Digiqole ad

‘Duhitemo amafaranga cyangwa ubuzima bw’abatuye EAC’ – Hon S.Nakawuki

 ‘Duhitemo amafaranga cyangwa ubuzima bw’abatuye EAC’ – Hon S.Nakawuki

Abadepite ba EALA bahisemo kuzaganira kuri iri tegeko mu nama izabera Arusha

*Itegeko ry’ibidukikije mu muryango wa EAC ryagiweho impaka ariko raporo ntiyatorwa,
*Imyumvire y’abadepite ba EALA kuri iri tegeko irahabanye,
*Bamwe ngo u Rwanda mu isuku rwasize ibindi bihugu. Undi we ngo u Rwanda rwabigezeho kubera ubuyobozi bwumvirwa na buri wese.

Kuri uyu wa gatatu Abadepite bagize Inteko ya EALA cyane ab’u Rwanda na Uganda bari bizeye ko raporo ya Komisiyo ikuriwe na Hon Hajabakiga Patricia, yize umushinga w’itegeko rijyanye no kurengara ibidukikije hakumirwa ‘amasashe’ mu bihugu bya EAC, itorerwa yemezwa, ariko nyuma y’impaka ndende imirimo y’inteko yasojwe raporo idatowe.

Abadepite ba EALA bahisemo kuzaganira kuri iri tegeko mu nama izabera Arusha

Uyu mushinga w’itegeko ryitirirwa ‘guca amasashe mu bihugu binyamuryango bya EAC’ (East African Community), ubundi ni itegeko ryagutse ryo gucunga ibikoresho bikozwe muri plasitiki ryitwa “EAC Polyethylene Materials Control Bill”.

Hon Hajabakiga Patricia warigejeje mu Nteko ya EALA ndetse na Komisiyo yari akurikiye ikarishakaho ibitekerezo mu batuye mu bihugu bya EAC, yavuze ko ibikoresho bikozwe muri plasitiki ari ikibazo gikomeye muri aka karere no ku bidukikije muri rusange kubera ko bitabora.

Yavuze ko bene ibi bikoresho bya plasitiki birimo amasashe bibangamiye umusaruro haba mu buhinzi ndetse no ku mafi yibera mu migezi n’ibiyaga kuko ngo byica ubutaka bikanabuza amafi kororoka bitewe n’ingaruka bigira mu kubangamira ibinyabuzima byo mu mazi.

Bimwe mu bihugu byo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba birimo u Rwanda, U Burundi, Uganda na Kenya byandikiye inteko ya EALA bivuga ko bishyigikiye iryo tegeko, ariko Tanzania yo ntiratanga inyandiko ibyemeza.

Abadepite biganjemo abahagarariye Uganda muri EALA, bafashe umwanya munini bavuga akamaro iri tegeko rizagira haba mu kurengera ibidukikije no gukurura abashoramari n’abakerarugendo bazaba bagenda ahantu, hafite isuku kandi ibidukikije bifashwe neza.

Hon. Byamukama Dora wemeranya n’iri tegeko ati “Iyo ugeze mu Rwanda uba uciye ukubiri n’amasashe, ariko iyo ugeze muri Uganda ubona amasashe ahantu hose.”

Uyu mudepite yavuze ko kwihanganira amasashe ari ukureka indwara nka cancer ishobora guterwa no kuyakoresha, cyane nk’iwabo muri Uganda aho bayapfundikiza inkono igihe batetse ibitoki.

Yavuze ko ari uburenganzira kugira ibidukikije bikeye kandi bifite ubuzima kuko ngo n’ibihugu bya EAC byemeje amasezerano yo kwita ku bidukikije.

Ati “Mu myaka ya 1980 nari umwana, ariko nta masashe twari dufite kandi twari tubayeho neza none ubu ngo amasashe nacika bizaba ikibazo?”

Hon. Byamukama Dora yavuze amasashe ari ikibazo cyane kuyatwaramo ibiribwa nk’ifiriti kuko ngo icyo gihe amavuta agira ingaruka ku buzima bwa muntu ahera mu ifiriti mu gihe iyo umuntu apfunyitse muri ambalage yo mu ikaratasi, amavuta asigara mu cyo yapfunyitsemo.

Mugenzi we wo muri Uganda, Hon Susan Nakawuki na we yemeza Kigali itandukanye n’aho basuye muri Uganda ndetse no muri Zanzibar cyangwa Nairobi. Ngo niyo mpamvu akenshi muri ibyo bice habaho imyuzure bitewe n’uko umwanda ubuza amazi guhita.

Ati “Tugomba gushaka umuti vuba, teretse niba twarahisemo amafaranga kuruta ubuzima bw’abatuye EAC.”

Iwabo muri Uganda ibintu byose ngo ni kavera (amasashe). Yavuze ko uretse kuba amasashe atera indwara ngo no kuyakora bundi bushya ubushakashatsi bwagaragaje ko bihenze kuko ngo toni imwe isaba $ 4000 kandi ngo ayo mafaranga ntiyaboneka.

Kimwe n’uyu mudepite, na Hon Oda Gasinzigwa bemeza ko gukoresha amasashe bishobora kuba bigira ingaruka y’izamuka ry’ibikomoka kuri petrol kuko ngo ni byo biyakorwamo.

Ibyo bitekerezo ariko bitandukanye n’iby’abandi ba Depite ba EALA, nka  Hon. Mukasa Mbidde Fred wo muri Uganda na Hon. Ogle Abubakar D. Abdi wo muri Kenya bavuze ko iri tegeko rigomba kwitonderwa rikigwa neza kugira ngo ejo hatazagira bene inganda zikora ibikoresho mu masashe basabwa gufunga ibikorwa byabo kandi bitari ngombwa.

Izo mpungenge zanagaragajwe n’akana k’Ubucuruzi ka Africa y’Iburasirazuba (East Africa Business Council) kasabye ko katanga ibitekerezo kuri iryo tegeko.

Kimwe n’uko Tanzania ntacyo irandika irivugaho, ibyo bitekerezo bitandukanye bigikenewe kunozwa neza ndetse n’abafite inganda bashaka kuritangaho ibitekerezo, byatumye raporo y’uyu mushinga w’itegeko idatorerwa kuko byari kubuza ko ibyo bitekerezo bizakirwa.

Hon Hajabakiga Patricia yabwiye Umuseke ko yizeye ko itegeko rizatorwa kuko ibihugu byose bya EAC byamaze kwemera ko iwabo hatorwa itegeko ry’ibidukikije.

Yabwiye Umuseke ko mu Nteko ya nyuma, yabo kuko bazaba basoje manda muri EALA, i Arusha muri Tanzania aho bazateranira muri Gicurasi 2017, yizeye ko ari ryo tegeko bazaheraho kandi ngo rizatorwa.

Kuri Hon Fred Kidega ukuriye EALA, asoza imirimo y’iyi nteko yagize ati “Iri tegeko niturangiza manda tutaritoye amateka azabibabaza.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Njye ntabwo numva n’impamvu bashyira ingufu cyane ku gutorwa kw’iri tegeko muri EALA ahubwo ntibashyire ingufu mu gusaba buri gihugu kigize EALA ukwacyo gutora itegeko rigenga iby’amasashe ya Plastic. Niba igihug nk’u Rwanda inzego zaho zarabashije gushyiraho itegeko n’amabwiriza byo guca ikoreshwa ry’amasashe ya Plastic kandi abaturage b’u Rwanda bakaba babyubahiriza, ni kuki buri gihugu kigize EAC kitabikora ku bwacyo kigashyiraho itegeko n’amabwiriza ku baturage bacyo ku buryo baca ikoreshwa ry’amasashe ya Plastic iwabo.

    None se itegeko niritorwa na EALA nibyo bizatuma buri gihugu kibikora iwacyo niba nta bushake babifitimo. Ubuyobozi bwa buri gihugu nibwo bwa mbere bugomba gushyira ingufu mu itorwa n’iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije muri icyo gihugu. Amategeko atowe na EALA ntabwo yakubahirizwa muri buri gihugu niba inzego zibishinzwe muri icyo gihugu zitabishaka. Amategeko ya EALA ntabwo ari coercitif/coercive ku bihugu bigize EAC mu gihe bitabishaka.

    Ndatangaye mbona hari abadepite bo muri EALA ngo baba bavuze ngo: “mu Rwanda ibyo kurengera ibidukikije (no guca imikoreshereze y’amasashe ya Plastic) byagezweho kubera ubuyobozi bwumvirwa na buri wese”. Ni byiza ko abaturage b’u Rwanda bubaha ubuyobozi kandi bakabwumvira, ese mu bihugu byabo abaturage baho baba batubaha ubuyobozi??, niba aribyo se ni kubera mpamvu ki??. Aba badepite bavuze ayo magambo se baba bakeka ko mu Rwanda abaturage baho bateye ukuntu kundi kudasanzwe ku buryo abaturage b’iwabo bo byabananira kumvira no kubaha ubuyobozi??? Cyangwa abo badepite bavuze ayo magambo baba bashatse kwerekana ko abaturage bo mu Rwanda batinyagambura, ko icyo ubuyobozi bushatse bwose gikorwa uko byagenda kose. Aho haba hari ikibazo.

    Ibyo aribyo byose, ikigaragara cyo ni uko hari bamwe mu ba depite batifuza ko iri tegeko ryahita ritorwa kubera impamvu zinyuranye. Birazwi ko no mu bihugu bikomeye byadutanze amajyambere amasashe ya Plastic akorwa kandi akoreshwa ku bwinshi kuko aba akenewe. Kubona u Rwanda rwarashoboye guca ikoeshwa ry’amasashe ya Plastic nabyo ni intamabara itoroshye, ariko kandi no mu bihugu bigikoresha ayo masashe ya Plastic nko mu Burayi ubona nta kibazo byagateye mu gihe abaturage baho bajijutse ku buryo birinda kuyanyanyagiza aho babonye hose. Niba amasashe ya Plastic akoreshejwe mu gihugu ariko buri wese uyikoresheje akamenya uburyo ayibika noneho hakaba abashinzwe kuza gufata ayo masashe ya Plastic yakoreshejwe bakayajyana ku rundi ruganda ruyakoramo ibindi bikoresho, muri icyo gihe nta mpamvu yatuma uca ikoreshwa ry’amasashe ya Plastic mu gihgu cyawe.

    No muri EAC rero hashobora kuba harimo ibihugu bimwe bibona ko icyo kibazo cy’ikoreshwa ry’amasashe ya Plastic atari ikibazo gikomeye, ko bashobora gukomeza gukoresha ayo masashe mu buryo bwiza kandi ko akenewe. Hakazamo n’uko hari inganda zikora ayo masashe nazo zirengera inyungu zazo, izo nganda ntizifuza ko zitafunga imiryango. Ndetse iyo bibaye ngombwa zitanga n’amafaranga menshi kugira ngo zihagarike icyemezo cyose cyabangamira inyungu zazo. Muri iyi si harimo inyungu nyinshi z’abantu ku buryo bunyuranye, ugasanga hari aho icyo ubona cyiza kuri wowe gishobora kuba kibangamira undi ku buryo we akirwanya yivuye inyuma. Tugomba rero kwitonda tugashishoza muri byose.

Comments are closed.

en_USEnglish