Digiqole ad

EAST: Abayobozi barebye uko bakongera imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi no kurwanya ruswa 

 EAST: Abayobozi barebye uko bakongera imbaraga mu kunoza imitangire ya serivisi no kurwanya ruswa 

Umuyobozi wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi kuzirikana ihame ry’Imiyoborere igihugu kigenderaho

Abayobozi ku nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, bahuye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, biga uko hakongerwa imbaraga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage, no gucunga neza umutungo wa Leta kuko n’ubwo hari byinshi byiza byagezweho ngo hari ahakigaragara imikorere itanoze.

Umuyobozi wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi kuzirikana ihame ry’Imiyoborere igihugu kigenderaho

Abari muri iyi nama yabaye kuri uyu wa kabiri, bishimiye ko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ayobora hagamijwe kureba uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu  nzego zibegereye n’uruhare rwabo, (buhinzi, ubworozi, ubutabera, inzego z’ibanze, ubuzima, uburezi n’ibindi n’uburyo bagerwaho n’ibikorwa remezo n’ibindi), bwagaragaje ko hakiri byinshi byo gukosora.

Muri ubu bushakashatsi bwa RGB ku bijyanye n’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, Akarere ka Gatsibo kabaye aka mbere mu gihugu ku kigereranyo cya 75.6%.

Guverineri Kazaire Judith yasabye abayobozi kongera imbaraga ahakigaragara ibibazo. Yagize ati  “Kugira ngo dukomeze guha abaturage ibyo bifuza, birakwiye ko twongera imbaraga mu byo dukora tukanoza serivisi dutanga.”

Yabasabye kwita ku mutungo wa Leta, bakawucunga neza uko amategeko abiteganya bakirinda gukora amakosa yagiye agaragara mu myaka yashize.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere myiza), Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi kuzirikana ihame ry’imiyoborere igihugu kigenderaho.

Ati “Murasabwa kwita ku kuzirikana ihame ry’imiyoborere ishingiye ku muturage kandi iharanira inyungu z’umuturage.”

Yibukije abayobozi ko imikoranire hagati y’inzego ari yo nkingi izatuma igihugu kigera ku iterambere cyifuza.

Iyi nama y’umunsi umwe yahuje Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiyoborere Prof. Shyaka Anastase, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Biraro Obadiah n’Abagize komite nyobozi z’Uturere.

Hibanzwe ku kureba uko Intara y’Uburasirazuba ihagaze mu bijyanye n’imiyoborere n’imitangire ya serivisi, imicungire y’imari ya Leta no kurwaya ruswa n’akarengane hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB  mu mwaka wa 2016.

Guverineri Kazaire Judith yasabye abayobozi kongera imbaraga ahakigaragara ibibazo mu itangwa rya serivisi
Abayobiozi mu Ntara y’Uburasirazuba barasabwa gutanga service nziza bacunga neza umutungo wa leta

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish