Tags : Rwanda

Iwawa: Abari bateje ikibazo sosiyete batashye ari ibisubizo

Rutsiro – Urubyiruko rusaga 696 rw’abahoze barasaritswe n’ibiyobyabwenge no kuba mu muhanda rwari ikibazo ku muryango nyarwanda rwasoje amasomo yo kurusubiza ku murongo (rehabilitation) no kwiga imyuga, ubu bakaba bagarutse mu muryango nyarwanda ari ibisubizo nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ikigo ngororamuco cya Iwawa mu muhango wo kubaha impamyabumenyi kuri uyu wa 01 Kanama. Nyuma y’amasomo y’umwaka, uru […]Irambuye

Mme Jeannette Kagame yahaye abana amata k’Umuganura

Remera – Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Kanama ubwo kuri stade Amahoro hizihizwaga umunsi w’Umuganura Madame Jeannette Kagame niwe wakoze umuhango wo guha abana amata, umwe mu mihango yakorwaga kuri uyu munsi. Abantu buzuye stade nto hamwe n’abayobozi barimo Minisitiri Geraldine Mukeshimana w’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe, Serafina Mukantabana w’Ibiza no […]Irambuye

Uganda 7 – 2 Rwanda, mu mikino ibiri ya U17

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yeretse iy’u Rwanda ko iyirusha muri iki kiciro ubwo yatsindaga aya Aamavubi mato ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino waberaga kuri stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa mbere Kanama. Mu mikino yombi byabaye ibitego birindwi bya Uganda kuko ubushize i Kampala batsinze Amavubi 4 – 0. Aya […]Irambuye

Rusororo: Umushinga wabambuye utwabo ubizeza kubigisha imyuga

Urubyiruko rubarirwa hagati ya 120 na 200 rwo mu karereka Gasabo Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Gasagara rurashinja ubuhemu umushinga witwa Rwandans True Hope Organization wabasabye gutanga 3 000Rwf buri umwe ngo bigishwe imyuga ku buntu ariko nyuma y’igihe gito ibikorwa bitangiye bakabura abarimu bakabura n’abayobora uyu mushinga. Aya masomo yari yatangiye mu kwezi […]Irambuye

Hirya mu cyaro ku Gisagara iterambere riri kubahindura imyumvire

Hari ibibazo byinshi basanzwe bafite, bigendanye cyane cyane n’ubukene, ariko ikizere ni cyose ku batuye mu  mirenge ya Mamba na Gishubi ikora ku gihugu cy’u Burundi,  kubera ibikorwa by’iterambere biri kubasanga iwabo mu karere ka Gisagara. Ibi biri guhindura imyumvire, imikorere n’imibereho yabo. Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba ni imirenge ihana imbibi n’u Burundi, ituwe […]Irambuye

Izina ribereye abatinganyi b’abagore ngo ni “Abakubanyi” – Ruremire

Ibishya mu Rwanda usanga inyito zabyo zigora benshi, ibibi n’ibyiza byose usanga bigira uko byitwa, nubwo abatinganyi basa n’abahozeho, abahuza ibitsina bose ari abagore ntibakunze kuvugwa, bituma n’ubu mu nyito bakubirwa hamwe n’ab’abagabo bose bakitwa abatinganyi abandi bati ni ibitinganyi. Umuhanzi Focus Ruremire we asanga ngo abagore bakora ibyo bakwiye kwitwa Abakubanyi. Kuri Ruremire, ngo […]Irambuye

Riderman arakomeza gukurikiranwa ari hanze

Riderman kuri uyu wa 31 Nyakanga yamaze amasaha agera kuri 11 mu maboko ya Polisi ku Kicukiro, ni nyuma y’impanuka bivugwa ko yari yateje ku muhanda ugana Remera ahitwa Rwandex. Yaraye arekuwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke […]Irambuye

Umuhango wo kubyukurutsa INYAMBO mu Rukari. AMAFOTO

Nyanza – Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura kuri uyu wa 31 Nyakanga, umuhango wo kubyukurutsa inka z’inyambo wabereye i Nyanza mu Rukari ku rugo rw’Umwami Mutara III Rudahigwa. Aha inka z’umwihariko mu mateka, zamuritswe, ziruhirwa, zirakamwa, abana banywa amata, abatahira bazivuga amazina biratinda. Mu muhango nyarwanda unogeye ijisho n’ugutwi. Inyambo zari inka zatoranyijwe, ku munsi w’Umuganura […]Irambuye

Claude Le Roy ngo aje mu Rwanda gusezerera Amavubi

u Rwanda na Congo biracakirana kuri uyu wa 02 Nyakanga mu mukino wo kwishyura mu gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2015 muri Maroc, ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville igeze i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga saa mbiri z’ijoro, umutoza wayo Claude Le Roy avuze ko aje mu Rwanda gusezerera Amavubi. […]Irambuye

Polisi yamuritse igitabo cy’amateka yayo mu Rwanda

Kuri uyu wa 31 Nyakanga Polisi y’igihugu yamuritse igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda gikubiyemo ahanini amateka y’umutekano w’abaturage b’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside kugeza ubu ndetse n’icyerekezo gihari mu kurindira umutekano abatuye u Rwanda. Mu muhango Ministre w’Intebe mushya Anastase Murekezi yari ahagarariyemo Perezida Kagame, iki gitabo cyasobanuwe na Commissioner of Police […]Irambuye

en_USEnglish