Tags : Rwanda

Ku munsi Kigali ikeneye amazi m³ 120 000 ahari ni

* WASAC iyungurura m3 230 000 ku munsi gusa andi make ayungururwa n’inganda nto, *Ngo bitarenze Kamena 2017 amazi muri Kigali aziyongeraho m3 55 000 Tariki ya 22 Werurwe buri mwaka Isi yahariye uwo munsi uw’amazi. Mu gihe amazi ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, mu Rwanda haracyasabwa byinshi ngo buri muturage abone amazi mu rugo iwe, […]Irambuye

U Burundi bwahakanye ko ntawabuhungiyemo amaze kurasa abantu i Rusizi

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo mu Burundi ryasinyweho n’umuvugizi w’ingabo Col Gaspard Baratuza riravuga ko nta muntu wigeze ahungira mu gihugu cyabo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nyuma yo kwica abantu babiri i Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Ku cyumweru, igisirikare cy’u Rwanda “Rwanda Defense Force-RDF” cyasohoye itangazo rigufi, kivuga ko cyinjiye […]Irambuye

Undi umwe muri 12 bashinze AERG yitabye Imana

Jean Gatana wari umwe mu banyamuryango 12 bashinze Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG: Association des Etudiants et Eleves Rescapés du Génocide) yitabye Imana muri iki Cyumweru. Amakuru aravuga ko nyakwigendera yari arwariye Ottawa muri Canada, gusa amakuru y’indwara yamuhitanye ntaramenyekana. Umuyobozi mukuru wa AERG National, Emmanuel Twahirwa yabwiye Umuseke ko uyu muryango ubabajwe n’urupfu rwa nyakwigendea […]Irambuye

Gicumbi: Isoko rya Rubaya ryaruzuye ribura abarikoreramo ngo batinye imisoro

Isoko riherereye mu murenge wa Rubaya rigiye kumara umwaka ryuzuye, ariko ryabuze abarikoreramo. Abaturage bavuga ko batabona amafaranga yo gusora, ngo batekereje ku musoro bazasabwa kandi bamenyereye kujya gucuruza muri Uganda bahitamo kwirinda kujya mu isoko. Nyuma y’uko batekerezaga ku musoro bazasabwa, kandi  bamenyereye kujya kugurira muri Uganda ngo basanze byababera byiza birinze kujya gukorera […]Irambuye

Raporo ku mikoreshereze y’inguzanyo n’impano Leta ihabwa n’amahanga ihishe byinshi

*Abadepite bavuga ko amafaranga y’inguzanyo Leta yaka akwiye gucungwa neza kuko azishyurwa, *Inzego z’ibanze ahenshi ntizimenya ibyo ba rwiyemezamirimo bumvikanye na Leta, *Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yasize abadepite bibaza byinshi. *Umudepite ati “Umuturage umubaza iterambere yagezeho, ati ‘natanze mutuelle, najyanye abana mu ishuri’.” Kuri uyu wa gatanu, ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakiraga raporo ya […]Irambuye

Urukiko ubu ruri kumva ibisobanuro bya Evode IMENA mu bujurire

Kimihurura – Nk’uko byari biteganyijwe uyu munsi, Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu ari imbere y’urukiko mu bujurire bw’Ubushinjacyaha ku mwanzuro w’Urukiko wari warekuye uyu mugabo by’agateganyo ariko bagafunga abo bareganwa nawe. Ubushize Evode Imena yari yasabye ko ahabwa iminsi micye akitegura kuburana kuko yari yabonye ihamagazwa kuburana n’Ubushinjacyaha […]Irambuye

Guha umwanya Jean Kambanda akivuga mu itangazamakuru ni ‘amahano’ –

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 9 Werurwe, Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa muntu muri Mali, umaze iminsi ine mu Rwanda, yavuze ko kuba Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Leta y’Abatabazi ishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, akaba afungiye muri Mali nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, kuba yarahawe ijambo akavugira mu […]Irambuye

Kicukiro: Abagore bifite bakusanyije 4000 000Frw bafasha bagenzi babo bataratera

*Umunsi w’abagore ngo ni uw’umuryango kw’ishima ngi si uwo kugirango abagore bakubite abagabo. Mu karere ka Kicukiro Umunsi w’Umugore wizihirijwe mu Murenge wa Gikondo, abagore bo mu mirenge itatu bishoboye basangije bagenzi babo batishoboye ku byo bagezeho, baremera abatishoboye bakora ubucuruzi buciriritse ngo bongere igishoro abandi baboroza inka abandi bafashwa kubona matelas zo kuryamira. Kuri […]Irambuye

Uwari Mayor wa Gicumbi, Gitifu w’Akarere na Perezida wa Njyanama

Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,  umuyobozi (yari akiri we) w’Inama Njyanama y’aka karere, uwari ushinzwe imari  na rwiyemezamirimo batawe muri yombi ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko Mvuyekure afunganye n’abandi bantu atatangaje umubare, ngo bose bafashwe ku […]Irambuye

en_USEnglish