Muri Cameroon bari kwamagana Igifaransa, bane bahasize ubuzima
Abanyamategeko n’abarimu bahanganye bikomeye n’icyo bita ‘ikandamizwa’ (influence) bavuga ko bakorerwa n’abavuga Igifaransa, mu buzima bwabo bwa buri munsi mu gihe igihugu cyabo cyemera indimi ebyiri, Icyongereza n’Igifaransa.
Ishyaka ritavuga rumw ena Leta ryitwa Social Democratic Front, riyobowe na John Fru Ndi rikaba rikomoka mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ighugu, ryemeje ko abantu bane bamaze kugwa mu myigaragambyo yiganjemo abarimu.
Imvururu zavutse nyuma y’aho ishyirahamwe ry’Abarimu ryitwa (Cameroon Teacher’s Trade Union) rihamagarije kwigaragambya bamagana ikandamizwa biagirirwa n’abavuga Igifaransa (Protest against the dominance of Francophone Speakers” mu bijyanye n’uburezi.
Umunyabanga w’iryo huriro, Tassang Wilfred, yatangarije Radio France Internationale, RFI impamvu bigaragambya.
Ati “Kuva kera no kugeza ubu, twagerageje gusaba Leta ko yakumva ibyo dusaba byarananiranye. Ikibazo gishingiye ku kuzana abarimu bavuga Igifaransa mu mashuri y’abavuga Icyongereza. Leta, bitewe n’icyenewabo no gutonesha, yahaye akazi abarimu bavuga Igifaransa kujya kwigisha Icyongereza mu bana bavuga Igifaransa. Ibi ni aamahano.”
Imvururu zishingiye ku bavuga Icyongereza n’abavuga Igifaransa zanagaragayemo abanyamategeko basaba ko inyandiko zijyanye n’amategeko zihindurwa zikajya no mu Cyongereza.
Ku wa kabiri, tariki 22 Ugushyingo, Polisi yo muri Cameroon yatatanyije abanyamategeko bigaragambirizaga imbere y’urukiko mu mujyi wa Bamenda, ahiganje abantu benshi bavuga Icyongereza.
Abanyamategeko bigaragambyaga bavuga ko bashyizeho irindi huriro ryabo ku bavuga Icyongereza.
Abanyamategeko bagera kuri kimwe cya gatatu cy’abageze inteko y’abacamanza batangiye imyigaragambyo tariki ya 11 Ukwakira 2016, bamagana icyo bise gahunda ya Leta yo gushyira inyandiko zose zo mu nkiko mu rurimi rw’Igifaransa.
Muri Cameroon amategeko y’ubutabera bwaho, hari ayo mu Gifaransa yitwa French civil law n’ayo mu Cyongereza bita English common law.
Abavuga Icyongereza muri Cameroon bangana na 20% gusa mu baturage bagera kuri miliyoni 22, abenshi baba mu bice by’Amajyepfo y’Uburengerazuba no mu Majyaruguru y’Uburengerazuba.
Imyigaragambyo ishyigikiwe cyane n’ikitwa Southern Cameroons National Council, ishyigikiye ko izo Ntara ebyiri zigenga.
Mu itangazo ryashyizwe mu Kinyamakuru gisohora inkuru zacyo mu Cyingereza, uyu muryango wanditse ku wa kabiri tariki 22 Ugushyingo ugaragaza ko ushyigikiye imyigaragambyo.
Bagira bati “Tubikuye ku mutima twese dushyigikiye abanyamategeko bagendera ku mategeko y’Abongereza, n’abarimu bashyigikiye umurage bahawe n’Abongereza (Anglo-Saxon educational system) bahagurutse bakarwanya kwisanisha (Assimilation) no gutakaza indangagaciro zacu n’ibituranga biturutse ku bukoloni bushya bwa Leta ya Cameroon. Gusa ikibazo ni kigari cyane kuruta kukireba mu mboni nk’iyijisho ry’inyoni.”
Imyigaragambyo ikaze yabereye mu mujyi wa Bamenda muri Cameroon mu gitondo, Abapolisi batatanyije abigaragambya bamagana Igifaransa, bagiraga bati “Icyo dusaba U Bufaransa ni ukugenda”.
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
iyo ndwara abategetsi baishakire umuti nonaha bidatinze ibyo bintu bishobora kuvamo civil war (guerre civile)abazungu basize indwara mu bihugu byacu twitonde neza tuganire before is to let
Comments are closed.