Isomwa ry’urubanza rwa Evode IMENA rirasubitswe, umucamanza ngo yabuze umwanya
Isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko rukuru ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Evode IMENA wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rimaze gusubikwa kuri uyu mugoroba.
Byari biteganyijwe ko nyuma yo kumva iburanisha ku mpande zombi mu cyumweru gishize uyu munsi Urukiko rufata umwanzuro niba Evode IMENA nawe afungwa by’agateganyo kimwe n’abagabo babiri bareganwa cyangwa akomeza gukurikiranwa ari hanze nk’uko byanzuwe n’Urukiko rw’ibanze.
Uyu munsi umucamanza yavuze ko atabonye umwanya wo gusuzuma imiburanire y’impande zombi kuko yahise yinjira mu minsi igize impera z’icyimweru isanzwe ari ikiruhuko cy’inzego za Leta. (Baheruka kuburana kuwa gatanu ushize).
Umucamanza yaje aje kubwira impande zombi ko isomwa ry’imyanzuro ryari riteganyijwe none, yavuze ko ku munsi w’ejo hashize nabwo atabonye umwanya kuko hari habaye inama y’inzego z’ubucamanza.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha waburanye uru rubanza rw’ubujurire.
Abaregwa ntabari bitabye uretse umwe mu banyamategeko bunganira Evode IMENA wari uri mu cyumba cy’iburanisha.
Umwanzuro kuri iri buranishwa ngo uzasomwa kuwa kane tariki 16 Werurwe.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mu mateka yu Rwanda uru rubanza ruzandikwe mumateka abandi babasabira burundu ntanokumva abashinjura abandi 20.Ngo umucamanza yabuze nabyo bizajye bijya mu bitabo na za mémoires ko mu gihugu cyu Rwanda umucamanza uhembwa na leta Abura.Harya imiyobobere myiza itujyana mu nzibacyuho bite?
Biragaragara ko Rvode arengana rwose. Ariko bamuretse agakorera igihugu ko ari umuhanga?
Nta tonesha tubona mo byo yasinye kuko Umuyobozi wese asinya ibyo ba diregiteri be bemeje ndetse na technicians be. Iyo atabisinye niho haba ikibazo.
Naho uwo Stratoni kumurega idosiye yanze gusinya kandi yari ataraba Minisitiri, kuki batabibaza uwo Minisitiri Kamanzi wanze kubisisnya? Kandi nawe yabyanze ari uko ba diregiteri be babonye ko Sitaratoni atujuje ibisabwa.
sha urajyamo tuu! ubwo banze kubivuga adahari kugirango adatoroka. ngo yabuze umwanya ahaa!!
Comments are closed.