Digiqole ad

Darfur: Ingabo z’u Rwanda zahaye amazi meza abaturage

Ingabo z’u Rwanda, Umutwe wa Batayo 41, ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur ahitwa El-fasher bashyiriye abaturage amazi batuye ahitwa Hila Idris Kira. Ni ku birometero 27 uvuye ahari ibirindiro by’abasirikare b’u Rwanda bari ahitwa UM KADAD. Icyo gikorwa cyabaye tariki 18 Werurwe 2014.

Abaturage barimo guhabwa amazi n'ingabo za RDF
Abaturage barimo guhabwa amazi n’ingabo za RDF

Ikibazo cy’amazi gikomereye abaturage batuye mu butayu muri ibi bice bya Darfur, bakora ingendo ndende bajya gushakisha ahari amazi.

Ibyo bigatuma abagore n’abana b’abakobwa bakora iyo mirimo bashobora guhura muri izo nzira n’abagizi ba nabi babafata ku ngufu. Ingabo z’u Rwanda zigemurira amazi abaturage batuye muri ibyo byaro bya kure kugira ngo zibakize izo ngorane zo guhohoterwa.

Abahawe amazi bishimiye icyo gikorwa, bashimira ingabo z’u Rwanda. Umwe mu basheshe akanguhe utuye Hira Idris Kira, Mohamad Ahamad Wash yagize ati:”Abaturage bacu ntabwo bagihohoterwa bajya gushaka amazi  kubera ubu bufasha muduha, Imana ibahe umugisha”.

Mod
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish