Digiqole ad

Hirya mu cyaro ku Gisagara iterambere riri kubahindura imyumvire

Hari ibibazo byinshi basanzwe bafite, bigendanye cyane cyane n’ubukene, ariko ikizere ni cyose ku batuye mu  mirenge ya Mamba na Gishubi ikora ku gihugu cy’u Burundi,  kubera ibikorwa by’iterambere biri kubasanga iwabo mu karere ka Gisagara. Ibi biri guhindura imyumvire, imikorere n’imibereho yabo.

Imodoka ziri gukora uyu muhanda
Imodoka ziri gukora umuhanda mu cyaro mu kagari ka Kabumbwe

Mukindo, Muganza, Gishubi na Mamba ni imirenge ihana imbibi n’u Burundi, ituwe n’abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, biganjemo kandi abafite imyumvire ikiri hasi. Ni hamwe mu mirenge yakunze kuvugwamo abaturage bumva ibihuha ko hari ikibaye mu gihugu bagahita bahungira hakurya i Burundi, gusa bakaguma hafi aho babaga biteguye guhita bagaruka. Ubu ibintu bisa n’ibyahindutse.

Mu mirenge wa Mamba na Gishubi hari gutangira ibikorwa by’abashoramari bo muri Turkiya bashoye imari mu Rwanda, bibanda kuri aka karere aho bazubaka amashuri, inzu zo gucumbikira abagenzi, ibitaro, gucukura nyiramugengeri, kugeza amashanyarazi aha hantu n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere. Bafite gahunda y’imyaka 30 y’ishoramari aha mu byaro byo hirya muri Gisagara.

Icyo bahereyeho ubu ni umuhanda Save – Buye ugera ku mugezi w’Akanyaru. Ndetse no kwihutira kugeza amashanyarazi mu tugari twa Kabumbwe, Gakoma na Gishubi aho ibikorwa by’ibanze bizakorerwa. Aha abaturage benshi bakaba barakangukiye gutura mu midugudu aho amashanyarazi azabageraho byihuse kandi byoroshye kurusha uko bari batuye batatanye.

Umuhanda watangiye kubakwa uzava mu murenge wa Save ugere ahitwa ku Ibuye rya Gakoma, aha hafite amateka kuko niho Umwami Yuhi Gahindiro yahagurukiye atera u Burundi cyera. Iyo uhahagaze uba witegeye igihugu cy’u Burundi imbere yawe, muri Komine Nyamabuye mu majyaruguru y’u Burundi.

Mu murenge wa Mamba, Akagari ka Kabumbwe, Umudugudu wa Gasenyi umunyamakuru w’Umuseke yaganiriye n’umuturage witwa Kamirindi, umwe mu baguriwe isambu izubakwamo ibikorwa by’amajyambere.

Ati “ Bampaye miliyoni icumi (10 000 000Rwf) ku isambu yanjye, ubu nanjye ndi kuyashora mu bindi binteza imbere.”

Umuhinzi witwa Silas Musonera avuga ko yiteguye gukorana neza na ba rwiyemezamirimo bazaza gucukura nyiramugengeri muri imwe mu mirima ye.

Ati “ Ubu turi guhingamo ibigori byacu aha mu gishanga cy’Akanyaru, rwiyemezamirimo yavuze ko azatwishyura amafaranga y’ibyo azonona, ndetse yatwemereye n’akazi mu byo azaba akora. Turategereje.”

Ibi bikorwa by’amajyambere biri kugenda bigera mu byaro bya kure by’Akarere ka Gisagara usanga biri guhindura imyumvire n’imigirire y’abatuye ibi bice by’ibyaro.

Ahenshi wasangaga abaturage bahinga bagamije kurya no gusagura ducye bagashora ku isoko bakabona utuvuta, akunyu, peteroli n’akambaro ku babishoboye, ariko ubu bisa n’ibyahindutse. Barashora mu buhinzi bwagutse bugamije gucuruza no kugemura imyaka myinshi, ndetse no mu bworozi bw’amatungo menshi icya rimwe bagamije kwiteza imbere.

Imbarutso y’izi mpinduka mu myumvire n’imigirire ni gahunda y’ibikorwa by’iterambere birambye batangiye kubona aho iwabo mu cyaro kibisi.

Mu gihe gishize agakomye kose bahitaga bahungira hakurya i Burundi
Mu gihe gishize bumvaga agakomye kose mu gihugu bagahita bahungira hakurya i Burundi
Ubu basa n'ababivuyeho batangiye gukora ubuhinzi bufite intego mu kibaya cy'Akanyaru
Ubu basa n’ababivuyeho batangiye gukora ubuhinzi bufite intego mu kibaya cy’Akanyaru
Aya aratunganya umugende we ngo awutereho ibigori
Aratunganya umugende we ngo awutereho ibigori
Avuga ko ategereje ko rwiiyemezamirimo aza gucukura nyiramugengeri bagakorana neza
Avuga ko ategereje ko rwiyemezamirimo aza gucukura nyiramugengeri bagakorana neza
Kubona imodoka zikora imihanda iwabo ni ikimenyetso cy'amajyambere arambye abaha ikizere cyo gukora batizigamye
Kubona imodoka zikora imihanda iwabo ni ikimenyetso cy’amajyambere arambye abaha ikizere cyo gukora batizigamye
Umusaruro w'ibikorwa byabo uragenda uva ku guhinga ngo barye gusa, ugana ku gusagurira byinshi amasoko nubwo bataragira isoko ritunganye hafi yabo ryo gucururizamo
Umusaruro w’ibikorwa byabo uragenda uva ku guhinga ngo barye gusa, ugana ku gusagurira byinshi amasoko nubwo bataragira isoko ritunganye hafi yabo ryo gucururizamo
Muri iki gice cy'Akarere ka Gisagara niho havugwa muri iyi nkuru
Muri iki gice cy’Akarere ka Gisagara niho havugwa muri iyi nkuru
Ku ikarita y'Akarere ka Gisagara hejuru ni mu murenge wa Mamba, Gishubi na Muganza ikora ku Burundi
Ku ikarita y’Akarere ka Gisagara hejuru ni mu murenge wa Mamba, Gishubi na Muganza ikora ku Burundi

 

Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yeweeee na Kabumbwe kuburundi koko ngo iterambere?yewe koko ntamuntu uzapfa imana imufitiye ideni cyangwa isezerano ntitwihebe.gusa imana ishimwe koko ntawe bitabera gukira

  • erega ubuyobozi bwiza ntacyo butazatugezaho icyo abaturage natwe dusabwa ni ukubushyigikira ubundi twirebere ibitangaza bitugeraho

  • aaah yewe uwapfuye yarihuse pe, na kabumbwe, gisagara

  • ibi byose ni leta y’ ubumwe y’ abanyarwanda , no mu cyaro uretse na hano za kabumbwe, nahandi bizahagera ibi bikorwa, dore ko na leta yacu abaminisitiri bahindutse twizere ko nibindi bizahinduka .birushijeho.

  • kabisa ibyo nibyo imyumvire yarahindutse gusa ntibazabambure abo bakoresha

Comments are closed.

en_USEnglish