Digiqole ad

Burundi: Malaria imaze guhitana abasaga 800 kuva muri Mutarama 2017

 Burundi: Malaria imaze guhitana abasaga 800 kuva muri Mutarama 2017

Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’U Burundi Dr Nijimbere Josiane

Ku wa mbere Minisitiri w’Ubuzima, no kurwanya Sida, Dr. Josiane Nijimbere, yatangaje ko aho bigeze Malaria ari icyorezo cyugarije igihugu.

Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’U Burundi Dr Nijimbere Josiane

Nijimbere yavuze ko guhera muri Mutarama 2017 abantu 800 bamaze gupfa bazira Malaria abandi miliyoni 1,8 bafashwe n’iyo ndwara.

Imibare igereranya abarwaye Malaria n’abo yahitanye muri aya maze, yerekana ko Malaria mu Burundi yazamutseho 13 %.

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi yasabye abagiraneza n’abandi bafatanyabikorwa b’icyo gihugu kugifasha.

Ati “Imfu zatewe na Malaria ni imfu zashoboraga kwirindwa.”

Yavuze ko u Burundi bukeneye miliyoni 31 z’ama Dolari ya America kugira ngo bubashe guhangana n’icyo cyorezo cya Malaria.

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi yavuze ko abibasiwe cyane na Malaria ari abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Mu mwaka wa 2016, mu Burundi Malaria yarwawe n’abantu miliyoni 8, muri bo abagera ku 3 000 yarabahitanye.

SOS Médias Burundi

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish