Digiqole ad

AMATEKA: Kuva kuri ‘Rukara’ w’umunyonzi i Nyarusange kugera ku kwamamara mu Rwanda

 AMATEKA: Kuva kuri ‘Rukara’ w’umunyonzi i Nyarusange kugera ku kwamamara mu Rwanda

Rukara ku igare, ahetswe n’inshuti ye ikomeye Haguma bakoranye uyu murimo wo kuba ‘Abanyonzi’ i Nyarusange

Urugendo rw’ubuzima bwa Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 burimo byinshi bitangaje. Yavuye mu ishuri afite imyaka 10 gusa, yavomeye abaturage bakamuha ibiceri, yabaye umunyonzi ukorera 50Frw, none ubu ni ishema ry’igihugu cyose.

Rukara ku igare, ahetswe n'inshuti ye ikomeye Haguma bakoranye uyu murimo wo kuba 'Abanyonzi' i Nyarusange
Rukara ku igare, ahetswe n’inshuti ye ikomeye Haguma bakoranye uyu murimo wo kuba ‘Abanyonzi’ i Nyarusange

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Ugushyingo 2016, Umuseke wasuye Valens Ndayisenga n’umuryango we, mu murenge wa Muhazi mu kagari ka Nyarusange, mu mudugudu wa Gahondo, ibirometero nka bitanu usohotse mu mujyi muto wa Rwamagana.

Uyu musore iwabo bita Rukara, yihariye amateka yo kwegukana Tour du Rwanda ebyiri. Bwa mbere byatumye we na bagenzi be bakirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame 2014, anamushimira uko yitwaye 2016 abinyujije kuri Twitter.

Aha ni ku iseta y'abanyonzi i Nyarusange, benshi muri aba bahari bakoranaga na Valens hano
Aha ni ku iseta y’abanyonzi i Nyarusange, benshi muri aba bahari bakoranaga na Valens hano


Amateka ya Valens Ndayisenga arimo byinshi bitangaje

Ndayisenga yavutse tariki 17 Kamena 1994. Yavutse hagati muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yavukiye mu nkambi y’impunzi mu karere ka Kayonza, ku babyeyi b’abanya-Rwamagana, Niyoyita Emanuel  na Murekatete Annonciata.

Yiswe ‘Rukara’ kuko yavutse yirabura cyane, byatumye yitirirwa Se wabo, witwaga Rukara.

Iri zina Ndayisenga avuga ko ritamutera ipfunwe. Avugana n’Umuseke yagize ati: “Nitwa Rukara, kuva namenya ubwenge niko abantu banyita. Izina ni irikujije sinterwa ipfunwe no kuryitwa nubwo ntakirabura cyane nka kera.”

Valens Ndayisenga yize ku ishuri ribanza rya Nyarusange yarivuyemo ageze muwa kane w’amashuri abanza.

Ati “Kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima zirimo iz’ubushobozi buke no kuba nararwaye hafi umwaka wose ntiga, byatumye nsaba ababyeyi ko nareka ishuri nkashaka indi myuga yanteza imbere. Birumvikana ko batari kubyuma byoroshye. Ariko babuze uko bagira, Papa ansaba ko najya kwiga ibindi nk’imyuga cyangwa amategeko y’umuhanda.”

Nyuma yo kuva mu ishuri ari muto nk’abandi bana b’i Rwamagana Valens Ndayisenga yatangiye gukoresha igare cyane, kuko yakoreshaga irya se avomera inka z’iwabo. Mu gushaka ubuzima yanavomeraga abaturage bakamuha amafaranga.

Mu mpera za 2009, Valens Ndayisenga wari ufite imyaka 15 gusa, yasabye ababyeyi ko yakoresha igare ryo mu rugo  akajya gushaka amafaranga atwara abagenzi mu mujyi wa Rwamagana (umunyonzi), atangira abashakira aho bita ‘mu ikona’ i Nyarusange.

Muri 2010, Ndayisenga yatwaraga abantu, bakamuha 50frw ku munsi akabona hagati ya 500frw na 1 000frw.

Ubwo Umuseke wasuraga iyi seta yo ‘ku ikona rya Nyarusange’ ya Rwamagana, twahahuriye na Haguma Pacifique inshuti ya Valens Ndayisenga yo kuva icyo gihe, Haguma we aracyatwara abantu ku igare aho, atubwira ko Valens muri 2011 yagaragazaga imbaraga zidasanzwe.

Haguma ati “Rukara aza ku iseta yaradutangazaga kuko yari umwana. Ariko yari akomeye. Gutwara abagenzi bisaba imbaraga nyinshi kuko hari aho tuzamuka n’udusozi duhetse abantu. Kuba Valens yarabishoboraga akiri muto, byerekanaga ko yari afite impano ariko twe tutabonaga.”

Valens Ndayisenga yatangiye kwinjira mu mukino w’amagare muri 2012, abifashijwemo n’ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana, ariko anabifatanya no gukorera amafaranga atwara abagenzi.

Nyuma y’ibyumweru bitatu by’imyitozo yo gusiganwa ku igare, Valens Ndayisenga yahise yitabira isiganwa rizenguruka akarere ka Huye, arangiza ari uwa 16 mu bakinnyi 70 yari ataruzuza imyaka 18, umukinnyi rukumbi utarengeje imyaka 18 washoboye kurangiza iryo siganwa, kandi harangije abakinnyi 25 gusa, abandi bananiwe.

Nyuma y’amezi abiri gusa, Ndayisenga wakoreshaga igare rya phoenix (Matabaro) yitabiriye Ascension de Mille Collines bava i Huye basoreza i Kigali, aba uwa 12 mu bakinnyi 70.

Nyuma uyu musore wari ufite imyaka 17 yitabiriye Tour de Kigali, aba uwa gatatu, inyuma y’ibihangange Adrien Niyonshuti na Nathan Byukusenge. Yahembwe ibihumbi 100frw, amafaranga yari ataranabona kuva avuka. Binamuhesha amahirwe yo gutangira imyitozo muri ‘The Africa Rising Cycling Center’ i Musanze.

Inzozi ze zarihuse, mu Ukwakira 2012, Valens Ndayisenga yabaye umunyawanda wa mbere witabiriye shampiyona ya Africa mu ngimbi yabereye muri Burkina Faso, ibintu umubyeyi we yemeza ko byamuhinduriye ibitekerezo, abona ko ibyo umuhunguwe arimo atari ubusa.

Nyina Murekatete Annonciata yabwiye Umuseke ati: “Tumenye inkuru nziza ivuga ko Rukara agiye kurira indege bwa mbere byaraturenze. Niwe muntu wa mbere wo mu muryango wabigezeho. Byatumye numva ko bimwe nitaga uburara bw’umwana bishobora kumubera umwuga. Natangiye guterwa ishema na Rukara wanjye.”

Aho byatangiriye, iyo ahageze aribuka akazirikana akishimana na bagenzi be bahasigaye
Aho byatangiriye, iyo ahageze aribuka akazirikana akishimana na bagenzi be bahasigaye
Iyo ageze hano yongera kuba Rukara wa cyera, akaganira na bagenzi be bagaseka bakibukiranya bya bihe
Iyo ageze hano yongera kuba Rukara wa cyera, akaganira na bagenzi be bagaseka bakibukiranya bya bihe

Ndayisenga avuye muri shampiyona ya Africa, avuga ko yababajwe cyane no kuba baranze ko yitabira Tour du Rwanda 2012 kandi yiyumvamo ubushobozi n’imbaraga zihagije, kuko yari ataruzuza imyaka isabwa.

Abatoza bamubaye hafi ntiyacika intege, bituma ajya ku rutonde rw’isiganwa mpuzamahanga bwa mbere mu buzima bwe, La Tropicale Amissa Bongo yabaye muri Mutarama 2013. Isiganwa ryamugoye cyane, ntiyanashobora kurirangiza.

2013 wari umwaka w’ingenzi mu buzima bwe kuko yari yarabwiwe n’abatoza ko niyitwara neza azakina Tour du Rwanda.

Rukara yakajije imyitozo, anitabira Jeux de la Francophonie yabaye muri Kanama 2013, imikino yitabiriwe n’ibihangange mu mukino w’amagare, ibyishimo kuriwe ni uko yashoboye kurangiza isiganwa.

Ukwitwara neza mu mezi yabanje, byatumye Ndayisenga ashyirwa muri Team Rwanda Akagera yitabiriye Tour du Rwanda 2013. Ku myaka 19 yaratunguranye, yegukanamo etape Rwamagana-Musanze, biba amateka ku Rwanda nk’umunyarwanda wa mbere wegukanye etape ndende (itari prologue) muri Tour du Rwanda, kuva yaba mpuzahanga muri 2009.

Muri Mutarama 2014, Valens Ndayisenga na bagenzi be bitabiriye shampiyona ya Africa yabereye mu Misiri. Uyu musore wari hafi kuzuza imyaka 20, yarangije ari uwa karindwi (7) ku rutonde rusange, aba uwa kane mu batarengeje imyaka 23.

Muri Gashyantare 2014 Valens yabonye umwanya wo kugaragaza ko yazamuye urwego, asubira muri La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon, isiganwa atari yashoboye kurangiza umwaka wabanje.

Usibye gufasha Bonaventure Uwizeyimana kwegukana etape muri iri siganwa rikomeye kurusha andi muri Africa, Valens yashoboye kurangiriza ku mwanya wa munani (8) ku rutonde rusange, umwanya mwiza ku banyarwanda bose mu mateka ya La Tropicale Amissa Bongo.

Umusaruro wo muri shampiyona ya Africa na La Tropicale Amissa Bongo, watumye atumirwa n’ikigo cy’imyitozo cy’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, UCI, yo mu Busuwisi. Ikigo yitorejemo amezi abiri gusa, agaruka mu Rwanda, akina shampiyona y’u Rwanda aranayegukana, isiganwa rikomeye yari atwaye mu buzima bwe.

Byabaye imyiteguro myiza ya Tour du Rwanda 2014. Isiganwa yagiyemo afite ikizere cyo kuyegukana nkuko yabitangarije Umuseke.

Nari maze umwaka urenga niyumvamo imbaraga nyinshi. Nari maze amezi abiri nitoreza mu Busuwisi, aho banyigishije tekinike nyinshi z’igare harimo no gukoresha umuvuduko ukomeye ahamanuka.  Niyumvagamo ikizere cyane kandi nari mfite ikipe (Team Rwanda) yiteguye kunyumva no kumfasha. Numvaga hageze ngo abanyarwanda bahabwe ibyishimo n’umukino w’amagare kuko twateguraga neza ariko Tour du Rwanda ikegukanwa n’abandi.” – Ndayisenga Valens

Muri iri siganwa Valens yongeye gutwara etape ya kabiri, Rwamagana –Musanze, byatumye yambara umwenda w’umuhondo, we n’ikipe ye bawuhagararaho, muri 2014 Rukara aba umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda, kuva yatangira guhuraza amahanga mu 2009.

2015 yitabiriye amasiganwa atandukanye arimo Jeux Africains 2015 de Brazzaville yabaye mu Ukwakira, aho yabaye uwa 10 ku rutonde rusange, agafasha mugenzi we Hadi Janvier kwegukana umudari wa zahabu, we na Team Rwanda barangiriza ku mwanya wa gatatu, batahana umudari wa bronze.

Ibyishimo ku banyarwanda byari bikomeje kwiyongera kubera umukino w’amagare, byakomereje kuri Tour du Rwanda 2015, yegukanywe na  Nsengimana Jean Bosco, ariko ntiyagenze neza cyane kuri Ndayisenga kuko yavuyemo igeze kuri etape ya kane kubera uburwayi.

2015 sinavuga ko wari umwaka mubi kuri njye muri Tour du Rwanda, kuko nubwo narwaye hagati mu isiganwa nsinshobore kurirangiza, nishimiye ko ibyo naharaniraga byagezweho. Jean Bosco yagumishije ‘yellow jersey’ mu Rwanda, kandi niyo ntego yanjye iteka.”

Se wa Rukara ati "Sinari nzi ko umwana wanjye utarabashije kwiga azagera aho ageze ubu"
Se wa Rukara ati “Sinari nzi ko umwana wanjye utarabashije kwiga azagera aho ageze ubu”

 

Mutarama 2016 yabonye ikipe nk’uwbaigize umwuga

Tariki 17 Mutarama 2016 ni indi tariki yo kuzirikana mu buzima bwa Valens Ndayisenga, kuko nibwo yasinye amasezerano ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga, mu ikipe ya Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo.

Imyitozo y’iyi kipe yamufashije kuba uwa mbere muri Individual Time Trial U23, muri shampiyona ya Africa yabereye muri Maroc uyu mwaka.

Gusa ntiyagaragaye mu masiganwa yo muri Afurika, kuko iyi kipe iba i Burayi. Izina rya Ndayisenga ntiryavuzwe cyane muri uyu mwaka, kugera ubuyobozi bwe butangaje ko ariwe  uzayobora bagenzi be muri Tour du Rwanda 2016.

Valens ni ubwa mbere yari agiye gukina Tour du Rwanda atambaye umwenda wa Team Rwanda, ibintu se Niyoyita Emanuel avuga ko byamugoye kubyumva.

Niyoyita ati “Siniyumvishaga uko umuhungu wanjye azakina Tour du Rwanda ahanganye na bagenzi be bakuranye mu mukino. Sinumvaga uko azaharanira ishema ry’ikipe ye yo mu mahanga mu isiganwa ry’abanyarwanda. Ariko twaraganiriye mbere, anyibutsa ko natsinda, hazaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cyacu, numva bitumye ntuza.”

Inzozi zabaye impamo, Valens Ndayisenga na bagenzi be bane, barimo abanya-Eritrea babiri. Yashoboye gutwara etape ya kabiri, Kigali-Karongi, afata umwenda w’umuhondo arusha umukurikiye 1min42sec, we n’ikipe ye babungabunze maillot jaune kugera ku cyumweru tariki 20 ubwo Tour du Rwanda yasozwaga, ayegukanye asize umukurikiye amasegonda 39, aba umukinnyi wa mbere utwaye Tour du Rwanda ebyiri kuva yaba mpuzamahanga.

Valens Ndayisenga wavuye ku kuvomera abaturage no gutwara abantu ku igare ahembwa 50frw, ubu ni igihangange mu Rwanda hose, ni ikitegererezo ku rubyiruko rukwiye gushyira umuhate n’imbaraga mu guteza imbere impano rufite.

Aha ni mu 2013 ubwo Valens yegukanaga Etape ya mbere ye muri Tour du Rwanda, yari afite imyaka 19 gusa
Aha ni mu 2013 ubwo Valens yegukanaga Etape ya mbere ye muri Tour du Rwanda, yari afite imyaka 19 gusa
MU 2014 yegukanye Tour du Rwanda bituma Perezida amwakirana na bagenzi be
MU 2014 yegukanye Tour du Rwanda bituma Perezida amwakirana na bagenzi be
Imihigo yakomeje kuyesa, aha ni ejo bundi yegukana Etape ya Kigali >>> Karongi
Imihigo yakomeje kuyesa, aha ni ejo bundi yegukana Etape ya Kigali >>> Karongi
Uyu mwaka nabwo yahesheje ishema igihugu cye
Uyu mwaka nabwo yahesheje ishema igihugu cye
Ni ishama rikomeye kandi mu muryango we
Ni ishama rikomeye kandi mu muryango we
Inshuti ye Haguma igikora ubunyonzi imushyize ku igare ngo babe batembera hafi aha
Inshuti ye Haguma igikora ubunyonzi imushyize ku igare ngo babe batembera hafi aha
i Nyarusange hashobora kuzava ba Rukara bandi mu myaka izaza, abana baho igare ni umuco kuva ari bato cyane
i Nyarusange hashobora kuzava ba Rukara bandi mu myaka izaza, abana baho igare ni umuco kuva ari bato cyane

Photos  © R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Every successful person has a painful story and every painful story has a successful ending

    • Well said.

  • uyu mu type arasobanutse ni super star ariko mu bigaragara afite avinir nziza niwe mu star wibuka incuti za kera bakaganira ,ntahite ajya ghetto ngo arye no kubana guma home bro imuhira n i sawa kbsa ninote zawe zirasugira MR RUKARA hongera sana…………

  • Kenshi iyo nsomye inkuru ziteye gutya amarira antemba ku matama kandi ndi umugabo!! Nta kindi kibitera kuko ubusanzwe ibikomey ntibindiza ahubwo ni ibyishimo biba binsaze umutima kubera iterambere ry’umuntu nk’uyu nguyu uba waravuye kure akagera aho ageze aha!!Bituma nongera kwitekerezaho nkasubiza amaso inyuma aho navuye kuva naba imfubyi ku babyeyi bombi mfite imyaka 6 gusa nareba aho ngeze nkasabagizwa n’ibyishimo!! Bavandimwe, icyo nababwira ni uko iyo ufite intego mu buzima, ntuheranwe n’agahinda ahubwo ugahora ufite intumbero imbere yawe, nta kabuza ibyo waciyemo bigutera imbaraga zo gukora cyane ngo ugere kure!! Shimwa Mana kuko uri Igitangaza

  • iyi nkuru irarijije wallah

  • Umuseke njye mbura icyo mbabwira rimwe na rimwe kubera ko bindenga,murabanyamwuga pe,Valensurasobanutse pe,courage mubuzima uzagumane umutima uca bugufi kdi uzirikana.

  • Umuseke ,mukomerezeho..mutanha inkuru,izobanutse..keep forward,we love umeseke news.

  • Aho muri hose muba muri abambere pe.Ntawe urabahiga kuko mwandika inkuru icukumbuye ntimuri nkababandi badupfunyikira ngo baratabnguranwa no gusohora inkuru ari aba mbere nyamara nta nyito(umutwe)nta…..nta na conclusion twajya kumva ngo bahawe ibihembo ra.Ariko mwe niyo batabibaha tuba twabashimiye kdi nayo n’inkunga dutanga nka basomyi tutari ingayi

  • Biranejeje cyane Uyu musore niwe Super star dufite muri Secteur ya sport muri rusange niba mbeshye munyomoze! Keep it up bro NIBINDI UZABIGERAHO URACYARI MUTO.

  • Inkuru nzima ubunyamwuga…..
    Irandijije

  • Akomereze aho mukundiye ko azirikana abo babanye, azagera kure he za. Courage

  • Uyu muhungu nshimishijwe nuko yicisha bugufi akibuka inshuti basangiye ubuzima bukomeye baciyemo bakiri bato ibintu tuzzi bishoborwa na bake mu ba star.Imana ikongerere imigisha musore.cong’s

  • Rwose Imana ikomeze imurinde kandi imwambike imbaraga zo gukomeza guteza igihugu cyacu imbere nakomereze aho

  • Uyu mwana afite ikinyabupfura pe Imana izamufashe akomeze atere imbere ateze numuryango we imbere ariko leta na minispoc bakwiriye kugira icyo bamukorera cy’urwibutso bw’ibihe byose kuri we nk’umwana ufite ishyaka wabashije guhesha igihugu ishema. Please minspoc na minister uyikuriye ibi muzabyigeho kuko hari nabandi bikorerwa kandi nta kirenze bakoze nk’uyu mwana Valens muzamwiteho. no mu gihe kiri imbere ku buryo icyo muzamukorera azajya akizirikana kikanamutera ishema nk;muntu wakoreye igihugu amateka meza.

  • Umuseke mwakoze neza gusura Valens nasomye inkuru 2 mwamwanditseho aho ari i Rwamagana nyuma yo kwegukana Tou du Rwanda. ariko hari ubunyamwuga mukirimo kubura. urugero hari amafoto mutagombaga kugaragaza kuko kuyasohora byahise byinjiza public yose muri private life ya Valens. ,nkiriya foto arimo kurya cyangwa iriya avuye muri siporo ahubwo mwari gushuiraho ari kw’igare avuye nyine mu myitozo none se twabwirwa n’iki ko atari abyutse wenda. ikindi kumugaragaza ahetswe ku igare cyangwa ahagaze ku iseta yakoreragaho ubunyonzi ntago aribyo. ahubwo mwari gushyiraho ifoto y’iyo seta gusa mukavugisha abo bakoranye mukabagaragaza amafoto ariko buri muba mwamushyize hanze wese wese kandi ntago ari byiza. nziko hari abasitari batabemerera kubandikaho nka kuriya kubera uko bazi ko byabagabaniriza agaciro k;izina ryabo ariko we niba atarabisobanukirwa mwagombaga kubimufashamo mwebwe nk’abanyamwuga. Plese bibabye byiza mwakoresha amafoto adashyira hanze cyane private life ye. murakoze turabakunda umuseke

    • @Leader nyewe ntago tubyumva kimwe rwose. Story y’uyu musore iratangaje ntago wahisha aho avuka kuko nawe ubwe ari proud kuko yavuye kure kdi arerekeza kure. Rero umuntu nyawe ushaka gutera imbere ntago ahakana amateka ye cg identity ye. He embraces his past, learn for it and focus on the future. Rero ngereranyine uri umwiyemezi bamwe bumva ko bakwigira ibitangaza. Uwo wowe wahita ujya kwifororeza kuri Convention Center uti navukiye hano niga Green Hills lol. Ibi nibyo bita feature articles. Zijya mu mizi sinzi niba warabonye documentary ALJAZEELA yakoze kuri uriya mwana wundi ufite 18. Yo yari na video bamusanze iwabo mu cyaro arimo kumesa avoma amazi yirira utuvange nyna yamutekeye. Njyewe Umuseke ndabashimira kuko mwakoze neza iyi nkuru nkuko musanzwe mubikora rwose. Nta yindi website mu Rwanda ikora nkamwe. Big Up Valens uzagera kure courage.

    • @Leader, uri umwiyemezi gusa kandi mumutwe uri zero

  • Hey@Rwema friend unyumvise nabi ndakeka ko wakoze analyse ku gitekerezop cyanjye wihuse bigatuma utacyumva neza. Valens namumenye a la fin de son premiere participation muri Tour du Rwanda nanabonanye nawe mu mwaka ushize amaze guhagarikira Tour arwaye. Ndakeka ko ndi umwe mu bafana be cyane kandi bakurikiranira hafi iby’amagare. So icyo jyewe nashakaga kuvuga nakekaga ko hari nk’ubwo kugaragaza amwe mu mafoto navuze bishobora kuba wenda bitari ngombwa cyane kandi wenda hari andi bari gukoresha bikarushaho no gusobanuka. Epuis iyo Documentaire ya Aljazeera ntago ndayibona ariko umfashije wampa link wenda hari ubwo nayibona nkabona ko nta kibazo ibyo navugaga biteye. Urakoze kandi kugitekerezo cyawe gusa witwaye nabi kuko wanketseho ibyo ntashobora gukora sinakifotoreza aho bitari ngombwa. Ntago nize hariya wavuze ariko nishimira ibyo Imana ingezaho cyangwa ibyo igeza kuri twese nk;abanyarwanda kuko dufite uburyo bwinshi. Tujye twunganirana ariko tudahubukiye kuvuga. Murakoze umuseke

    • Somye ibyo mwanditse @Rwema na Leader, Rwema gufana ni byiza ariko ba ushishoza mwese si mbazi ariko Leader yavuze technic nawe uvuga gufana uzanye aljazeera; abirabure ninde waturoze? kuki wumva ko aljazeera ibyo ikora byose biba ari ibinyamwuga?? wabonye doc tv24 yakoze kwa H.E Kagame, yarabagaburiye, ariko berekana bicaye ku meza babazanira amafunguro gusa, ayo mafunguro nta foto, bayafata nta foto…wibuke ko aba faransa batigeze badukunda(ushobora kuba warabonye Mittera mu rwanda ukibaza ngo bari incuti ikomeye), nako abazungu bose. Kwerekana ayo mafoto rero bashakaga kwerekana ko ataho yavuye, kandi ataho ari umuretse gato asubira gucupila niba aribyo navuga.Sinibaza ko umuseke aribyo wakoze washatse gutanga inkuru ukuntu Valens mu kanya gato avuye mu bunyonzi akaba intwali yigihugu. ariko ariya ma foto yikiryo ubundi atari publicite ntakenewe, cg gusanga umuntu mu gitanda ugafotora ibyo abyukanye cg aryamanye, abandi bafite ukwo babigenza…batagiye mu buzima cyane. jyewe nibyo mbona gusa ariko Leader ndabona we uri umuhanga muri byo ndumva yatanze igitekerezo kdi umuseke yabwiye wabyumvise, nawe byumve ntacyo, hanyuma abazungu nibashyira hanze umwirabure ntuzongere gukoma amashyi kuko ni nkuko bari gushyira hanze wowe.

  • Congratulations Valens Courage uzagera kure mwana wacu I Rwanda komera ku ishema ry’ababyeyi n’ibyagaciro ndagukunze cyane

  • umuseke bagomba gukora attention kuri comments kuko ndabona mufite abasombyi babahanga cyane bafite analyse. for sure, “mbahokumana” ibyo uvuze nibyo cyane “Kwerekana ariya mafoto bashakaga kwerekana ko ari ntaho yavuye kandi ntaho aragera ko umuretseho gato yasubira gucupila as you commented”. Ikiza ariko we are sure ko atari byo umuseke wari ugamije ahubwo bohereje umuphotographe nawe udafite focus (ni gute uvuga ngo ufotoye umuntu uvuye mu myitozo kandi ameze nk’ubyutse kuki nibura mutazindutse ngo mu mufotore avuye wenda muri iyo myitozo akiri nko ku igare). amafoto menshi mwakoresheje ntago ari appropriete. mwihutiye gukora inkuru mwibagirwa ko inkuru nka ziriya zisaba gukorwa n’abafite expeiences zikitonderwa. Valens ashobra kuba atarakura neza ku buryo amenya gufata imyanzuro irebana nawe naho izina rye rigeze agomba gushaka umujyanama kuko ageze aho ari image y’igihugu cyose. ntago rero umuntu nk’uwo bamugaragaza uko bishakiye kose. ikindi ntimukihutire gufata umwana nkuriya wa 22ans ngo mutangire kumucukumburaho birebire mumwita intwari y’igihugu nkumuntu wagezeyo, yego nibyo ariko donc hari abantu bashobora guhita babona ko yabirangije byose kandi agifite urugendo rurerure ibyo rero byamuca intege ari yo mpamvu mugomba kwandika munamushishikariza gukomeza(donc encouragment). bishoboka ko Valens atatekereje extent y’ibigiye kwandikwa ngo aganire nabyo kuburyo byakorwa neza. ese ubundi nabonye hari uwavuze ngo ni feature article! feature gute koko ku nkuru yakozwe maybe apres 48heures nyuma yuko Tour du Rwanda irangiye (feature article tutabonamo nibura views z’abatoza bamutoje bavuga uko Talent ye ari excellent cyangwa undi mwihariko yagiye agaragaza atangira kwitoza muri Les amis Sportif kugera muri Cyling Center i Musanze….), inkuru nk’izi mujye muzigenza buke nubwo mwazandika mutinze iyo bikozwe neza ntibyayibuza gusomwa no kwakirwa neza n’abasomyi. Par contre it has been processed as a breaking one. wenda abasomyi ntibabigire kunenga cyane ahubwo ikingenzi nuko umuseke wahindura amafoto cyangwa niba nta yandi bafashe bagashyiraho make ariko ari ngombwa ariko munabaye professional inkuru mukayisubiramo yose ntacyo byaba bitwaye. i was just commenting ad suggesting but not aggressing. thank you

  • ni umuhanga cyane Valens kandi afite impano pe leta bazamukorere ishimwe ariko muzatubwire amakuru y’ikipe ye ya dimension data ko ngo amasezerano arazangira bari bafite ryari

Comments are closed.

en_USEnglish