Digiqole ad

Kenya ku isonga muri EAC mu gushyira amafaranga menshi mu gisirikare

Igihugu cya Kenya cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no  ku mwanya wa karindwi ku mugabane w’Afurika mu bijyanye no gushyira amafaranga menshi mu gisirikare.

Igisirikare cya Kenya gishorwamo menshi
Igisirikare cya Kenya gishorwamo menshi

Inyandiko yashyizwe ahagaragara na Frankline Sunday Nairobi igaragaza ko Kenya iri ku mwanya wa Karindwi mu bihugu by’Afurika bishora amafaranga menshi mu bya gisirikare aho ngo mu mwaka wa 2012 cyaguze intwaro nyinshi ziruta iza Tanzania ndetse n’iz’indi bihugu biri mu Karere ka EAC.

Ikinyamakuru standard digital dukesha iyi nkuru gitangaza ko ibi biterwa n’uko igihugu cya Kenya gihangayikishijwe n’umutekano wacyo kuko mu myaka itatu ishize cyagiye cyibasirwa n’ibitero by’iterabwoba bitandukanye bigatwara ubuzima bw’Abanyagihugu.

Amafaranga Kenya yashoraga mu gisirikare cyayo mu myaka itanu ishize yiyongereye inshuro zigera kuri 300%. Nk’uko byagaragajwe n’itsinda ryigenga rireba amafaranga ashorwa mu gisirikare hirya no hino ku Isi.

Kenya itangaza ko yakoresheje miliyari 68 z’amashilingi y’iki gihugu igura  ibikoresho bya gisirikare, hakaba hariyongereyeho amashiringi asaga miliyari 40 ugereranyije n’amafaranga yakoreshwaga mu mwaka wa 2004.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko mu myaka 10 ishize igihugu cya Kenya cyakoresheje  miliyari zisaga 430  z’amashiringi mu bya gisirikare.

Mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba hakurikiraho igihugu cya Tanzania mu gukoresha amafaranga menshi mu bya Gisirikare, ku mwanya wa gatatu hakaza Uganda  hanyuma u Rwanda n’u Burundi bigakurikiraho.

Igihugu cya Afurika y’Epfo kiza ku isonga muri Afurika mu gushora amafaranga menshi mu gisirikare. mu mwaka w’2012 cyakoresheje miliyari 384 cyigura imbunda n’ibisasu. Angola iza ku mwanya wa kabiri kuri uyu  mugabane aho yakoresheje 356  muri uyu mwaka wa 2012.

Ibihugu bikurikiraho mu gukoresha amafaranga menshi bigura ibikoresho bya gisirikare no mu bindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’igisirikare ni  ibya Libye na Nigeria.

Ibikorwa by’iterabwoba n’ibyaha ndenga mipaka ni byo birimo gutuma ibihugu bitandukanye bihagurukira kongerera igisirikare cyabyo imbaraga bigura ibikoresho bikomeye kandi bijyanye n’igihe.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yampay’inka! none muri polisi ho ntikikenewe ko hoja uburyo bwinshi niba koko amafaranga yongerezwa mu bya gisirikare kubera iterabwoba,kandi polisi ariyo ikunze kuba iboneka cyane ahari abantu benshi?

  • nubundi ariko kenya ifite ubukungu bwinshi kurusha ibi bihugu bindi mu karere nti bitangaje kandi n’urundi rutonde nabonye ko ariko rumeze ariko icyonzi u rwanda rubarusha ni kugira igisirikare gifite discipline kubirusha kandi n’uburambe bumaze kuba bwinshi kurusha nka tanzinia 

Comments are closed.

en_USEnglish