Muri Africa byari bikunze kuvugwa ko amatora aba hazi uzayatsinda, muri Gambia ibintu bisa n’ibihinduye isura, nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje imibare y’ibyavuye mu matora, Adama Barrow utari umenyerewe muri Politiki, ni we watsinze amatora. Adama Barrow yagize amajwi 263, 515, (45,54%) naho Perezida wari ku butegetsi Yahya Jammeh mu gihe cy’imyaka 22 agira […]Irambuye
Tags : Rwanda
Karen Danczuk yatewe ibikomere mu mutwe n’ibyo yakorewe, kuri uyu wa kane yabwiye urukiko ku nshuro ya mbere ibijyanye n’uko musaza we ‘yita inyamaswa’ yamusambanyije ku ngufu inshuro nyinshi afite imyaka icyenda na 11. Ubu ni umubyeyi w’abana babiri, afite imyaka 33, yaje kwiyambura uburenganzira bwo guhishirwa ibanga ubwo musaza we Michael Burke, w’imyaka 38 […]Irambuye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba yabwiye abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku bibazo by’abafite ubumuga ko hari ubwo Minisiteri ‘ziterana umupira’ iyo bigeze ku ngingo yo gukemura bimwe mu bibazo bireba abafite ubumuga. Ibi ngo biterwa n’uko buri Minisiteri igira ingengo y’imari yihariye igenewe kwita ku bibazo runaka […]Irambuye
MTN Rwanda, sosiyete iyoboye izindi mu itumanaho yongeye gutera intambwe ikomeye aho yujuje miliyoni imwe y’abakoresha Mobile Money. Kuba abafatabuguzi bakoresha Mobile Money bariyongereye babiterwa ahanini n’udushya duhangwa tukagira inyungu ku bakiliya, nka MTN Tap&Pay service, impano zitangwa mu kwezi kose muri gahunda ya Mobile Money Month, no kuba telefoni zikomeza kuba nyinshi mu gihugu. […]Irambuye
Abunganira Bernard Munyagishari bagaragaje amafaranga bakeneye kuzifashisha mu kugera ku batangabuhamya bashinjura bamwe bari muri gereza Mpanga, Musanze na Nyakiriba ndetse n’abari Arusha muri Tanzania. Abunganira Munyagishari mu mategeko bavuga ko ayo mafaranga batse azabafasha mu rugendo rw’ibyumweru bitatu n’iminsi itandatu kugira ngo bagere kuri abo batangabuhamya bashinjira umukiliya wabo. Bavuga ko amafaranga miliyoni 1,5 […]Irambuye
*Urukiko rwa gisirikare rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko gacaca rwa Nyarugenge, *Seyoboka yasabiwe gufungwa by’agateganyo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Jean Claude Henri Seyoboka uherutse koherezwa mu Rwanda kuburana ku byaha bya Jenoside avuye muri Canada yaburanye, noneho yari yunganiwe. Yahakanye ibyaha aregwa, mu matariki ubushinjacyaha bwavuze yabikozemo avuga ko amwe yari ku ishuri […]Irambuye
Abaturage ba Gambia batangiye amatora benshi babona ko akomeye cyane, Umunyemari Adama Barrow ahanganye na Perezida Yahya Jammeh umaze imyaka 22 ku butegetsi. Leta yafashe icyemezo cyo kuba ikuyeho umuyoboro wa Internet ndetse n’imirongo ya telefoni ihamagara hanze y’igihugu, kandi ibuza imyigaragambyo mbere y’amatora cyangwa nyuma yayo. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yose yiyunze n’umukandida Adama […]Irambuye
Kompanyi yitwa Academic Bridge yatsindiye igihembo gitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ikoranabuhanga ITU (International Telecommunications) kitwa World 2016 thematic award, mu bijyanye no kwigisha abantu hifashishijwe ikoranabuhanga (e-education). Iki gihembo cyashyikirijwe umuyobozi mukuru w’iyi kompanyi, Mariam M. Muganga tariki ya 18 Ugushyingo Mu ihuriro ry’Isi rihuza abo mu nzego za Leta, imiryango n’ibigo bifitanye isano n’ikoranabuhanga ryitwa […]Irambuye
Epsode 56 ……Ndangije kumuha impano, turikubura dufata imodoka tugaruka i Kigali, twahageze numva ndi muri mood y’urukundo cyane, burya ubukwe na bwo burarema! Narebaga ama couples hafi aho nkabona birasa neza mu maso yanjye, niba hari ikintu nishimira na n’ubu ni ukubona ibyishimo bitama bihumurira bose, kubibona birandyohera mba numva ari nk’umutako nagura ngashyira muri […]Irambuye
Mu Isozwa ry’Ukwezi kwahariwe Umuryango no gutangiza gahunda y’iminsi 16 igamije kurandura no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko mu murenge wa Cyumba hakunze kuvugwa ubuharike, habayeho gusezeranya abagore n’abagabo babana batarasezeranye imbere y’amategeko. Mu bikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, mu murenge wa Cyumba, abaturage babwiwe ko gusezerana imbere y’amategeko byabafasha kwiteza […]Irambuye