Digiqole ad

Mme Jeannette Kagame yahaye abana amata k’Umuganura

Remera – Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Kanama ubwo kuri stade Amahoro hizihizwaga umunsi w’Umuganura Madame Jeannette Kagame niwe wakoze umuhango wo guha abana amata, umwe mu mihango yakorwaga kuri uyu munsi.

Mme Jeannette Kagame aha abana amata
Mme Jeannette Kagame aha abana amata

Abantu buzuye stade nto hamwe n’abayobozi barimo Minisitiri Geraldine Mukeshimana w’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe, Serafina Mukantabana w’Ibiza no gucyura impunzi ndetse na Madame Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine  yavuze ko umuganura ari urugendo rwo kwigiramo kwihesha agaciro no kwigira.

Asaba abanyarwanda ko mu myaka izaza iki gikorwa buri wese yakigira icye kuko ari igikorwa cy’umuco nyarwanda cyahozeho.

Usibye kuba uyu munsi wizihijwe no mu midugudu mu Rwanda, Ministre Mukeshimana asaba ko mu gihe kiri imbere iki gikorwa gikwiye kumanuka kikagera no mu miryango ku buryo bufatika. Ibi ngo bizagerwaho ari uko uyu muco utozwa abana ngo utazacika.

Umuganura nk’igikorwa cyo kwishimira ibyagezweho no gukundisha abanyarwanda umurimo, Kalisa Eduard Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yavuze ko uyu munsi ukwiye kuba inkingi yo kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi wa none ibivuga.

Mu kwizihiza uyu munsi, Kalisa yasobanuye ko u Rwanda rwamuritse umusaruro mu nzego zose kuko umusaruro w’abanyarwanda ugaragara muri byinshi.

Mbere ya 1925 Umuganura wari umunsi ukomeye mu Rwanda wo kumurika no guha umugisha k’Umwami umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, gusa guhera muri uriya mwaka abakoloni baciye uyu munsi, wongeye kugarurwa mu 2011 nko gusubiza agaciro umuco w’abanyarwanda.

 

Abantu bicaye bategereje ko ibirori bitangira
Abantu bicaye bategereje ko ibirori bitangira
Urubyiruko rw'abagide bo mu mahanga baje muri uyu muhango
Urubyiruko rw’abagide bo mu mahanga baje muri uyu muhango
Stade yari yuzuye
Stade yari yuzuye
Uyu munsi watangijwe no kuririmba indirimbo y'igihugu
Uyu munsi watangijwe no kuririmba indirimbo y’igihugu
Protais Mitali wahoze ari Ministre w'Umuco na Siporo yari ahari
Protais Mitali wahoze ari Ministre w’Umuco na Siporo yari ahari
Abana bazanywe guhabwa amata
Abana bazanywe guhabwa amata
Gakondo Group yabanje gususurutsa abantu
Gakondo Group yabanje gususurutsa abantu
Abantu benshi baje kwihera ijisho iby'uyu munsi w'umuganura
Abantu benshi baje kwihera ijisho iby’uyu munsi w’umuganura
Ministre Mukeshimana Geraldine w'Ubuhinzi n'ubworozi mu ijambo rye
Ministre Mukeshimana Geraldine w’Ubuhinzi n’ubworozi mu ijambo rye
Abayobozi bakuru bakurikiye ijambo rya Ministre
Abayobozi bakuru bakurikiye ijambo rya Ministre
Itorero ry'igihugu ritaramiye abari aho
Itorero ry’igihugu ritaramiye abari aho
Abagore babyina imbyino nyarwanda
Abagore babyina imbyino nyarwanda
Abagabo babyina igishakamba
Abagabo babyina igishakamba
Mme Jeannette Kagame na Ministre Mushikiwabo batambuka guha abana amata
Mme Jeannette Kagame na Ministre Mushikiwabo batambuka guha abana amata
Baraha abana amata
Baraha abana amata
Mme Jeannette Kagame n'icyansi agiye guha abana amata
Mme Jeannette Kagame n’icyansi agiye guha abana amata
Mu muco ku munsi w'Umuganura ababyeyi bahaga abana amata
Mu muco ku munsi w’Umuganura ababyeyi bahaga abana amata
Ba Ministre Mukantabana na Mukeshimana nabo bahaye abana amata
Ba Ministre Mukantabana na Mukeshimana nabo bahaye abana amata
Abana banywa amata
Abana banywa amata
Nyuma abari aho bose basangiye ibigori
Nyuma abari aho bose basangiye ibigori

Photos/E Birori/UM– USEKE.RW

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • umuco wacu tuwukomereho kandi bakuru bakomeze bawigishe abato maze ubunyarwanda butubemo  tububemo

  • ndashima umuseke rwose mugira amafoto meza kabisa .courage mukomerezaho

  • komera kumuco wiwacu utaducika tuwusigasire, kuva navuka ni ubwa mbere mbonye uyu munsi mukuru wizihizwa muri buno buryo pe! ni byiza cyane urabona ko abayobozi bawishimiye abana nuko ndetse noneho akarusho n’abaturage muri rusange. komera Rwanda ukomeje kuturindira umuco.

  • Thank you Umuseke for sharing us what has been done on 1st August 2014 in Kigali city and Nyanza district.I try to compare the 2 decorations in terms of  symbolisation  representation and benifit .I wonder if what has been done in Nyanza should be tranfered to Kigali city or vice-versa for next year for being more benefic for upgrading the cultural collective conscience.

  • nukuri uri mama wabenshi muri iki gihugu , kandi nkwise mama Rwanda ntaho naba mbeshye habe nagato, kandi turagusaba gukomeza kugira umutima wa kimuntu wuzuye ubugwaneza kuri buri ukugannye wese , kandi benshi tukwiraho byinshi  madame Jeannette , aho uteraniye urugwiro ruba ari rwose

Comments are closed.

en_USEnglish