Digiqole ad

Remera: Abagore 14 bahoze mu buraya bashinze Koperative imaze kubahindurira ubuzima

 Remera: Abagore 14 bahoze mu buraya bashinze Koperative imaze kubahindurira ubuzima

Abagize Koperative Imbadukanamihigo bamurika ibyo bakora.

Babifashijwemo na Ntabana Frank wari umujyanama mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, abagore 14 bahoze mu buzima bugoye bishyize hamwe bubaka Koperative y’ubudozi irimo kubahindurira ubuzima umunsi ku wundi.

Abagize Koperative Imbadukanamihigo bamurika ibyo bakora.
Abagize Koperative Imbadukanamihigo bamurika ibyo bakora.

Mu mwaka wa 2015, uriya mugabo witwa Ntabana yashyize hamwe abagore 14, abafasha gutangira umwuga w’ubudozi nka Koperative imwe ishyize hamwe bise ‘Imbadukanamihigo’.

Abagize iyi Koperative ubu bakorera mu masoko atandukanye, gusa bagahuriza hamwe umusaruro, ku buryo ngo batangiye kwiteza imbere.

Uwase Jeanne wari usanzwe ari umudozi ariko abikora bitari umwuga, yabwiye Umuseke ko kuba yarishyize hamwe na bagenzibe byamufashije kongera ubumenyi, dore ko ngo mbere atari azi kudoda neza, ubu ngo akaba asigaye azi kudoda ibintu byinshi ngo ndetse no murugo rwe ibintu byarahindutse.

Uwase “Mbere uko nakoraga nabonaga nta kerekezo bifite kuko rwose ntabwo nashoboraga kuvuga ko nzi kudoda kuko icyo narinzi cyari ugutera nk’ikiraka ku mwenda wacitse, mbega utuntu tworoshye ariko kuva aho umusaza aduhurije hamwe akatubwira ibyiza byo kwihuriza hamwe byamfashije guhindura ubuzima ubu mbasha kwishyurira abana banjye amashuri nta kibazo.”

Uwase ngo akidodera ku muhanda nta kwizigama yagiraga, ariko aho agiriye muri Koperative amaze kwizigamira ibihumbi 200.

Mukeshimana Marita, umwe muri aba bagore wakora akazi k’Ubuyede (gufasha abafundi mu bwubatsi) ahantu hanyuranye, ngo mbere yahoranaga imvune kubera akazi kagoye yakoraga, ariko ubu aho ageze abasha kubona amafaranga yishyurira amashuri abana be kandi atavunitse nka mbere akiri Umuyede.

Mukeshimana Marita ubu ngo abasha kwita kubana be atavunitse cyane nka mbere akiri Umuyede.
Mukeshimana Marita ubu ngo abasha kwita kubana be atavunitse cyane nka mbere akiri Umuyede.

Mukeshimana yagize ati “Mbere ngikora ubuyede ubuzima bwari bugoye kuko ntabashaga kubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri, ariko ubu umwana mukuru yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kandi rwose ubuzima ubu bwarahindutse  nta kibazo nkigira.”

Tuyishime Sawuda uhagarariye iyi Koperative Imbadukanamihigo avuga ko Koperative yabo irimo abantu bahoze mu buzima butandukanye, barimo abacuruzaga agataro, abari indaya barimo n’abafite ubwandu bwa SIDA, Abayedi, abari abadozi batari ab’umwuga n’abandi baje guhurizwa hamwe ubu bakaba babona ubuzima bwabo bumaze guhinduka.

Tuyishime Sawuda uyobora iyi Koperative avuga ko nyuma y'imyaka ibiri gusa, ubuzima bwabo bumaze guhinduka.
Tuyishime Sawuda uyobora iyi Koperative avuga ko nyuma y’imyaka ibiri gusa, ubuzima bwabo bumaze guhinduka.

 

Ntabana Frank wabafashije kwishyira hamwe yishimira intera begezeho

Ntabana Frank ubu umwuga w’ubuhinzi bw’imbuto ngo yabonaga ukuntu abagore bacuruzaga agataro bazaga kumugurira imbuto zo kujya gucuruza, akitegereza ubuzima babamo bukamubabaza, niko gutangira kugenda abegera, aza kubasaba ko yabahuriza hamwe bakagira ishyirahamwe ryabafasha kwiteza imbere, nawe akajya abakorera ubuvugizi.

Ntabana «Nabonaga abagore twari duturanye babagamo, bamwe bazaga kurangura imbuto iwanjye, abandi ari abadozi ku muhanda, abandi nabo bicuruza, nza kubasaba ko bakwishyira hamwe ndetse bakanashaka bagenzi babo nabo babayeho mu buryo bugoye ubundi nkabakorera ubuvugizi. »

Ntabana wari ukiri Umujyanama mu Murenge wa Remera, yagendeye kuri gahunda ya Leta yo gushyigikira amakoperative y’abagore, asanga nawe umwanya afite mu murenge agomba kuwukoresha afasha abaturanyi be kwiteza imbere.

Ntaganda yifuza kubona aba bagore batera imbere kuko ubu yatangiye kubakorera ubuvugizi mu Mujyi wa Kigali ngo babashe kubona ubufasha bw’imashine zidoda zigezweho.

Ntabana ngo ubu yifuza ko iyi Koperative yakura, abayigize bakiyongera bakaba abantu benshi kuko ngo yifuza gukomeza kubakorera ubuvugizi ku buryo azabahuza n’izindi Koperative zimaze gutera imbere mu bintu by’ubudozi, ku buryo bazajya bagenda bagira ibyo babigiraho.

Uwase Jeanne, umwe mu bamaze kwiteza imbere babikesha iriya Koperative.
Uwase Jeanne, umwe mu bamaze kwiteza imbere babikesha iriya Koperative.
Abagize Koperative bakorera mu masoko atandukanye bagahuriza umusaruro hamwe.
Abagize Koperative bakorera mu masoko atandukanye bagahuriza umusaruro hamwe.
Ibikapu abanyamuryango ba Koperative Imbadukanamihigo badoda mu bitenge bakabicuruza.
Ibikapu abanyamuryango ba Koperative Imbadukanamihigo badoda mu bitenge bakabicuruza.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish