Digiqole ad

Menya Nahimana Shasir umukinnyi w’Ukwezi muri Shamiyona y’u Rwanda

 Menya Nahimana Shasir umukinnyi w’Ukwezi muri Shamiyona y’u Rwanda

*Yavuye mu bakina ku muhanda, aza kuba Umukinnyi mwiza i Bujumbura, none akinira Rayon Sports,

*Shasir akunda bombi Messi na Ronaldo ariko ntabigereranyaho,

*Igihembo Umuseke watangije kizatuma Shampiyona igira imbaraga abakinnyi bitange kurushaho.

Nahimana Shasir umusore bigaragara ko ari muto, avuga aseka, atuje kandi ufite intego yo gutera imbere mu mupira w’amaguru. Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ugushyingo, uyu mukinnyi yasuye Umuseke aje gufata ishimwe yagenewe nk’Umukinnyi w’Ukwezi kuko ntiyari ahari ku munsi wo kumuhemba yari yagize ibyago yagiye gushyingura mukuru we witabye Imana.

Umukinnyi Shasir Nahimana ukina hagati muri Rayon Sports ni we wegukanye igihe cy'umukinnyi w'Ukwezi muri AZAM Premier League gitangwa n'Umuseke Ltd
Umukinnyi Shasir Nahimana ukina hagati muri Rayon Sports ni we wegukanye igihe cy’umukinnyi w’Ukwezi muri AZAM Premier League gitangwa n’Umuseke Ltd

Mu kiganiro kirambuye, Nahimana Shasir yabwiye Umuseke inzira yanyuzemo atangira gukina umupira w’amaguru, kuva akinira ku muhanda kugera ageze mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’iwabo mu Burundi ndetse akaza no mu Rwanda.

Umuseke: Watubwira uwo Nahimana Shasir ari we?

Shasir Nahimana – Navutse mu 1993, mvukira i Buyenzi mu mujyi wa Bujumbura, ndi umwana wa gatatu mu muryango, narahabaye igihe.

Ku myaka 10 gutyo kuzamura ni bwo natangira gukina umupira w’amaguru na bamwe mu nshuti zanjye, bamwe bakomeza ishuri njyewe bakomeza kungira inama yo gukomeza gukina babonaga mfite impano.

Natangiye gukina amarushanwa yo mu muhanda, abantu bakabwira umubyeyi wanjye ko nashobora gukina umupira, mfite impano. Umubyeyi wanjye yashimishijwe n’uko ntari mfite imico mibi yo kunywa ibiyobyabwenge, yiyemeza kumfasha.

Uko Shasir yakomeje umupira w’amaguru

Shasir – Muri 2005, naje kujya mu cyiciro cya gatanu mu ikipe ya Rafina FC, baza kubona uko nkina banjyana muri Merdiem Bank, na yo ni ikipe ya Kabiri ya Rafina FC, nyikinara muri 2007 -2008.

Abantu babonaga nkina bakabona ni byiza, umukino wa mbere nakinnye nasimbuye mukuru wanjye wapfuye, muri uwo mukino natsinze igitego cya penaliti ariko nayiteye mfite ubwoba.

Muri 2009 -2010 nagiye muri Havana FC mu cyiciro cya kabiri, nsinya imyaka ibiri ariko narangije umwaka umwe. Twagiye gukina irushanwa ryo mu gace k’iwacu, nibwo umutoza Ndindi wari umwe mu batoza Inter Stars yamfashe ngo njye gukora igeragezwa mu cyiciro cya mbere, kuko icyo gihe bari bazanye abatoza benshi ngo bahitemo abana bafite impano.

Ati “Ndindi umwe mu batoza ba Inter Stars ansaba kujya gukora igeragezwa muri Inter Stars, ngira ubwoba ndanga.

Ubwa mbere ndanga, ubwa kabiri ndanga, ku nshuro ya gatatu mzee Rajab umufana ukomeye wa Inter Stars ni we wambwiye ko nshobora kujya gukina mu ikipe y’icyiciro cya mbere, kandi nakinaga mu ikipe ihanganye n’iye, ndemera.”

Abantu batangira kwibaza aho mvuye, bibaza ko nzabishobora, ariko imyitozo ndayikora, nyuma Ndindi arampamagara ambwira ko ngomba gutegereza, ngasinya amasezerano bakampa amafaranga, numvaga ntabyiyumvisha. Hashize iminsi ibiri mba ndasinye.

Inter Stars nayikiniye imyaka ine kuva muri 2011-2014 nyuma muri 2014-15 nibwo nagiye muri Vital’O FC. Muri 2015-16 nibwo nabaye umukinnyi mwiza i Bujumbura, nyuma 2016-17, ari wo uyu mwaka naje muri Rayon Sports.

Umuseke: Mu buzima bw’umupira w’amaguru ni nde ubona ko yakugiriye akamaro cyane?

Shasir – Kuva ngeze aha nahuye n’abatoza benshi ariko mbona Jumayine wa Inter Stars ari we wakoze akazi kanini cyane.

Abandi bambonye mvuye muri Inter Stars, barimo Yawunde, wa Vital’O FC, njya mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Jumayine ni we wankuye iwacu kubera ubucuti yari afitanye na mama, yankuye iwacu ngera mu cyiciro cya mbere batangira kundihira inzu n’ibindi mbona ko ari akazi.

Muri Inter Stars byabanje kumugora kubera ubwoba

Ati “Umunsi umwe nagiye gukina n’abo nabonaga ari bakuru, ndi umufana wabo birananira niyemeza kubireka,  umutoza Jumayine ni we waje kumfata mu rugo mubwira ko mbona igihe cyanjye cyo gukina kitaragera, ariko arantwara tujya gukina umukino wa gishuti mbanza mu kibuga abandi baricara kandi nabonaga ari bo bakuru mbafana, mbasha gutsinda igitego abantu bose baramfana na bamwe natinyaga bambwira ko nzabafasha.

Barambwiraga ngo ‘Ntutinye ngo uje hano kwicara, umupira ni ugufashanya abantu bose ntibakina buri munsi, naba mfite n’ibibazo bakamba hafi.”

Umuseke: Kuba umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda wabyakiriye ute?

Shasir – Abantu bumvise ko nabaye umukinnyi w’ukwezi barishima nabimenye ndi  i Bujumbura nagiye gushyingura umuvandimwe wanjye, bambwira ko nshobora kugera kure.

Byari ibyishimo cyane n’ubwo byaje mu kababaro, ariko buri wese yambwiraga ko nabaye uwa mbere, iby’urupfu rwa mukuru wanjye bisa n’ibisibanganye, abazaga kundeba bose barambwiraga ngo ‘pole’ ariko bakanambwira ngo ‘felicitation’.

Icyo nshimira Umuseke mwaradufashije cyane, niba nabaye umukinnyi w’Ukwezi ngomba gukora cyane nkongera kubona ikindi gihembo, n’abandi bazabona uko nabaye uwa mbere na bo bazakora, bagere aho ngeze.

Nashimira umukinnyi Kwizera Pierrot, aradufasha aduha uko dukina aritanga ndamushyigikiye ngo azakomeze akine neza uko bimeze mwifuriza ibyiza, ndetse ubutaha yatwara igikombe n’undi, byafasha abandi bagakora cyane kuko intego yacu ni ukugera kure.

Umuseke: Gukinira Rayon Sports ubifata ute?

Shasir – Rayon ni ikipe nziza kandi nshimira Imana ko ndi mu ikipe nk’iyi, si buri wese waza gukina hano, ariko ndishimye, nishimira uko abafana bitwara bitanga. Kuntoranya nk’umukinnyi w’ukwezi byampaye akazi ko kongera kwitanga cyane.

Nshigikiye abakinnyi dukinana, kuba narabaye uwa mbere si uko nabarushije kuko dufite abakinnyi beza cyane, nka Pierrot, Djabel, Savio, Camara, Sefu, Fabrice, n’abandi bafite impano y’umupira.

Nshimira Imana ko nabaye uwa mbere, ariko na bo nkabashimira ko bamfashije kuko iyo nza kuba ntashyize hamwe na bo sinibaza ko nari kuba umukinnyi wa mbere.

Umuseke – Abakinnyi Messi na Ronaldo ubafata ute? Wemera nde?

Shasir – Ronaldo na Messi ndabakunda bose ariko sinavuga ngo nkunda uyu kuko urwego bariho sindageza no muri ¼ cyabo, ndabakunda cyane, turiga ariko tugomba gukora cyane ngo tugere kure.

Umuseke Player of the Month Award, cyatanzwe tariki ya 10 Ugushyingo 2016 gifatwa n’umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports  na Perezida wa Rayon Sports, Denis Gacinya, Nahimana Shasir icyo gihe ntiyakoze imyitozo kubera ko yari yagiye gushyingura umuvandimwe we i Bujumbura.

Igihembo cya kabiri cy’umukinnyi w’Ukwezi (Umuseke Player of the Month) muri Shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League’, Umuseke IT Ltd uzagitangira kuri Stade izakinirwaho umukino  uwo mukinnyi wagistindiye azaba yakiniyeho.

Fidel Havugiyaremye Umuyobozi wa Umuseke IT Ltd ashimira Nahimana Shasir watwaye igihe cy'Umukinnyi w'Ukwezi mu Rwanda kuri uyu wa kane
Fidel Nsengiyaremye, Umuyobozi wa Umuseke IT Ltd ashimira Nahimana Shasir watwaye igihe cy’Umukinnyi w’Ukwezi kw’Ukwakira mu Rwanda kuri uyu wa kane.
Igikombe cyagenewe Shasir Nahimana nk'umukinnyi w'Ukwezi muri Shampiyona y'u Rwanda
Igikombe cyagenewe Shasir Nahimana nk’umukinnyi w’Ukwezi muri Shampiyona y’u Rwanda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Shasir komerezaho, jye nkukundira Discipline ufite, congz!!

  • uwo mwana arashoboye,ndakeka nk’aba Rayon azatugeza kuri byinshi.courage kuri we

Comments are closed.

en_USEnglish