Tags : Rwanda

Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka- J.Kagame

Iburengerazuba – Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore Mme Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Shyira mu karere ka Nyabihu yatanze ubutumwa bwo gukebura abana b’abakobwa kwirinda ababashuka, anasaba abagore kugaruka ku burere bw’abana babo mu miryango. Mme Jeannette Kagame akaba yagabiye inka 52 imiryango yari izikeneye. Uyu […]Irambuye

Tariki ya 8 Werurwe ni umunsi n’abagabo bakwiye kwizihiza cyane

Isi yose kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, ku bagore bo mu Rwanda ngo bakwiye gushima Leta kuko mu Nteko Nshingamategeko bihariye 64%, ariko ngo ni n’umunsi abagabo bakwiye kwizihiza bakanatekereza cyane ku burenganzira umugore afite nk’umuntu. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Dr Odette Nyiramirimo, umwe mu Badepite […]Irambuye

Kenya: Imyigaragambyo y’Abaganga yari imaze amezi atatu biyemeje kuyireka

Abaganga bo muri Kenya bemeye guhagarika imyigaragambyo bari bamazemo amezi atatu binubira umushahara n’ubuzima babayemo, nyuma y’aho abayobozi b’amadini babunze na Leta. Ishyirahamwe ry’abaganga na Leta ya Kenya bazasinya amasezerano nyuma y’iminsi irindwi baganira babifashijwemo n’abakuriye amadini muri Kenya “Religious Council of Kenya”. Aka kanama k’abayobora amadini kinjiye mu biganiro nyuma y’aho Leta ifashe umwanzuro […]Irambuye

Abadepite b’u Burundi muri EALA banze kuza mu Rwanda ngo

Mu buryo butunguranye bamwe mu badepite b’u Burundi mu Nteko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) banze kuza mu Nama rusange yabo, ngo bavuze ko batizeye umutekano wabo mu Rwanda, kuri bamwe mu Banyarwanda bari muri EALA iki cyemezo cy’aba badepie cyaratunguranye. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku nteko rusange ya gatatu y’Inteko ya EALA izamara iminsi 11 […]Irambuye

Muri iki cyumweru umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.18

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.18. Kuri uyu wa 03 Werurwe 2017, umugabane w’iki kigega wageze ku mafaranga 103.93. Kuva kuwa gatanu ushize, umugabane w’iki kigega wazamutseho amafaranga +0.18, kuko kuwa gatanu wo ku itariki 24 Gashyantare wari […]Irambuye

Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 59,231,700. Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu. Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 576,900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 118,595,700, […]Irambuye

Bralirwa yatangiye poromosiyo “Bakongere” irimo ibihembo bitandukanye

*Poromosiyo izamara amezi ane, ibihembo nyamukuru ni imodoka n’inzu. *Bisaba kugura Primus nini ya 800 cyangwa ‘Knowless’ ya 600 ugatombora kimwe muri ibyo. Kuri uyu wa gatanu kw’isoko rya Kimironko, mu Karere ka Gasabo uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ‘Bralirwa’ rwafunguye ku mugaragaro Promosiyo nshya yiswe ‘Bakonge’ ibicishije mu kinyobwa cyayo gikunzwe cyane mu Rwanda […]Irambuye

Ingamba 3 zizatuma uburezi bufite ireme bugera kuri bose mu

*Izi ngamba harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize. Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yabwiye abanyamakuru ko mu Mwiherero baganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo uburezi bw’u Rwanda butere imbere, yavuze ko muri ibyo harimo kunoza ubugenzuzi bw’imyigire, imyigishirize n’isuzumabumenyi mu byiciro byose by’uburezi, no guhuza ibyigwa n’ibikenerwa ku isoko. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki […]Irambuye

en_USEnglish