Tags : Rwanda

Remera: Abagore 14 bahoze mu buraya bashinze Koperative imaze kubahindurira

Babifashijwemo na Ntabana Frank wari umujyanama mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, abagore 14 bahoze mu buzima bugoye bishyize hamwe bubaka Koperative y’ubudozi irimo kubahindurira ubuzima umunsi ku wundi. Mu mwaka wa 2015, uriya mugabo witwa Ntabana yashyize hamwe abagore 14, abafasha gutangira umwuga w’ubudozi nka Koperative imwe ishyize hamwe bise ‘Imbadukanamihigo’. Abagize iyi […]Irambuye

Rubavu: Umuriro utwitse ‘dortoire’ y’ishuri ibyarimo birakongoka

Ahagana saa tatu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu inkongi y’umuriro yafashe inzu abanyeshuri bararamo (dortoire) mu ishuri ryisumbuye rya ESBF riherereye mu murenge wa Gisenyi mu kagari k’Umuganda ibyarimo byose birashya birakongoka. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo asige ubuzima muri iyi nkongi. Batabawe na Police y’u Rwanda yazimije uyu muriro ntubashe gukwira ikigo […]Irambuye

EAST: Abayobozi barebye uko bakongera imbaraga mu kunoza imitangire ya

Abayobozi ku nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, bahuye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, biga uko hakongerwa imbaraga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage, no gucunga neza umutungo wa Leta kuko n’ubwo hari byinshi byiza byagezweho ngo hari ahakigaragara imikorere itanoze. Abari muri iyi nama yabaye kuri uyu wa kabiri, bishimiye […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za Miliyoni 290

Kuri uyu wa kabiri, Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 290,000,000. Impapuro zacurujwe ni iz’imyaka itanu zashyizwe ku isoko na Guverinoma mu muri Gashyantare uyu mwaka “FXD1/2017/5Yrs”, zizarangira ku itariki 18 Gashyantare 2022, izi mpapuro zifite inyungu ya 12.375% buri mwaka. Izagurishijwe zifite […]Irambuye

Isomwa ry’urubanza rwa Evode IMENA rirasubitswe, umucamanza ngo yabuze umwanya

Isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko rukuru ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Evode IMENA wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rimaze gusubikwa kuri uyu mugoroba. Byari biteganyijwe ko nyuma yo kumva iburanisha ku mpande zombi mu cyumweru gishize uyu munsi Urukiko rufata umwanzuro niba Evode IMENA nawe afungwa by’agateganyo kimwe n’abagabo babiri […]Irambuye

Burundi: Malaria imaze guhitana abasaga 800 kuva muri Mutarama 2017

Ku wa mbere Minisitiri w’Ubuzima, no kurwanya Sida, Dr. Josiane Nijimbere, yatangaje ko aho bigeze Malaria ari icyorezo cyugarije igihugu. Nijimbere yavuze ko guhera muri Mutarama 2017 abantu 800 bamaze gupfa bazira Malaria abandi miliyoni 1,8 bafashwe n’iyo ndwara. Imibare igereranya abarwaye Malaria n’abo yahitanye muri aya maze, yerekana ko Malaria mu Burundi yazamutseho 13 […]Irambuye

Ngoma/Jarama: Hatangiye icyumweru cyo gusuzuma abaturage indwara zitandura ku buntu 

Mu karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima, mu murenge wa Jarama aho abaturage bigishijwe kuri gahunda yo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 banakangurirwa kugaburira abana indyo yuzuye. Mu murenge wa Jarama haracyagaragara abana barwaye bwaki nk’uko bamwe mu baturage baho mumurenge babitubwiye. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye by’umwihariko abatuye kugira […]Irambuye

en_USEnglish