Umuhango wo kubyukurutsa INYAMBO mu Rukari. AMAFOTO
Nyanza – Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura kuri uyu wa 31 Nyakanga, umuhango wo kubyukurutsa inka z’inyambo wabereye i Nyanza mu Rukari ku rugo rw’Umwami Mutara III Rudahigwa. Aha inka z’umwihariko mu mateka, zamuritswe, ziruhirwa, zirakamwa, abana banywa amata, abatahira bazivuga amazina biratinda. Mu muhango nyarwanda unogeye ijisho n’ugutwi.
Inyambo zari inka zatoranyijwe, ku munsi w’Umuganura zikaza kumurikirwa Umwami ziri kumwe n’abatahira bazivuga amazina rubanda rukizihirwana n’Umwami ku munsi ukomeye nk’uyu wa none.
Gusa aya mateka Abakoloni ntibaretse akomeza kuba gakondo, barayarwanyije kugeza umunsi w’Umuganura uciwe mu 1925.
Inyambo ntizari inka zororerwa gutanga amata n’inyama, zari umwihariko mu nka zatozwaga umuco, zikumvira, zikiyereka, zigatakwa amasaro maze zikavumera kuri gahunda umunezero ugasaba abazireba umunsi ugahinduka ibirori.
Izi nka bigaragara ko zatojwe, zumvira cyane abo zizi, barazihamagara zikaza, zihagarara aho zeretswe zikagenda zibwiwe ndetse zikamenya umuntu mushya uziri iruhande. Iyo ushatse gufata inyana yayo nyina igaragaza amahane ku buryo ishobora no guhutaza umuntu ushaka gufata inyana yayo.
Medard Bashana uyobora inzu ndangamurage yo mu Rukari yabwiye Umuseke ko iki gicumbi cya Rudahigwa ari inzu yatangiye kubaka mu 1932, aha ni naho hari indi nzu nyarwanda igaragaza uko se wa Rudahigwa, Umwami Musinga yari abayeho.
Iyo ni inzu nini yitwa ikambere igaragiwe n’izindi nzu gakondo nto ziri mu gikari, aha niho inyambo ziba ziri.
Izabiliza Jeanne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru yatangaje ko gusigasira umuco nyarwanda bigomba guherekezwa no gusura ingoro ndangamurage ziri hirya no hino mu gihugu.
Umunsi wo kumurika inyambo wabimburiwe no gusobanurira abitabiriye uyu munsi amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu gihe cy’umwami Mutara III Rudahigwa, berekwa igicumbi cy’umuco n’inka z’inyambo zabaga i bwami ndetse n’imihango yose yagombaga gukorerwa mu Rukari.
Muri ibi biganiro yagize ati:’’ Kuvuga ko ukunda igihugu, ariko ntugire umwanya wo gusura ahantu nk’aha ntabwo waba ukunda u Rwanda.’’
Bihira Francois, utuye mu murenge wa Rwabicuma akaba numwe wabanye n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, yavuze ko mu muco nyarwanda Umuganura uza ku isonga, aho abaturanye bicaraga bagasangira, abana bagatura inzoga y’umuganura ababyeyi babo nabo bakabaha umugisha, yongeyeho ko ubu usanga abanyarwanda babaye ba nyamwigendaho ari nabyo bituma umuco nyarwanda ucika.
Muri uyu muhango ubanziriza umunsi ngaruka mwaka w’Umuganura, hamuritswe inyambo 10 zirenga.
Muri 2008 niho uru rugo rwafunguwe nk’ingoro y’umurage, mu 2010 haje ishyo ry’inyambo hatangira kuba ahantu hakurura ba mukerarugendo b’abanyarwanda n’abanyamahanga. Ubu abahasura babarirwa hagati ya 3 000 – 4 000 ku kwezi, baje kureba inyambo n’aya mateka y’urugorw’Umwami.
Kuva icyo gihe abasura mu rukari bariyongereye amafaranga yinjiye yavuye kuri miliyoni 15 muri 2010 ubu ageze kuri miliyoni 45 ava mu basura inzu ndangamurage.
Umulisa Alphonse umuyobozi w’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, yibukije ko Umuganura wongeye gusubira gutangira kwizihizwa mu 2011, aha hari mu rwego rwo kongera gusubiza agaciro umuco nyarwanda abakoloni baciye mu myaka 86 yari ishize.
Kubyukurutsa Inyambo ngo wari umuhango ukomeye cyane mu birori by’umuganura, ni nawo wabimburiraga indi yose i Bwami. Umwami niwe ubwe wahaga abana amata yifuriza abanyarwanda gutunga no gutunganirwa.
Nyuma yo guha abana amata y’Inyambo nibwo abantu bamurikaga umusaruro uturuka ku buhinzi bagezeho.
Umuganura wari umunsi ugamije kwigisha abanyarwanda indangagaciro zo gukunda igihugu, gusangira, gukunda umurimo, gushimira Imana n’ubumwe bw’abanyarwanda.
Photo/Eric BIRORI/UM– USEKE
Elisée MUHIZI & BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
uyu muco ntugacike ariko reka ngukosore wowe wanditse iyi nkuru ntabwo bavuga gusuka amata bavuga kubuganiza ntabwo bavuga kurangiza gukama bavuga guhumuza , umuseke ndabakunda mugira amafoto meza agaragara.
umuco nyarwanda ufite ubukire kandi bwitaweho wagirira abanyarwanda akamaro.
harakaba Umwami!!!! azaza asange igikari kikiri ici bwami disi!!
ibyiza bibereye u RWANDA
Congz bro, wafashe amafotos meza kbsa. Big up
Murakoze cyane UM– USEKE ndabakunda pe! Ndarebana ubwuzu ayamafoto … ariko je n’arrête pas de saliver Kubera ariya mata ndeba abana banywa, ibigori ndumva bimpumurira à plus de 8. 000 Km! Mbega akaga! Umuco wacu urakungahaye kuburyo uruta henshi ku isi! Vive le Rwanda!
URABONA KO BIRIMO UBUCURUZI CYANE KURUSHA KUBIKUNDA UBWABYO. IZI NKA Z’AMAHEMBE RIMWE BAVUGA KO ARI NYAKATSI ZIGOMBA GUCIKA NDETSE AHUBWO ZARACITSE MUKANDI KANYA ZIKAZA KUMURIKA UMUCO NYARWANDA, NYAKATSI YARACIWE NONE NDABONA MWAYIMURITSE MUBYAGACIRO TWIBITSEHO NTAWAMENYA N’URUVANGE.
Harakabaho u Rwanda, Abanyarwanda n’Umuco nyarwanda.
MBEGA IBINTU BYIZA WEEEEEE!!!!!BINKUMBUJE I NYANZA KUGICUMBI CY’UMUCO ABO NIBO BAZAVUGA UMUGANURA WUYU MWAKA COGRATURATION
Ibi bintu ni byiza rwose. Urubyiruko rutozwe umuco wacu kgo ukomeze usagambe.
@Mahoro : Hakorwa iki ngo aze mu Rukari ”Umwami” ?
Fiona, nta nka ishobora kuba nyakatsi. Ushobora kubivuga ku nzu ntibigire icyo bitwara ubyunvise. Wabyita imodoka ntibitangaze, televiziyo nta cyo bitwaye. Inka aho kuzita nyakatsi, iyo dushaka kuvuga inyarwanda cyangwa ziriya nyambo tuzita Gakondo. Hari umuntu wahaye undi imodoka yongeraho amafaranga ariko nanubu ntaramwirahira.Umuco wacu urakomeye .Wari uzi ko inka zivura Stress yamaze bamwe?
Umuco uragahora iwacu. Nagira ngo nibwirire abanyamakuru bandika amwe mu magambo. Hari aho bavuze ngo ibihogo byiza. Nibyo. Biriya bihogo by’inyambo babyita “ibihogo bitose”. Ahandi ngo zambaye amasaro. Babyita kwambara “imiheha”.
mujye mudusobanurira neza tumenye ngo inturire, indakamirwa,inkangaza nikyi, ese bituruka mukyi? kabisa byaba byiza. murakoze
Comments are closed.