Tags : Rwanda

Miss Rwanda 2017 yatangiriye ibikorwa yahize i Rutsiro hafi ya

Ibi bikorwa Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda ejo yabitangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Boneza. Biri mu byo yahize mu gihe azaba afite ikamba birimo harimo kumenyekanisha no gukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda, ndetse n’ubukangurambaga mu rubyiruko mu gushishikarira kwiga no kwitwara neza. Ujya hano unyura umuhanda wa Pfunda ya Rubavu. […]Irambuye

DRC: Abanyepolitiki bananiwe kumvikana, Perezida Kabila arakira Abasenyeri bari abahuza

Mu kiganiro Umuvigizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende yagiranye na Radio Okapi yavuze ko gutinda kumvinaka kw’abanyepolitiki bidakwiye kubuza abana kujya ku ishuri, avuga ko abanyepolitiki bagomba kumvikana byanga bikunda. Lambert Mende ati “Nta mpamvu n’imwe yo gushaka kubuza abana kujya kwiga kubera ko abanyepolitiki bananiwe kumvikana mu gihe cyari kigenwe. Dutegetswe kugera […]Irambuye

Mme J.Kagame yahembye abana b’abakobwa 91 batsinze neza ibizamini bya

Bugesera – Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Mme Jeannette Kagame ari kumwe na Minisitiri Esperance Nyirasafari w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’ushinzwe uburezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC bahembye abana b’abakobwa 91 babaye indashyikirwa mu Karere ka Bugesera bagatsinda neza amashuri abanza, ikiciro rusage n’amashuri yisumbuye. Muri uyu muhango, Mme Jannette Kagame yavuze […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya BK y’amafrw 25,000

Kuri uyu wa mbere Isoko ry’Imari n’imigabane ntabwo ryitabiriwe cyane, hacurujwe imigabane 100 ya Banki ya Kigali (BK) gusa, fite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 25,000. Iyi migabane yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 250 ku mugabane ari nacyo giciro wariho kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Kimwe na BK, ibiciro by’imigabane y’ibigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane […]Irambuye

Kuwa mbere: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.57

Kuri uyu wa 27 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga  104.57, wazamutseho amafaranga +0.08. Kuri uyu wa mbere, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.57, uvuye ku mafaranga 104.49 wariho kuwa gatanu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.08 ugereranyije n’igiciro […]Irambuye

Sudan yiyemeje gushakira inzira ibiribwa byerekeza muri Sudan y’Epfo yugarijwe

Guverinoma ya Sudan yafunguye inzira izanyuramo impashanyo y’ibiribwa bijyanwa kugoboka abugarijwe n’amapfa n’inzara ikomeye muri Sudan y’Epfo. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Sudan yagize ati “Sudan ntizatangira imbaraga izo ari zo zose zo gufasha abavandimwe bayo… kugeza ubwo hazagaruka amahoro n’umutuzo bizagerwaho.” Abdel-Ghani al-Nai’m yabivugiye mu itangazo ryasohotse muri Sudan Tribune. Mu cyumweru gishize, […]Irambuye

U Rwanda rurashimirwa itegeko rigena uburyo Abanyamakuru babona amakuru

*Ibitangazamakuru by’i Burundi byo ngo birusha ibindi gushyira hamwe… Abitabiriye inama yateguwe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL) yabaye kuri uyu wa Gatanu mu mujyi wa Kigali yahuje abakora umwuga w’itangazamakuru mu Karere k’Ibiyaga bigari, abahagarariye za syndicats n’abandi bafite aho bahurira n’umwuga w’itangazamakuru, bashimye ko mu Rwanda ariho honyine hari […]Irambuye

Abajyaga gushakira ubuzima bwiza i Burayi 200 birakekwa ko barohamye

Nibura abantu babarirwa muri 200 b’abimukira bajyaga gushakisha ubuzima bwiza ku mugabane w’Uburayi, bashobora kuba bishwe n’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri barimo burahamye ku nkombe za Libya, nk’uko umuryango w’ubutabazi muri Espagne ubuvuga.   Umuryango witwa Proactiva Open Arms watangaje ko warohoye imirambo itanu yarerembaga hejuru y’amazi nyuma y’uko ubwato bubiri bwari butwaye abimukira burohamye, […]Irambuye

Ikiganiro na Cassa Manzi, umuhanzi nyarwanda utunzwe na muzika muri

Umuhanzi Cassa Manzi, uzwi cyane mu Rwanda nka ‘Daddy Cassanova’ ubu uba mu mujyi wa Toronto, muri Canada, ni umwe mu bahanzi batangije kandi bakundisha abanyarwanda ubundi bwoko bwa Muzika igezweho. Ari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Akiba mu Rwanda yakoraga cyane injyana ya R&B, ndetse rimwe na rimwe akavangamo Hiphop, n’izindi njyana […]Irambuye

Dr Munyakazi uregwa Jenoside yashimye Urukiko ko noneho rwashyizeho ibendera

*Yavuze ko Munyakazi uvugwa mu mwirondoro atari we, *Yasabye ko umwunganzi we wa mbere aboneka *Avuga ko yazaburanira ku kibuga bivugwa ko yakoreyeho ibyaha… Dr Munyakazi Léopold ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Kayenzi kuri uyu wa kane yagarutse imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yongera gutera utwatsi umwirondoro yari amaze gusomerwa […]Irambuye

en_USEnglish