Digiqole ad

Abahagarariye u Burundi muri EALA ntibabona kimwe umutekano uri mu Rwanda

 Abahagarariye u Burundi muri EALA ntibabona kimwe umutekano uri mu Rwanda

Hon. Nduwimina, umwe mu Badepite batatu b’Abarundi bagaragaye mu nteko ya EALA ikomeje imirimo i Kigali, yavuze ko u Rwanda ari intangarugero mu kugira umutekano wifashe neza, mu gihe mugenzi we Leonce Ndarubagiye uri mu bari banze kuza muri iyi nama igitangira bavuga ko batizeye umutekano, nyuma yari yaje ariko asubirayo guhura kw’abagize EALA bari mu Rwanda bitarangiye.

Martin Nduwimana Umudepite uhagarariye u Burundi muri EALA ubona ko mu Rwanda hari umutekano usesuye

Tariki ya 6 Werurwe nibwo Perezida w’Inteko y’Umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba, Hon Daniel Fred Kidega yavuze ko abadepite bane b’u Burundi ari bo baje mu Rwanda mu badepite icyenda bahagarariye icyo gihugu, ko batanu bagaragaje impamvu z’umutekano wabo mu Rwanda.

Mu kiganiro umwe mu Badepite bahagarariye u Burundi muri EALA, Hon Leonce Nduwimana yavuze ko bagenzi be banze kuza mu Rwanda ku bw’impamvu zabo bwite, ngo mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano gihari.

Yagize ati “Iyo tuba tubona ko mu Rwanda hari ikibazo cy’umutekano ntituba turi ngaha, twebwe turatekaniwe, kandi si ubwa mbere tuza ngaha mu Rwanda kandi iyo turi mu Rwanda umutekano uba urenze ukwiye kuko muri kino gihugu iby’ibyumutekano turabona ko ari ibintu bimeze neza cyane.”

Uyu Mudepite yavuze ko iby’uko abadepite b’Abarundi bamwe bataje mu Rwanda bitahuzwa n’amabwiriza baba barahawe n’igihugu kubera umubano w’u Rwanda n’U Burundi uko wifashe kuko ngo amategeko bagenderaho nk’Abadepite ba EALA ni ay’uwo muryango.

Ati “Nta gihugu cyatanga ayo mabwiriza kuko cyaba kizi ko atakurikizwa, twebwe dukorera abo muri Africa y’Ubuseruko (EAC) bose, ntabwo dukorera igihugu kimwe cyangwa umuntu tuziranye kandi niko bibwirizwa kugenda.”

Hon Nduwimana avuga ko mugenzi we Leonce Ndarubagiye wageze mu Rwanda ku wa kane w’icyumweru gishize, ariko akaba yari mu Badepite batanu bari banditse bavuga ko batize umutekano wabo mu Rwanda, ubu atazi aho aherereye kuko ngo ajya no kuza ntiyabimubwiye.

Ati “Mubonye naranezerewe kuko nagira nti yabonye ko umutekano uhari (mu Rwanda). Ibyo aho yaba ari yagiye aha cyangwa ahandi ntabimbarira.”

Kuri uyu wa kabiri ubwo Abadepite bagize Inteko ya EALA bajyaga gutora bemeza raporo ya Komisiyo y’abo badepite yize ku bibazo biri hagati y’abaturage batuye ku mipaka ya Tanzania, Kenya na Uganda, yasojwe raporo idatorewe kubera ko habuze umubare wuze w’abatora.

Kugira ngo hatorwe itegeko cyangwa hemezwe raporo, buri gihugu kigomba kuba gihagarariwe n’abadepite batatu nibura, ariko mu nama ya none Tanzania yari ihagarariwe n’Abadepite babiri gusa, batumye imirimo yo gutora isubikwa.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Abadepite umunani kimwe na Uganda, Kenya yari ifite batandatu, u Burundi bari batatu naho Tanzania yari ifite babiri gusa, hari amakuru avuga ko bitabiriye inama y’Ishyaka CCM.

Ibihano byashoboka ku Badepite b’u Burundi?

Hon Odette Nyiramirimo umwe umwe mu bahagarariye u Rwanda muri EALA avuga ko hari imwe mu ngingo z’amategeko bagenderaho ivuga ko umudepite iyo asibye inama inshuro ndwi nta ruhushya yabiherewe ngo ashobora guhagarikwa cyangwa akirukanwa burundu.

Nyiramirimo ariko avuga ko nubwo bimeze uko, byashoboka ko Abadepite b’Abarundi batari i Kigali, bashobora kuba bitunguranye nk’uko mugenzi wabo yageze i Kigali ku wa kane w’icyumweru gishize, ubwo uwo we nta bihano ashobora gufatirwa kubera ko babaze imisni yasibye itagera kuri irindwi.

Nyiramirimo avuga ko igihugu nta bushobozi kiba gifite bwo kubuza Umudepite kutajya mu nama za EALA kuko ngo akora mu buryo bwigenga, ku bw’ibyo rero ntabwo U Burundi bwahanirwa ko abadepite babwo bataje i Kigali, ahubwo abadepite bafatiwe ibihano bahanwa ku giti cyabo.

Kuri uyu wa gatatu, iyi Nteko niramuka iteranye bazahera aho bari bageze, ni ukuvuga ku kwemeza raporo nyuma bakomereze ku gusuzuma umushinga w’itegeko rijyanye no gucunga ibikorwa muri plasitiki bishobora kwangiza ibidukikije ryari riteganyijwe kwigwaho.

Bamwe mu badepite ba EALA baje mu mirimo y’inteko kuri uyu wa kabiri nimugoroba
Imirimo y’Inteko yari iyobowe na Hon Fred Kidega Perezida w’Inteko ya EALA
Mbere yo gutora itegeko babanje guhamagara abadepite basanga Tanzania ifite babiri gusa

Amafoto @ HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Nkeneye gusobanukirwa neza abadepite ba EALA boherezwa na buri gihugu kigize EAC hanyuma batarangiza inshingano zabo igihugu cyabohereje ntikibibazwe? Nari mpereye ku Burundi n’abadepite babuhagarariye muri EALA aho mu nyandiko muvuga ko ku badepite batitabiriye inama bashobora guhanwa ku giti cyabo ariko bitareba uburundi nk’igihugu. Ku giti cyanjye niyumviraga ko Uburundi bwakagombye gutanga ibisobanuro ku badepite babwo batatibiriye imirimo ya EALA hanyuma nk’igihugu nabwo bugasubira inyuma bukabaza ibisobanuro abadepite babwo. Nubwo ntabihamya ndakeka ko hari impamvu za politiki zibiri inyuma kandi uburundi nk’igihugu bubifitemo uruhare mu kubuza abadepite kuza mu nama. Muzambwire neza ko abarundi baje baba batari mu mashyaka ya opposition,ababuze bakaba abo muri CNDD-FDD.

    • Nta gushidikanya kurimo, iki kibazo cy’abadepite b’abarundi bataje mu nama ya EALA hano i Kigali gishingiye ku mpamvu za Politiki. Ibyo byo kuvuga ngo bashobora gufatirwa ibihano birimo n’uko bashobora kwirukanwa ntacyo bivuze, babirukana batabirukana ntabwo ariwo muti. Ahubwo EALA niba koko igizwe n’abantu bazi ubwenge kandi bashyira mu gaciro, yari ikwiye kwiga iki kibazo ikakiva imuzi kuko nibikomeza gutya, bizashobora kumunga imikorere y’inzego zose z’Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba (EAC).

      Niba mu bihugu bigize EAC harimo bimwe bitumvikana kubera umubano mubi bifitanye ku mpamvu za Politiki, ibyo ni ngombwa ko bigira ingaruka mbi ku mikorere y’inzego zitandukanye zigize EAC. Umuti rero nyawo wakabaye ko harebwa/hasuzumwa impamvu nyayo ituma ibyo bihugu bifitanye umubano utari mwiza, noneho hagashakwa umuti nyawo watuma ibyo bihugu bisubirana umubano mwiza. Abadepite ba EALA baturuka muri Uganda, Kenya na Tanzania bazi neza ibibazo by’umubano u Rwanda n’Uburundi bafitanye muri iki gihe; byakabaye byiza rero abo badepite bafashe iya mbere bagasaba abakuru b’ibihugu bigize EAC kwiga kuri iki kibazo mu maguru mashya bakakibonera umuti. Naho ibyo kuvuga ngo abadepite b’abarundi bataje mu nama bazahanwa, ibyo rwose byerekana ko bamwe mu badepite ba EALA nta “political maturity” bafite, cyangwa se ko batinya kuvugisha ukuri ku kibazo runaka kubera nabo impamvu za Politiki.

      Aba badepite ba EALA bo muri Uganda, Kenya na Tanzania bafashe “attitude” yo kuba ba “Ntiteranya ndacyihahira”, kandi ibyo byo kuba “Ntiteranya” ntabwo byubaka uyu muryango ahubwo birawumunga. Aho bigeze “EAC Summit” yakagombye gufata ingamba zihamye zo kuunga Uburundi n’u Rwanda ku neza y’abaturage b’abanyarwanda n’abarundi bose, ndetse no ku neza y’abaturage ba EAC muri rusange.

      • Seconded!

  • Ubwo se niba hari abaje abandi ntibaze ubwo Leta y’u Burundi yabujije nde yemerera nde?

  • nabo mubundi buhugu baje nabo ntakigenda baba baje muri business zabo, ejo ngo umubare w’abatanzaniya ntiwuzuye ngo akazi karahagarara ubwose baje kumariki!!!! uyumuryango urimo ibibazo bikomeye cyane kbs.

    • @ndongo, uvuze ukuri. Biragaragara ko n’aba ba Depite bandi ba EALA baje mu nama hano i Kigali basa naho baje gusa kwirira amafaranga ya “mission” cyangwa se kwirebera abakobwa b’u Rwanda (ku bagabo) , biragaragara ko abo ba Depite badafata akazi kabo “au sérieux/seriously”. Bishoboka bite se ko uyu munsi wumva ngo inama yateranye kubera ko umubare wa ngombwa (quorum) wuzuye, umunsi ukurikiyeho ukumva ngo inama ntabwo ishobora guterana kubera ko wa mubare wa ngombwa (quorum) noneho utuzuye. Heee!!! ibyo ni ibiki???

      Abo ba Depite bakora ibyo ubwo bazi ko amafaranga bahembwa ari imisoro abaturage b’ibihugu bya EAC baba batanze nyuma yo kwiyuha akuya???!!!Nibasigeho kwitwara bene ubwo buryo, bajye bitabira inama bajemo ku buryo bukwiye. Kuba waje mu nama wafashe amafaranga ya mission hanyuma ntuze kugaragara mu cyumba cy’inama, birutwa kure na wa wundi wahisemo kwigumira iwabo mu gihugu cye ntarye amafaranga y’ubusa y’abaturage.

  • CEPGL mwayisenyeye iki? reka mwumve

    • U Rwanda nirwo rwarenze kurimwe mu ngingo za CEPGL zivugako nta gihugu gitera ikindi.Ibyo kuvugako bari bakurikiranye abicanyi bari bamaze gukora jenoside, ngo noguharanira ubusugire bw’imbibi zu Rwanda ntabwo bifatika kuko bagezaho bakarwana nabagande mu birometero birenze amagana uvuye kuruwo mupaka.Ibi rero byose biri mubintu bizambya umubano wu Rwanda nibihugu duturanye bityo niyo miryango ikahazaharira.

      • Ariko sha mwagiye mureka guteta! urda rwarenze imbibi he ahari umwanzi wawe ntarubibi ruba rugihari utagezeyo we araza! uribuka fdrl yari yuzuye hariya bahagarika ama bus biteguye kuza gukora genocide ya 2 (kuko ntakindi bari bukore kitari icyo rero ibyo usanisha ntibisa

        wenda ntujya ukurikirana ibintu tubifate gutyo ariko n abo baturanyi uvuga barabizi n abakure bazi ukuri kuri ibyo

        ahubwo dushime Imana hashoboraga kuba ibirenze ibi byo gusiba inama kdi ibintu byose bigira igihe nibo bari gukererwa banakerereza abo bahagarariye banabihemberwa

        uwicaye nabi ababaza imbere ye

        nibave mumikino abaturage b ibi bihugu basonzeye amajyambere twasigaye kure.

  • Abarundi bo kutitabira inama byagora kwemeza ko ari umutekano muke uba mu Rwanda, ibyo ni ugutera urwenya nabo barabizi. Ariko niba bari gukemura iby’iwabo nimubareke, iyaba byashobokaga bakagira nk’uwo dufite hano!

  • Karahanyuze CEPGL yari ihamye, isobanutse ni kera abaturanyi Burundi na Congo tugikundana none ubu sinzi satani yateye akarere k’ibiyaga bigari.

    • CEPGL yari igikorwa kiza cyane..Abantu bari batuye ku Gisenyi turibuka ukuntu masosiyete ya Kongo yakoreraga i Goma yari yarimukiye ku Gisenye agatanga akazi, Obeka nayo abanyarwanda bakajya Tanzaniya nta kibazo ukajya Burundi ntakwikangagira.Ubu iyo witwa umunyarwanda ujya muri Uganda gusa ahandi hose ujyenda wububa uhishako urumunyarwanda ngo bataguhitana ngayo nguko ukotubayeho muri 2017.

      • Lisette uzi gutekereza!uri intore pe.

  • Ntiharaho nasomye ko u Burundi bwasabye kujya muri SADEC barabuhakanira ra!biragaragara ko ibihugu bya EAC nta bumwe busesuye bifitanye,barahatiriza umubano,bamwe ntibazi icyo bashaka.

Comments are closed.

en_USEnglish