Tags : Rwanda

Kajuga Robert amaze umwaka atavuzwa imvune yagiriye mu Burusiya

Yibuka neza ko tariki 10/08/2013 ubwo yari ahagarariye u Rwanda muri Championat du Monde yo gusiganwa ku maguru mu Burusiya aribwo yavunitse ubwo yacikaga umutsi wo ku kirenge hejuru y’agatsinsino ntarangize isiganwa. Kuva ubwo avuga ko atigeze avurwa neza ngo asubire mu marushanwa kugeza ubu. Robert Kajuga ni umusore usanzwe ahagararira u Rwanda mu marushanwa […]Irambuye

Abanduye SIDA nitwe dukwiye kugira uruhare mu kuyirwanya – Uwanduye

Kwandura agakoko gatera SIDA ntibivuze ko ubuzima buhagaze, gukurikiza inama zigenewe uwanduye, gufata imiti igabanya ubukana, kwigirira icyizere byose biherekejwe no gufata iyambere mu kuyirwanya ni bimwe mu byafasha uwanduye gukomeza gutwaza ubuzima kandi akaramba. Ni ibitangazwa na Euegene Rutagengwa udaterwa ipfunwe no kuvuga ko yanduye no kugira inama abameze nka we n’abatarandura kwirinda SIDA. […]Irambuye

Paul Kagame mu ba mbere barebwaho cyane kuri Wikipedia muri

Wikipedia urubuga nkusanyabumenyi rukora kuva mu 2001 ruri mu zisurwa cyane ubu ku Isi. Uru rubuga rukusanya ibitangwa n’abantu babishaka ku isi, rwatangaje urutonde rw’abayobozi b’ibihugu bya Africa bashakishwa cyane n’abakoresha Internet. Perezida Kagame ari ku mwanya wa munani. Aba bayobozi ba Africa ni abashakishijwe cyane kuri uru rubuga mu gihembwe cya mbere cya 2014. […]Irambuye

Umuhanzi Riderman yatawe muri yombi nyuma y’impanuka

Kicukiro – Kuri uyu wa kane mu gitondo ahitwa Rwandex ku muhanda wa Remera – Ville,  habereye impanuka aho imodoka zitwara abantu (bus) zagonganye n’ivatiri yari itwawe n’umuhanzi Riderman. Amakuru aravuga ko uyu muhanzi Riderman yaba yagize uruhare muri iyi mpanuka kubera gutwara yanyoye inzoga. Riderman uyu yahise atabwa muri yombi, nk’uko Mugemana Jean wari […]Irambuye

Barbara, umukobwa wa George W.Bush yasuye urwibutso rwa Gisozi

Barbara Pierce Bush umukobwa w’uwahoze ari  perezida w’America George W.Bush kuri uyu wa 30 Nyakanga ari kumwe na bamwe mu bagize ihuriro rya Global Health Corps basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi. Global Health Corps, Barbara yagize igitekerezo cyo gutangiza mu 2008 ni ihuriro rigendera ku magambo agira ati “Ubuzima n’ubuvuzi […]Irambuye

u Rwanda rurava ku buryo bwa 'Analogue' burundu UYU MUNSI

30 Nyakanga – Mu nama n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatatu yo gusobanura ku ihagarika burundu uburyo bwo gusakaza amashusho bwa “ Analogue”, ikigo Ngenzuramikorere mu Rwanda RURA cyatangaje ko ubu buryo bushaje buhagarikwa mu Rwanda kuva kuri uyu wa 31 Nyakanga. 73% by’abanyarwanda batunze insakazamashusho nibo ubu bamaze gutangira gukoresha uburyo bushya bwa “ Digital”. Kuva kuwa […]Irambuye

Michelle Obama yashimiye u Rwanda kuba urugero mu guteza imbere

Washington – Michelle Obama umugore wa Perezida Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 30 Nyakanga yabonanye n’urubyiruko 500 rwa Africa ruriyo muri gahunda yatangijwe na Barack Obama ya YALI, mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko yavuze ko ashimira cyane u Rwanda muri gahunda zo guteza imbere umugore, anasaba isi yose na […]Irambuye

Dr Biruta yahaye ububasha Prof Lwakabamba muri MINEDUC

Ku gicamunsi cya none kuwa 30 Nyakanga nibwo ku kicaro cya Ministeri y’Uburezi ku Kacyiru Dr Vicent Biruta yahererekanyije ububasha na Prof Silas Lwakabamba Ministre w’Uburezi mushya w’u Rwanda. Dr Biruta wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya yavuze ko uburezi ari ikintu gihindagurika kugirango hagenderwe ku ngamba nshya na politiki nshya hagamijwe kunoza ireme […]Irambuye

Umutambagiro udasanzwe w’Umuganura. AMAFOTO

Kuri uyu wa 30 Nyakanga kugera kuwa 1 Kanama mu Rwanda hatangijwe ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwizihiza umunsi w’Umuganura. Ibikorwa byatangiwe n’Umutambagiro ubaye ku nshuro ya mbere waturutse i Nyamirambo kuri Club Rafiki usorezwa kur stade Amahoro i Remera. Lauren Makuza  ushinzwe iterambere ry’umuco muri Ministeri y’umuco na Siporo  avuga ko  uyu munsi wibutsa abanyarwanda […]Irambuye

Nirisarike na Uzamukunda banze kuza mu mukino wo kwishyura Congo

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi kuva saa munani z’amanywa umutoza w’ikipe y’igihugu Stephen Constantine yavuze ko yatumiye myugariro Salomon Nirisarike na rutahizamu Uzamukunda Elias ngo baze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi ariko bikarangira bataje ndetse batanavuze impamvu. Uyu mutoza w’umwongereza avuga ko yari yifuje gukoresha aba bakinnyi bombi ariko ko nta n’umwe muri bo wigeze […]Irambuye

en_USEnglish