Digiqole ad

Umukino wa Rayon na APR FC urasubitswe

Wari uteganyijwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe i Nyamirambi, ni umukino wari guhuza aya makipe akubana cyane mu kwegukana igikombe. FERWAFA imaze kwemeza ko uyu mukino usubitswe kubera impamvu z’umutekano ku kibuga.

Umukino uheruka kubahuza, APR yatsinze Rayon 1 - 0
Umukino uheruka kubahuza, APR yatsinze Rayon 1 – 0

Ubuyobozi bwa FERWAFAburavuga ko Police yavuze ko idashobora kwirengera umutekano w’imbaga y’abantu bashobora kuza i Nyamirambo kuri stade yaho igenewe kwakira abantu ibihumbi birindwi bicaye neza.

Nyuma yo kumenyeshwa ko iyi match isubitswe, ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bwasabye ko nibura uyu mukino wakinirwa kuri stade ya Muhanga, gusa Police nabwo ngo yavuze ko ikibazo ari cyakindi cyo kuba batizeye neza umutekano w’imbaga ishobora kuhahurira.

Ntiharatangazwa ikindi gihe uyu mukino wimuriwe.

Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampionat inyuma ya APR FC iyirusha amanota atatu.

Uyu mukino usubitswe mu gihe Rayon Sports yo yari yaramaze gutangaza ibiciro byawo, ko kwinjira byari ibihumbi bitatu aha macye, bitanu na 10 000Rwf mu myanya y’icyubahiro.

Abafana ba Rayon baravuga ko ikipe ya APR FC ku mukino wo kuri iki cyumweru byanze bikunze bari kuyitsinda kuko yavunikishije bamwe mu bakinnyi bayo barimo ba myugariro bagenderaho Emery Bayisenge.

Ku rubuga rwa FERWAFA iyi gahunda ihamaze hafi ukwezi. Haribazwa niba ishyirwaho batari bazi uburemere bw'uyu mukino
Ku rubuga rwa FERWAFA iyi gahunda ihamaze hafi ukwezi. Haribazwa niba ishyirwaho batari bazi uburemere bw’uyu mukino

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Gasenyi kuzongera gutsinda APR FC si vuba, kubera impamvu ebyiri zikurikira:1: Gasenyi nta Defense igira ishobora guhagarika  ziriya nsoresore zambara umukara n’umweru2. Defense ya APR FC ikomeye kuruta iya Gasenyi3. Hagati muri APR FC ni urutarekubera iyo mpamvu bakaba baretse uyu mukino ukaba tukitwarira amanoka ibyo bitwaza ko twavunikishije abakinnyi benshi baribeshya kuko APR FC ifite team ebyiri kandi zujuje ibisabwa ku mpande zose imwe igize ikibazo twakinisha indi kuko abakinnyi bose

    • Ariko se wowe bigabo reka nkwibarize ikibazo kimwe, ubona aya manyanga akorwa na APR ifatanyije na FERWAFA azagezahe umupira wa hano mu rwanda koko? stade ya nyamirambo ko isanzwe yakira imipira mpuzamahanga(RWANDAvsNIGERIA, APRvs ETOIRE DU SAHEL) POLICE  yashoboye gucunga umutekano wiyo mipira izananirwa gucunga uwa Rayon na APR? ubu se koko muzajya mutwara ibikombe bya championat mukoze aya manyanga  gutya(APR) muvuge ngo umupira wacu koko muri kuwuganisha hehe? mukomeze, muri kwica umupira wa hano mu Rwanda namwe mutiretse.

    • Ariko jye byaranyobeye pee!! ni gute ubuyobozi bufata ibintu bugatereka aho ngaho ngo ni uko buyobora? Ubu se barareba n’iminsi abantu tumaze ku isi iyi ariyo argument batanga ikatwemeza? Abapolisi u Rwanda rufite yewe ejo hashize hongereweho n’abandi bashoboye bananiwe n’umupira w’abantu ibihumbi icumi? ariko bagiye bareka kubeshya ibitabeshyeka!! Niba APR ivunikishije umukino umwe ubwo ngo ibintu byose byahagaze mu Rwanda? Reka mbabwire rero!! Gikundiro n’ikipe, APR yarayisanze kandi izanayisiga ahongaho iganje ikomeye!! FERWAFA nirekle umukino ube niba atribyo mu Rwanda ni ugutekinika gusa kuhaba!!

    • Rwose wowe wiyise bigabo uri kwikirigita ugaseka! None se ko wumva ikipe ihagaze neza, baretse umukino ukaba ko atari ubwa mbere aya makipe azaba akiniye kuri iriya stade? Ese birumvikana kumva ko Police yacu yemera ko idashobora gucunga umutekano aho ariho hose mu gihugu?Ikibazo mbona ni uko nk’uko bisanzwe amakarita agiye gutangwa uwo mukino ukazaba Rayon Sports ituzuye naho APR FC abakinnyi bose bagarutse mu kibuga!!! wait and see.

  • sha aya ni amanyanga ya FERWAFA na APR ko imikino mpuzamahanga ihabera ngo police ntiyashobora umutekano kuri stade ? ikora iki se ? ese bazaba bagiye kurwana ko ari ugukina ? ese ikipe yose izavunikisha abakinnyi bazajya basubika umukino ? umupira wamaguru mu rwanda ntaho ugana kabisa niba ari uku bizakomeza mbona hari abatoza babivuga bakabizira ariko mubyukuri FERWAFA ntakigenda kuko amatike azagurishwa yagomye guhura nubushobozi bwa stade ntago solution ari kurindira ko ba Emery n,abandi bazava mu mvune.nduwe noneho kabisa.Harya stade AMAHORO hazabera iki ? cyangwa iri mu isanwa ? uwandusha amakuru yambwira.

    • Imana irabikoze ibyo nifuzaga kuko ndashaka gutsinda APR nata rwitwazo ruhari rwaba abavunitse cg za stade,umutekano cg ibindi muzaba mureba ko amateka atazisubiramo 4-0 phase retour hahahahahahahah nari nabisengeye ngo ntihazagire na kimwe mbura:(amafaranga cg amanota )Rayon sport oooooooyeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! komeza ujye imbere

  • EEEEE!!! Umutekano i Nyamirambo? Si mu Rwanda se? Nta kibazo cy’umutekano dufite mu Rwanda!! Ibyo ni ibiki? De Gaules nawe uratangiye kweri? Ubwo se iyo ureka tukikinira, rayon igatsindwa habona, ko ubwo nituyitsinda ibonye urwitwazo!!! Oya, mushakire ahandi, umutekano wo ni ndashidikanywaho mu rwatubyaye!!! Ese ubwo wakwisubiyeho tukirebera ikirori!!!

  • Jyewe mbona abayobozi ba Police bakwiye gusobanura iki kibazo kidahesha ishema igihugu cyacu. Police yacu twemera ntiyari ikwiye kwinjizwa mu manyanga y’amakipe amwe n’amwe ashyigikiwe na FERWAFA. Ubu se grenades ko zacitse n’ugerageje kuyitera agafatwa nkanswe kwinjiza abantu kuri stade isanzwe iberaho imikino ikomeye? Ni akumiro niba n’inzego za Leta zakagombye kureberera Abanyarwanda bose zigiye kuzajya zinjizwa mu manyanga nkaya. Harahagazwe kabisa….

  • iyi ferwafa yacu ni gatumwa harya ngo impamvu z’umutekano, stade ntoya ubundi se hari uyobewe ko icyo apr isabye kiba gisabwe na ferwafa niba ari umutekano mucye kuki umukino wa Kiyovu na apr wimuwe nta no guteguza Kiyovu, n’aho Rayon bagutesha umwanya bakujyana mu biganiro bidafite aho bijya kandi umwanzuro warafashwe ikipe ikirangiza umukino wa Etincelles niho yafashe icyemezo umuvugizi aratangaza ubu se koko muzajya mutwara ibikombe bya championat mukoze aya manyanga 
    gutya(apr) muvuge ngo umupira wacu koko muri kuwuganisha hehe?
    mukomeze, muri kwica umupira wa hano mu Rwanda namwe mutiretse. aliko igitangaje iki cyemezo gifatwa habura iminsi ine kubera ko mbere bari batarabona uko amakipe ahagaze ubwo baraje bahundagaze amakarita y’umuhondo kuri Rayon nibamara kubona havuyemo abo bashaka umukino uhabwe italiki ugomba kuberaho kuko ndabona ahari bararangaye cyane.

  • ibi
    bintu nibyemerwa ndamenya ko hari ikibazo gikomeye mu nzego z’
    ubuyobozi bw’ umupira wamaguru kuko ntabwo biri fair nagato, Police iri
    muri Mali za Haiti, ngaho ngo igipolice cy’ umwuga, nakumirwa nizere ko
    byabacitse batari bubikore coz u Rwanda rugeze kurwego rutakabaye ruhura
    nibibazo nkibi pe. ariko se ubu batinyutse barabivuga? niba ariko
    bimeze ntaho turi noneho, njye sinemeranya nabo nagato, njye nzi ko
    police ibishoboye kereka niba itari iyo nzi yo mu Rwanda, none se
    ababikoraga kera, barashize? hoya bidusebya. kuko nuwaba ari impumyi yakabakaba akabona ko izi ari tekinike zamafuti hagati y’ inzego twafataga ko zikomeye mwikwica izina ryanyu, munadusebereza igihugu kuko turagisangiye.murakoze ko muri bwisubireho mu kabikora uko byari biteguwe. ngo Police ntiyacunga umutekano wabantu ibihumbi 10000? ubuse ninde wabivuze??

  • De Gaule ati mu Rwanda nta mutekano uhari!!! Mbega kudusebya ngo police yacu ntishoboye!! Amanyanga y’abantu ku giti cyabo Police yacu iyagendeyemo pe!! None se kuki batabihinduye mbere, ubu se twe Faustin ko yavunitse ntukinwa.. Emery se we n’iki ntiyagiye i Burayi akagaruka atsinzwe test. Mbega FERWAFA !! Muzehe yatwemereye camera tuzajya tureba iy’ahandi niba mutisubiyeho.

  •  hahah Bigabo witonde ahubwo batazakwita Bibwa..Hanyuma se ko uvuga ko mwatsinda Rayon mukaba mwatinye iki? ni simple logic..Ni gute Police ivuga ko it can’t ensure to maintain the security of 7000 people kandi irinda umutekano ngo wa 12 M.? ubwo se what credit can we give to that institution? niba koko aribyo? ariko uwubeshya we nta nubwo atekereza ibyo abeshya?!!!

Comments are closed.

en_USEnglish