Ihohoterwa ntiryacika abarikorerwa batabigizemo uruhare – Min Nyirasafari
Ku munsi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abahohoterwa kugira uruhare mu kuvuga ihohoterwa bakorerwa kuko ngo ntirishobora gucika batabigizemo uruhare.
Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bwatangijwe mu mudugudu wa Rwabikenga, mu kagari ka Nyirabirori mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ugushyingo 2016.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel yavuze ko muri uyu mwaka ubuyobozi bwakiriye ibibazo 349 bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku mitungo, banakira ibindi 189 bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gukubita, n’ibibazo bibiri bijyanye no guhohotera abana.
Muri rusange ngo mu karere ka Rulindo ingo 1496 zabaruwe nk’izibamo amakimbirane izindi 1023 zarimo ababana batarasezeranye ariko ngo hakozwe ubukangurambaga barasezerana.
Yavuze konubwo hari iyi mibare iteye gutyo Akarere ka Rulindo katabyishimiye ngo kazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo ihohoterwa ricike.
CIP Jeanne d’Arc Mukandahiro wigishije abaturage ibijyanye n’ihohoterwa yavuze ko hari amoko atatu y’ihohoterwa, irishingiye ku kubabaza umubiri, irishingiye ku mitungo n’irishingiye ku gitsina.
Yasabye abaturage kujya batangaza ihohoterwa bamenye bakagana ikigo Isange One Stop Center cyakira kikanafasha abahuye n’ihohoterwa. Yavuze ko iki kigo kitarobanura ku gitsina ngo baba abagore, cyangwa abagabo bahohoterwa kirabakira, kandi ngo mu Rwanda kimaze ku gera ku bitaro 28 mu gihugu hose.
Yabasabye kwirinda imwe mu migenzereze yabaga mu muco, aho abakuru basomaga ku gitsina cy’umwana, kuko ngo ubu bisigaye bihanwa nk’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Bamwe mu baturage ba Rulindo babwiye Umuseke ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridakunze kuhaboneka, ndetse ngo muri rusange guhohoterana mu ngo iwabo bigenda bigabanuka.
Umwe mu baturage witwa Theoneste Havugimana, ubu asigaye yitwa izina ry’umugore we Euphrasie (Faraziya), umugore we na we ngo yitwa izina ry’umugabo we, ntakitwa Mukamali, kuko ngo iwabo bamuhamagara Theoneste.
Havugimana yavuze ko mbere ataramenya iby’ihohoterwa yajyaga ataha igicuku kinishye, abana bakihindira munsi y’urutara, umugore we akamukoresha muzunga amubwira ngo icara, yakwicara ati haguruka, n’irindi hohoterwa ritandukanye ariko ngo yarahindutse abanye neza n’umugore we mu gufashanya.
Uyu mugabo ngo yabashije no gusinya mu bukangurambaga bwa HeForShe, bwo gushyigikira iterambere ry’abagare anasaba abandi ko bagera ikirenge mu cye.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abaturage kumenya ko igihe bahohotewe bagomba kubivuga kuko ngo uwarebreye ihohoterwa na we amategeko aramuhana.
Ati “Ihohoterwa ntirishoboka gucika uwahohotewe atabigizemo uruhare, ihohoterwa rigomba gucika habayeho ubufatanye.”
Yasabye ababyeyi kwita ku mirire myiza y’abana babo kandi bakabagirira isuku.
Mu mpera za Kamena 2016, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka icyo gihe yari imaze kwakira ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ibirego bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigera ku 3 294 muri byo ibyajyanywe mu nkiko byari 1 965.
Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu utype urinda Gourneur ko atari serieux nk’uwa Nyirasafari ra?? Aho sha ntibazamugushimutana ureba ko mu Majyaruguru hatoroshye?? Urirebera hasi no mu ma telephone nta soni?? RG cyangwa Police VIP Protection Unit bazagusubize mu mafunzo kabisa!!!
Ese kera perefe yagiraga umulinda? Kuki abategetsi bomu Rwanda batizera abbo bayobora kuki bahora bafitiyubwoba abanyarwanda?
Comments are closed.