!
      Convention yujujwe n’Abaturkiya none ngo barananiranywe?
      Ibindi wavugaga byose ubitesheje agaciro kubera kugaragaza ko nta makuru uzi.

  • Cyakora icyo nkundira Musoni nibipindi adutera umunsi kuwundi.Ati muri 2020 abanyarwanda 70% bazaba bafite amashanyarazi.Ayinya!. Uwapfuye yarihuse kabisa.

  • Ariko mbere yabyose ayo makuru ashimishije.iyomubanza mukatubwira ninyigo yuwo mushinga.Igihe ntanyigo yabayeho namakuru gusa.Tubitez,amaso.

  • BIDERI wowe wagiye ugerageza gusoma ibyanditse. Ntabwo ari muri 2020 , ni muri 2017 . Nibwo tuzaba tugeze kuri 70% by’abakoresha amashanyarazi. Kandi hazaba hari 560 MW. Nawe ngo 2020; Ntabwo ari igipindi ahubwo ni icyasemuhanuka. Cyangwa se UM– USEKE wataye nabi amakuru. Bakosore rero aho kugirango baducanganyikishe. GUSA ICYO NAKWISABIRA NYAKUBAHWA MINISTIRI, ni uko muri uko kugabanya ibiciro, inganda zagabanyirizwa by’umwihariko, kugirango amafaranga dutakaza mu kuba tutegereye inyanja, nibura tugire aho twungukira , mugihe amashanyarazi ku munyenganda yaba aguze make wenda ugereranije n’ibihugu biri muri aka KARERE; EAC na COMESA. Hari inganda tuzatinyuka ubu uyu munsi utapfa kwisukira kubera amashanyarazi akosha. UBUNDI ARIKO IZI GAHUNDA TURANAZISHIMA RWOSE. TERIMBERE R W A N D A.

  • Ariko Kanyankore ko ari agronome yagizwe umuyobozi wa banki bigenze bite?

Comments are closed.

en_USEnglish