Digiqole ad

TETA Diana: Ubuhanga bwe bwamutanze kumenyekana

Nibyo atangiye umuziki vuba, ariko abamaze kumwumva aririmba bemeza ko ari impano nshya mu muziki w’abari n’abategarugori mu Rwanda. Diane Teta nyuma y’igihe gito yinjiye muri muzika mu Rwanda, yabonye amahirwe yo kwamamara nawe ubwo yinjiraga mu irushanwa rya PGGSS IV.

Teta Diana, ubusanzwe yaririmbiraga inyuma y'abahanzi bakomeye.
Teta Diana, ubusanzwe yaririmbiraga inyuma y’abahanzi bakomeye.

Yinjiye bwa mbere muri studio ifata amajwi mu 2010, nyuma y’iminsi yiririmbira byo kubikunda gusa.

Ni umukobwa w’imyaka 21 utuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ubu azwi cyane mu itsinda Gakondo Group, ariko nta gushidikanya ko agiye kurushaho kumenyekana ubwe.

Benshi bazi indirimbo inogeye amatwi yitwa “CALL ME” (yikandeho uyumve) iyi ni indirimbo TETA yafatanyije n’umuhanzi witwa Papito, yakozwe na Washington utunganya muzika ahagana 2012.

Abakunzi ba muzika benshi bumvise banakunda iyi ndirimbo ariko umubare munini, kuri bamwe badakurikirana ngo bacukumbure cyane, ntabwo bigeze bamenya ko ari iy’umuhanzi TETA Diana.

Usibye “CALL ME” (yikandeho uyumve) uyu muhanzi ubusanzwe udatunzwe na muzika, afite indirimbo yise “UNDI MUNSI”(yikandeho uyumve), ni indirimbo yumvikanisha ubuhanga bwo kuririmba bwa TETA.

Kimwe na “Call Me”,  “Undi Munsi” nayo yakunzwe n’abantu batari bacye ariko hari abataramenye nyiri ijwi rikaraze umuhogo uhogoza ry’umukobwa waririmbye iyi ndirimbo, inarimo ubutumwa buha ikizere umuntu ubabaye. Ni Teta Diana.

Abamenye izi ndirimbo ko ari iza Teta ni abataratunguwe n’iyi ntangiriro y’umuhanda we ugana hejuru yinjiyemo kuwa gatandatu ubwo yatorerwaga kwinjira mu irushanwa riha agafaranga abahanzi barigiyemo.

TETA ariko yaje kumenyekana cyane mu ndirimbo “Fata Fata”, aho kubera iri jwi rye ry’umwihariko abandi bahanzi bagenzi be bari bamaze kumenya, bamwifashishije ngo abaririmbire inyikirizo yayo gusa.

“Fata Fata” yavuzweho byinshi (birimo kuba abayikoze bari bayiganye ku ndirimbo bisa cyane yo muri Zambia) yaje gukundwa cyane ndetse iranamumenyekanisha, bamwe banibaza ko ariyo ndirimbo yonyine TETA afite, nyamara usibye ziriya ebyiri, afite izindi ndirimbo zigera kuri enye zitamenyekanye cyane, cyangwa zimwe zamenyakanye kubera ubuhanga bwe ariko nyirazo atazwi.

TETA ubusanzwe atungwa n’akazi ko gusemura (Translation) akorana n’ibigo nka MTN Rwanda, ActionAid, Rwandair na za ONG zitandukanye. Ntabwo muzika arayigira umwuga umutunze, gusa ubu birashoboka ko ari mu nzira. Niba nta kimuvangiye cyangwa we ativangiye.

Ijwi rye ryiza ryatumye yinjira mu marushanwa ya Tusker Project Fame mu 2012 n’ubwo atabonye amahirwe yo kugera kure.

Kubera gahunda z’ubuzima, yabaye ahagaritse amashuri ya Kaminuza yigaga muri Kaminuza ya Mount Kenya i Kigali.

Kwinjira kwe mu irushanwa rya PGGSS IV, irushanwa risa ubu n’iryahaye amahirwe abahanzi banafite impano, bigaragara nk’intangiriro y’urugendo rurerure rwo gutera ikirenge mu cya Cecile Kayirebwa na Kamaliza nk’uko yigeze kubitangariza Umuseke.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Wow!! It is now that i discover this talented gal

  • ariko simpakana ko TETA atari umuhanzi , icyo ntemera ko umntu yaririmba indirimbo 01 akitwa umuhanzi..ese ubundi kuririmba niko guhanga, wauziko hari abaririmbyi benshi batari abahanzi?mukosore…hakabaho nabahanzi batari abaririmbyi????

    • soma neza ukore ubushakashatsi ntuzajye uvuga ibyo utazi. na nyuma yo kukubwira muri iyi nkuru utangaho igitekerezo ntabwo wemera ko adafite indirimbo imwe nkuko abatamushaka mwese mukomeza kuvuga. just be objective once in your lives

    • @GASABO…..ese umuhanzi numusitari bihuriye hehe,ushobora kuba wowe waramumenye ejo bundi,ariko hari abantu twamukurikiranye kuva mbere…..ashobora kuba atari umu star,ariko kuba umuhanzi byo ni umuhanzi.impamvu bavuze abahanzi batari abariribyi,nuko even writers ari abahanzi numwo bataririmba

  • Mu ndirimbo ze mwibagiwe na “CANGA IKARITA” kandi mbona muri PGGSS izaba ivuza ubuhuha!

    • usibye n`ijwi mu muziki ni na mwiza kandi asa n`uwaba afite agatima kobwakobwa da!

  • she is so beautful

  • ariko ko mumuvuga ibigwi cyane bite byanyu?wagira ngo hari icyo yabahaye si gusa,mwamutatse mwiva inyuma hari uyobewe ko afite indirimbo itaramara amaezi atandatu hanze?cyangwa ari mushya muri muzika?mugabanye kumwogeza rwose. aho abyiciye ngo abaye ahagaritse kwiga ndumiwe koko

  • Diana twariganye,azi kuririmba ariko imyaka avuze siyo,afite 23 ans!!!!

  • Uretse abatemera aribo nakita bantamunoza ubundi nutemera urukwavu yemere ko ruzi kwiruka .Gusa iyowumvise uwomukobwa azi kuririmba byukuri kurusha abandi bari bagenzibe bari mu music nyarwanda.

  • Aka gakobwa Rwose ni keza ntakindi navuga.ikindi gafite ijwi ryiza.gusa azegere abahanzi bamufashe kwandika no kuririmba indirimbo nyinshi,ikindi azagire injyana ishyushya abantu ariko atari ibyo guhondagura ibyuma gusa.izi ndirimbo ze rwose ndazumvise ni sawa.gusa agabanye gushishura.uri mwiza kabisa.nizere ko uzabyongeraho kwitonda.uzirinde kuzavugwaho ubukubaganyi cg uburara muyandi magambo.

  • Teta amaze igihe muri muzika ,ahubwo ni uko abitwa ko baba muri show biz baba batamuvuzeho cg se ngo bamutindeho nkuko abandi bitwa ko bazwi bavugwa ,aririmba muri gakondo group hari ni ndirimbo yagiye aririmbamo nka featuring.

  • my God expand her talent jah bless!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish