Digiqole ad

Kirehe: Umwana w’imyaka umunani yarohamye mu ruzi rw’Akagera arapfa

 Kirehe: Umwana w’imyaka umunani yarohamye mu ruzi rw’Akagera arapfa

Uruzi rw’Akagera rutandukanya u Rwanda na Tanzania

Mu kagari ka Kabuga umurenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe umwana witwa Nsabimana Issa uri mu kigero cy’imyaka umunani y’amavuko yarohamye mu ruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzania.

Uruzi rw'Akagera rutandukanya u Rwanda na Tanzania
Uruzi rw’Akagera rutandukanya u Rwanda na Tanzania

Uyu mwana yari yatumwe n’umubyeyi we kuvoma muri uyu mugezi utemba.

Erneste Nsabayesu wasigariyeho umuyobozi w’Akagari ka Kabuga uri mu kiruhuko cy’akazi yemeza aya makuru, agasaba ababyeyi kwirinda kohereza abana kuvoma mu ruzi rw’Akagera ngo kuko umutekano utizewe.

Avuga ko urupfu rw’uyu mwana ubuyobozi bwamenye amakuru mu masaha ya saa kumi z’umugoroba avuga ko umubyeyi we yarimo guhinga hafi y’Akagera akabwira umwana kujya kuvoma amazi.

Umwana mu gihe yari yunamye avoma nibwo ngo yahise asunduka ararohama. Nyina w’uyu mwana ntiyari azi koga ngo abe yamukuramo.

Erneste Nsabayesu wasigariyeho umuyobozi  w’akagari ka Kabuga ahabereye iyi mpanuka agira ati “Izo nkuru twazimenye. Ikigaragara ni uko ari uburangare bw’umubyeyi kuko ntibyemewe kohereza umwana kujya kuvoma mu Akagera kuko umwana agomba gukorera imirimo ye mu mudugudu aho atuye.”

Ubuyobozi burakomeza busaba ababyeyi kwita ku bana babo bakabarinda imirimo nk’iyi ishobora kubashyira mu kaga.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bikunda kubaho ko abana begereye ibiyaga n’akagera bajya kwegera kumazi bavoma cyangwa biga kuroba ingoma zikabakururira mumazi zikabarya.Hakwiye inyigisho kubana n’ababyeyi ngobirinde kwegera kumazi.Uwo mwna Imanaimwakire mubayo

Comments are closed.

en_USEnglish