Digiqole ad

Iwawa: Abari bateje ikibazo sosiyete batashye ari ibisubizo

Rutsiro – Urubyiruko rusaga 696 rw’abahoze barasaritswe n’ibiyobyabwenge no kuba mu muhanda rwari ikibazo ku muryango nyarwanda rwasoje amasomo yo kurusubiza ku murongo (rehabilitation) no kwiga imyuga, ubu bakaba bagarutse mu muryango nyarwanda ari ibisubizo nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ikigo ngororamuco cya Iwawa mu muhango wo kubaha impamyabumenyi kuri uyu wa 01 Kanama.

Abanyeshuri barangije kuri morale
Abanyeshuri barangije kuri morale

Nyuma y’amasomo y’umwaka, uru rubyiruko rwagaragaje ko rumaze gusubira ku murongo wo gutekereza imbere habo, babyeyerekana bagaragaza impungenge zabo mu kudahita babona ibikoresho by’ibanze n’aho bakorera nibagera hanze, kugirango bafate igihe bataye bihuta mu kwiteza imbere.

Hari mu muhango wa gatandatu wo guha impamyabumenyi abarangije aha Iwawa, ikigo ngororamuco kinigisha imyuga cyashyizweho mu 2010 ubu kimaze guhugura no kugorora urubyiruko rurenga 3 000 rw’ahatandukanye mu gihugu.

Bamwe mu rubyiruko barangije uyu mwaka baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu, bavuga ko bahindutse, nyuma y’igihe kinini babaswe n’ibiyobyabwenge, bavuga ko Iwawa hahinduye imitekerereze yabo ndetse bakaba baje mu muryango ari abantu bashya bashaka kwiteza imbere no kwihuta kubera igihe bataye ku mihanda no mu bikorwa bibi.

Gusa bagaragaje impungenge zo kutitabwaho iyo bageze hanze ngo bafashwe gutangira ubuzima bwo gushyira mu ngiro ubumenyi bavanye kuri iki kirwa cyo mu kiyaga cya Kivu giherereye mu karere ka Karongi.

Jean Philbert Nsengimana Ministre w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, amaze kumva zimwe mu mpungenge z’uru rubyiruko  yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukora ibishoboka byose bagakurikirana aba barangije kuko aribo baza basanga mu turere bayobora.

Niyongabo Nicolas Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa, yavuze ko hari amakoperative akora ubukorikori aba adashaka guha umwanya wo kwimenyereza (stage) abarangije Iwawa, asaba abayobozi bari aha kubakorera ubuvugizi bakabona aho bahera.

Uru rubyiruko ariko kandi rwagiriwe inama yo kwishyira hamwe kugirango narwo rufashwe gutangira imishinga no gushyira mu ngiro amasomo baherewe Iwawa.

Bamwe mu babyeyi bari aha bashimiye cyane uko iki kigo gisubiza aba bana ku murongo bakava mu ngeso mbi bagahinduka, ndetse bamwe basaba ko hashyirwaho ikigo nk’iki gikomeye cyo kugarura ku murongo (rehabilitation) abana b’abakobwa kuko nabo ngo hamaze kugaragra benshi bafite ingeso mbi zibangamiye umuryango nyarwanda.

Aba ni bamwe mu banyeshuri bo bakiri gukurikirana amasomo Iwawa baje kwishimira ibirori bya bagenzi babo
Aba ni bamwe mu banyeshuri bo bakiri gukurikirana amasomo Iwawa baje kwishimira ibirori bya bagenzi babo
Abayobozi batemberezwa mu kigo cya Iwawa
Abayobozi batemberezwa mu kigo cya Iwawa
Ababyeyi, imiryango n'inshuti z'aba basore baje kwifatanya nabo mu byishimo
Ababyeyi, imiryango n’inshuti z’aba basore, baje kwifatanya nabo mu byishimo
Abayobozi basobanurirwa uko aba banyeshuri bafashwa guhinduka no kwiga kuri iki kirwa
Abayobozi basobanurirwa uko aba banyeshuri bafashwa guhinduka no kwiga kuri iki kirwa
Iyi ni inzu mberabyombi bakoreramo inama
Iyi ni inzu mberabyombi bakoreramo inama
Iyo bageze Iwawa bitewe n'uturere baturukamo batora abayobozi b'uturere, uyu ni uwari uyoboye Akarere ka Nyabihu ari kumwe na Mayor wa Nyabihu wari witabiriye uyu muhango
Iyo bageze Iwawa bitewe n’uturere baturukamo batora abayobozi b’uturere, uyu (Ibumoso) ni uwari uyoboye Akarere ka Nyabihu ari kumwe na Mayor wa Nyabihu wari witabiriye uyu muhango
Ministre w'Urubyiruko ashyikiriza impamyabumenyi bamwe mu bitwaye neza cyane mu masomo
Ministre w’Urubyiruko (ibumoso) ashyikiriza impamyabumenyi bamwe mu bitwaye neza cyane mu masomo
Nyuma berekanya ibyo bashoboye bari baribagijwe n'ingeso mbi n'ibiyobyabwenge
Nyuma berekanye ibyo bashoboye bari baribagijwe n’ingeso mbi n’ibiyobyabwenge mbere yo kuza hano
Uyu musore yerekanye uko ashobora kugendera ku mugozi uri mu kirere
Uyu musore yerekanye uko ashobora kugendera ku mugozi uri mu kirere
Aba bahungu nabo berekanye ko aha Iwawa muri Siporo bitozaga umukino w'iteramakofe
Aba bahungu nabo berekanye ko aha Iwawa muri Siporo bitozaga umukino w’iteramakofe kandi bahavanye ubumenyi
Bicaye kuri gahunda mu myambaro imwe n'inyifato imwe
Bicaye kuri gahunda mu myambaro imwe n’inyifato imwe
Amagambo abaha icyerekezo bari hano Iwawa. Bamwe mu babyeyi basabye ikigo nk'iki ku bana b'abakobwa ngo nabo bakwiriye 'rehabilitation' nk'iyi
Amagambo abaha icyerekezo bari hano Iwawa. Bamwe mu babyeyi basabye ikigo nk’iki ku bana b’abakobwa ngo nabo bakwiriye ‘rehabilitation’ nk’iyi

 

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • leta yakoze igikorwa kiza cyane aba bana bamwe bari inzererezi abandi ari abanywi bibiyobyabwenge none ubu barakataje muguteza imbere igihugu ni ukuri uwatekereje kino kigo cy’i Iwawa yakoze neza ubu turabona umusaruro wabano bana buri munsi.

  • yewe yewe, hariya harimo umusaruro ufatika, bitandukanye na babandi tujya twumva batera ibibazo(abacururiza mu mihanda, indaya n’abandi bananiranye kandi baba bazwi mu duce dutandukanye). Ariko wakibaza ukuntu abana barushaho kunanira ababyeyi? Gusa abo babyeyi bari bakwiriye kujya bishyura ku IWAWA KUBERA BAMUREREYE UMWANA. None se ko bishyura UMUYAYA!

  • abana b;u rwanda bitaweho ntacyo batakora kuko nkaba bari barabaye ibicibwa bakora amabi ariko bagarutse bakora ibyiza

  • erega abanyarwanda tumaze kwiremamo ikizere kiza kimbere hejo heza hazaza kandi uru ni urugero rwiza rugaragarira buri wese kubona umwana wari wararenzwe na kanyanga ni urumogi ururimi rutakiva mukanwa none ubu nibo bari gukora hanze aha kandi bashishikaye kandi bashaka nukuri , kwiteza imbere kandi uru ni urugero rwabera buri wese ko ibibazo burya tuba dufite ibisubizo byabo biba biri muri twe  

  • ni baze hanze babe umusemburo w’iterambere banagerageze bakosore amakosa bakoze mu buzima bwabo

Comments are closed.

en_USEnglish