Digiqole ad

Karongi/Mutuntu: Hafashwe abaturage bakekwaho kwiba ibendera bakaritwika

 Karongi/Mutuntu: Hafashwe abaturage bakekwaho kwiba ibendera bakaritwika

Ibendera ry’u Rwanda ni ikirango cyubahwa cya Republika y’u Rwanda

Iri bendera ry’akagari ka Gisayura mu murenge wa Mutuntu ryabuze tariki ya 21 Ugushyingo 2016, hakomeza ibikorwa byo kurishakisha.

Amakuru Umuseke wakuye ku muyobozi w’Akagari ka Gisayura, Ukurikiyimana Jean Pierre ni uko, intandaro ryo kwibwa kw’ibendera ari uburakari bw’umuturage utari wishimiye ko mu isambu ye hacishwa umuhanda wa VUP.

Uyu mugabo witwa Mugekurora Patrick utarishimiye ko umuhanda unyura mu murima we, ngo yagambanye na muramu we witwa Munyagisaka Donne, amwemerera kuzamuha isambu n’ikimasa akajya kwiba ibendera ry’akagari ngo bahime Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kugira ngo bamwirukanishe ku kazi.

Tariki ya 8 Ugushyingo, ibendera nibwo ryibwe, ndetse ngo bararitwika nijoro.

Uyu nyiri kuryiba, ukekwa akaba ari Munyagisaka Donne ngo amaze kubona ko ibyo yemerewe na muramu we atabibonye yabiganirije umuturage baturanye, amubwira byose uko byagenze na we aza gutanga amakuru ku buyobozi.

Gitifu w’Akagari ka Gisayura, Ukurikiyimana Jean Pierre avuga ko nta handi umuhanda wari kunyura, agasaba abaturage kujya bihanganira ibikorwa remezo bibegerezwa.

Aba baturage bafungiye kuri station ya Polisi ya Twumba.

Mu kiganiro kigifu Umuseke wagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko iki kibazo akizi ariko agiye gukurikiana aho kigeze.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iri bendera ryibwe ku italiki ya 8 Ugushyingo ntabwo ari 21 Ugushyingo, ikindi ako kagali kitwa Gisayura

Comments are closed.

en_USEnglish