Digiqole ad

Perezida mushya wa Komisiyo ya AU yiyemeje guhangana n’ibibazo byugarije Africa

 Perezida mushya wa Komisiyo ya AU yiyemeje guhangana n’ibibazo byugarije Africa

Moussa Faki Mahamat waraye avuze ijambo nka Perezida mushya wa Komisiyo ya AU

Mu ijambo Moussa Faki Mahamat, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad yaraye agejeje ku bari mu muhango wo kumwimika nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), yavuze ko agiye gukora impinduka mu nzego z’umuryango no guhangana n’ibibazo byugarije Africa.

Moussa Faki Mahamat waraye avuze ijambo nka Perezida mushya wa Komisiyo ya AU

Faki Mahamat ageze ku buyobozi bwa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe mu gihe Umuryango w’Abibumbye wamaze gutanga impuruza y’uko Isi yugarijwe n’amage atarigeze abaho kuva Intamabara y’Isi irangiye mu 1945.

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko miliyoni 20 z’abantu bakeneye ubufasha bwihutirwa kubera akaga barimo ko kubura ibyo barya, barimo abo mu bihugu bitatu bya Africa,  Somalia, Sudan y’Epfo na Nigeria, no kongeraho Yemen.

Mu ijambo Moussa Faki Mahamat yaraye agejeje ku bayobozi bari bateraniye Addis Ababa muri Ethiopia yavuze ko kuba Africa yugarijwe n’ibibazo byinshi.

Yavuze ko Africa irimo intambara ziherekezwa n’imibabaro itandukanye, guta icyizere k’urubyiruko rwa Africa bituma rujya rwihishwa gushakisha imibereho hanze y’umugabane, abandi bakajya mu bikorwa by’ubuhezanguni n’iterabwoba, ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi ijegajega, ubukene burushaho kwiyongera no kutagira iterambere, n’iyangirika ry’ibidukikije, ngo ni intitizi ku mateka n’indangagaciro n’inzozi ka Africa.

Ati “Inzara n’amapfa byibasiye ibice binini muri Africa muri iyi minsi ni igisebo kigaragara kuri twe. Amahirwe menshi ari ku mugabane wacu, ubukungu butera imbere byifuzwa n’ibihugu binyamuryango bya AU ntibitwemerera ijambo ryose ryo kwisobanura kuri aya mage yugarije abantu.”

Mahamat w’imyaka 56 yatowe muri Mutarama nyuma yo kumara imyaka umunani ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad.

Uyu mugabo ubonwa neza n’Abanyaburayi kubera uruhare yagize mu kurwanya iterabwoba, ni n’inshuti magara ya Perezida Idriss Déby Itno.

Gutorwa k’uyu mugabo hari ababibonamo icyizere mu guhangana na bimwe mu bibazo nko kugarura amahoro no kugabanya ibibazo by’umutekano muke ku mugabane wa Africa wugarijwe n’amage arimo n’inzara n’amapfa.

Yasimbuye Umunyafurika y’epfo, Nkosazana Dlamini-Zuma.  Uyu mugabo yari yiyamamaje avuga ko azaharanira iterambere no kugarura umutekano.

Mahamat yavuze ko ubuyobozi bwe bugize amahirwe atarabonywe n’abamubanjirije, kuko ngo hari rapororo isobanutse yakozwe n’itsinda rikuriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, igaragaza impinduka zikwiye kuba mu muryango wa AU, kandi ngo azayigenderaho.

Iyi raporo isaba AU gukora mu buryo butandukanye n’uwb’indi miryango mito y’ibihugu byishyize hamwe muri Africa, igashyira imbaraga cyane mu gukemura ibibazo bya ngombwa bijyanye na politiki, kugarura amahoro n’ibibazo by’umutekano.

Yagize ati “Inzira zacu z’imiyoborere zigomba gushyirwaho hagendewe ku byifuzo by’impinduka nk’uko byagaragajwe muri raporo isobanutse ya Perezida Kagame.”

UM– USEKE.RW

en_USEnglish