Rubavu: Umuriro utwitse ‘dortoire’ y’ishuri ibyarimo birakongoka
Ahagana saa tatu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu inkongi y’umuriro yafashe inzu abanyeshuri bararamo (dortoire) mu ishuri ryisumbuye rya ESBF riherereye mu murenge wa Gisenyi mu kagari k’Umuganda ibyarimo byose birashya birakongoka. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo asige ubuzima muri iyi nkongi.
Batabawe na Police y’u Rwanda yazimije uyu muriro ntubashe gukwira ikigo cyose. Iki cyumba cyararagamo abanyeshuri b’abahungu.
Abanyeshuri bararaga muri iyi ‘dortoire’ y’iri shuri rya Ecole Secondaire Baptiste de Fraternite (ESBF) babwiye Umuseke ko bagize agahinda gakomeye kuko ibyo bari bafitemo byose byahiye, nk’imifariso, imyenda yabo n’ibindi bikoresho.
Umwe mu banyeshuri ati “ariko rero buri gihe dutanga amafaranga ya assurance, twizeye ko bari butwishyure ni uko twumva ngo ibya assurance biratinda.”
Ushinzwe iby’amashanyarazi kuri iki kigo yabwiye Umuseke ko ‘installation’ yabo (niyo yakekwaga nk’intandaro) yari imeze neza nta kibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yahise agera kuri iri shuri atangira kuganira n’abayobozi ndetse n’abanyeshuri.
Bamwe mu bazi iby’amashanyarazi batifuje gutangazwa bavuga ko nubwo installation yaba imeze neza ariko ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge bigurwa ku masoko aribyo byaba ari intandaro y’iyi nkongi.
Umuyobozi w’iri shuri yabwiye Umuseke ko ubu bagiye kureba uko babona aho abararaga hano bacumbikirwa bakanafashwa kuko babuze ibikoresho byabo.
Avuga ko kugeza ubu atazi neza icyateye iyi nkongi ndetse batarabara agaciro k’ibyahiriyemo. Iby’ubwishingizi ngo abanyeshuri barabugira.
Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu hamwe n’umuyobozi w’uburezi mu karere n’abandi banyuranye barimo n’abahagarariye REG, bahumurije abanyeshuri baburiye ibyabo muri iyi nkongi.
Mayor ati “Ni ikintu kigoye, ibintu byose byahiye, amakaye yose yahiye ni ukuvuga ngo ubu musigaranye ibyo mwafashe mu mutwe. Ariko nanone twihe intego ngo ntibizabe intandaro yo gutsindwa, ahubwo ikibazo nk’iki kibatere imbaraga. Hano hari bashiki banyu ubwo rero rwa rukundo rwanyu rwo gusangira amakuru n’amasomo rukomeze rubarange ubuzima no gutegura amasomo n’ibizamini bya Leta bikomeze.”
Photos © A.Kagame/Umuseke
Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu