Minisitiri w’Uburezi yasabye igenzura ry’ibyo ‘Umwalimu SACCO’ yagezweho mu myaka 8
Umuyobozi mushya wa Koperative y’Abarimu, Umwalimu SACCO yaraye ashyikirijwe ububasha n’uwari umuyobozi w’agateganyo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba wayoboye uwo muhango, yasabye impinduka mu mitangirwe ya serivisi, gukora igenzura ry’ibyagezweho mu myaka umunani ishize, no kumenya ko Leta hari igihe izahagarika inkunga yayo kuri iki kigo.
Umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO, ni Laurence Uwambaje, yahererekanyije ububasha na Aimable Dusabirane wari umaze umwaka ari umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo.
Aimable Dusabirane yavuze ko kuyobora Umwalimu SACCO atari ibintu byoroshye bitewe n’inshingano icyo kigo gifite, no kuba hakiri inzitizi y’uko abanyamuryango bacyo bataracyumva neza bamwe na bamwe.
Ku ruhande rw’umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO yavuze ko ashima abamugiriye icyizere bahereye ku bushobozi bamubonagamo, kandi ngo azakora uko ashoboye arangize neza inshingano yahawe.
Laurence Uwambaje yamaze imyaka icyenda akora muri Banki Nkuru nk’Umugenzuzi w’Ibigo by’Imari iciriritse, avuga ko yanagenzuye Umwalimu SACCO inshuro eshatu ku buryo abakozi n’abayobozi baho baziranye bityo ngo bazafatanya kuzamura icyo kigo.
Yavuze ko azaharanira kuvugurura imiyoborere no kuzana udushya, by’umwihariko serivisi zikagera ku mwalimu wo hasi cyane.
Ati “Umwalimu Sacco ni ikigo kinini, gifite imikorere yacyo, ariko nshimira abangiriye icyizere ko bakoze ubushishozi mu kumpitamo kandi hamwe n’Imana inshingano nzazigeraho.”
Yavuze ko mu dushya azazana harimo gushyigikira imishinga y’abalimu bato ku buryo inguzanyo bazafata zizaba zirenze kuri zimwe zibafasha kurya gusa, ahubwo zikaba izituma bahanga akazi kazababeshaho ikindi gihe.
Ati “Abalimu bari mu byiciro bitandukanye, hari aba Kaminuza, abo mu mashuri yisumbuye, abo mu yigenga, n’abo mu mashuri abanza, bose imishahara yabo ntingana kandi ni abanyamuryango b’Umwalimu SACCO, icyo mvuga ni ugufasha uriya ubona umushahara wo hasi na we tukamufasha kwizamura no kwiteza imbere ahereye ku nguzanyo kandi birashoboka.”
Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko Umwalimu SACCO ari ikigo kigoye kuyobora bitewe n’inshingano gifite n’icyizere Leta yagihaye ngo kizamure umwalimu.
Yavuze ko ubumenyi gusa budahagije ngo umuntu ayobore Umwalimu SACCO ahubwo ngo hanakenewe umutimanama.
Ati “Icyizere ntikibe kimwe kiraza amasinde, kibe igicoca amasinde, kikayahinga, kikayabagara kikagaburira igihugu igihugu kinasagurira n’abandi.”
Yavuze ko Umwalimu SACCO ari igitekerezo cya Perezida Paul Kagame cyari kigamije kuzamura umwalimu kubera ko umushahara we kuwuzamura gusa bitari bihagije.
Ati “Niba umuntu ahembwa amafaranga 40 000, ukongeraho amafaranga 20 000, ni hafi 50% yiyongereyeho, ariko y’iki? Kuko ubusa kongeraho ubu ntacyo bitanga, umuntu arishima by’akanya gato, ugendeye uko ubuzima buhenda kandi ubushobozi bw’igihugu butiyongera cyane ngo hakomeze kubaho kongera umushahara.”
Iyo ngo niyo mpamvu Perezida Kagame yabibonye kare azana igitekerezo ko amafaranga yagakoreshejwe mukongera imishahara ashyirwa hamwe mu Mwalimu SACCO, akajya agurizwa abayakenewe bashaka kwiteza imbere.
Ati “Icyo Leta igamije si inyungu, inyungu ni uko imibereho ya mwalimu izamuka.”
Leta ngo izakomeza kuba hafi Umwalimu SACCO mu bijyanye n’ibitekerezo bityo ngo nay o ikwiye gufatwa nk’umunyamuryango w’imena.
Yavuze ko mbere batangiriye ku busa ariko ubu hakaba hari intambwe yatewe n’ubwo hagikenewe indi, bakagera kuri ½ cyangwa ¾ ngo birasaba ubufatanye bw’abayobora ikigo, Leta n’abandi bose.
Yavuze ko kubyavuzwe by’inama yari yarigeze kugira ubuyobozi bwa Mwalimu SACCO zo kudakorera ku marangamutima hakwiye kwiyongeraho gukorera inyungu rusange aho gukorera inyungu z’umuntu ku giti cye, kandi ngo ntibivuze umwe kwivanga mu nshingano z’undi.
Minisitiri yasabye ibintu bitatu ubuyobozi bushya
Yasabye kunoza imiyoboerere. Hakabaho gutanga serivisi zihuta zikagera ku banyamuryango ari bo balimu.
Gukora igenzura ryimbitse rirenze ku buhamya abantu batanga, iryo rikaba rifite amakuru yose y’ibyo Umwalimu SACCO wagezeho ngo ni byo umuvuduko bakwiye (ubuyobozi n’abandi) kugenderaho mu iterambere.
Kumenya ko umusanzu wa Leta utari muto, uzahagarara nyuma y’imyaka 10 uhereye muri 2012, Umwalimu SACCO kikazaba ikigo kirwanaho guhera muri 2022.
Ati “Ubwo Umwalimu SACCO uzahita ucuka ntituzatungurwe dutangire kubitekerezaho uyu munsi.”
Umwalimu SACCO ufite abanyamuryango 73 382, umaze gutanga inguzanyo miliyari 47,2 z’amafaranga y’u Rwanda kuva wajyaho muri 2008, ubwizigame bw’abanyamuryango ni miliyari 3,6 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga acaho mu buryo budahoraho ni miliyari 8,5, umwenda Umwalimu SACCO ufitiye ibindi bigo by’imari ni miliyari 3,5 naho amafaranga ukoresha 90% ni unkunga ya Leta n’ubwizigame bw’abanyamuryango.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ni byiza twishimiye umuyobozi mushya wa koperative yacu ariko azakemure ibibazo bya ba loan officers ba za branches zitandukanye ndetse na ba managers bagize koperative akarima kabo bica cg bagakiza uwo bashaka. ntazakorere i Kigali gusa no mu mu turere dukeneye ubutabazi bwe!
barazisaaaahuuuuye bamwe barazimaze batanga cash uko babonye abandi nabo bakiga gushyiraho aba cnsultants batwara akayabo uko bishakiye bashaka kuza kuyagabana
BAZAREBE NO MUBAKOZI KUKO HARI ABIBAGIRANYE
EH MUBAKOZI B’UMWALIMU SACCO SE?KO BYABA ARI IKIBAZO.UBWO UWIBAGIRANYE SE YATANGA SERVICE NZIZA KU BANYAMURYANGO?
Comments are closed.