Tags : Rwanda

Riderman ubushinjacyaha bwamurekuye

Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 06 Kanama nibwo umuraperi Riderman yarekuwe, ni nyuma y’uko yari yasubijwe mu munyururu akurikiranyweho guteza impanuka mu muhanda tariki 31 Nyakanga 2014. Impanuka ikimara kuba mu gitondo cya tariki 31 Nyakanga Riderman yahise atabwa muri yombi, amara mu buroko uwo munsi wose arekurwa nimugoroba ngo akurikiranwe ari hanze, nyuma y’iminsi […]Irambuye

Ishimwe Alonso, ku myaka 6 gusa impano ye iratangaje

* Ava mu Bugesera buri gitondo aje kwitoreza i Kigali * Ku myaka ine nibwo yari yinjiye ishuri ry’umupira * Ubu atera ‘jongle’ 1 000 umupira utaragwa hasi * Umubonye atangarira ubuhanga bwe, bikamutera amatsiko y’imbere he Umupira w’amaguru nubwo bawiga ariko habaho no kuba ufite impano. Prince  Alonso Ishimwe afite imyaka itandatu gusa yiga […]Irambuye

Bamwe mu bari abakozi ba EWSA bagiye kuryozwa miliyari 50

Muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ndetse n’ubugenzuzi buherutse gukorwa na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko PAC, bigaragara ko icyari ikigo cy’igihugu cy’ingufu,amazi, isuku n’isukura “EWSA” hanyerereye imitungo ya Leta ibarirwa mu maliyari n’amamiliyari, amakuru atugeraho akaba avuga ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasabwe kwihutisha ikurikiranwa ry’abagize uruhare […]Irambuye

Tugomba kugarura Perezida Kagame kuri stade – Haruna

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mezi abiri ashize yagaragaje gucika intege ku ikipe y’igihugu Amavubi idatanga umusaruro ugaragara. Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’imikino Gakuba Abdoul Jabar yamubwiye ko bari gukora ibishoboka ngo bamugarure ku kibuga kubashyigikira. Haruna Niyonzima yavuze ko bishimisha iyo umubyeyi yaje kugushyigikira mu […]Irambuye

Obama yatangije inama yatumiyemo abayobozi ba Africa bose

Washington – Kuri uyu wa 05 Kanama Perezida Barack Obama wa USA na Vice Perezida we Joe Bidden bafashe umwanya munini bagaragaza ko Leta z’unze ubumwe za Amerika zitaye ku iterambere rya Africa, bagaragaza mu ngero no mu mibare ibyo Amerika imaze gukorera Africa. Nyuma hakurikiyeho ikiganiro kigufi cyahuriyemo ba Perezida Paul Kagame, Macky Sall […]Irambuye

Amafoto 50 waba utarabonye ubwo Amavubi yatsindaga Congo

Kuwa gatandatu tariki 02 Kanama ikipe y’u Rwanda yasezereye iya Congo Brazzaville mu kiciro cya nyuma cy’ijonjora. Amavubi yahise yinjira mu matsinda ari nayo azavamo amakipe 15 azajya mu gikombe cya Africa cya 2015 muri Maroc. Ufana Amavubi wese yahise yongera kwibuka ‘ambiance’ ya 2004 Amavubi ajya muri CAN. Aya ni amwe mu mafoto ushobora […]Irambuye

Abanyarwanda ntibaramenya akamaro k’Inteko – Dr Ntawukuriryayo

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezaga ikiganiro ku banyamakuru ibereka imirimo yakozwe n’imitwe yombi, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze ko bakora byinshi kandi buzuza inshingano zabo gusa bagahura imbogamizi ko Abanyarwanda benshi bataramenya akamaro k’Inteko ari nayo mpamvu usanga akenshi bagaya akazi ikora. Inteko Ishinga Amategeko ni urwego ruri mu zifitiwe icyizere gicye […]Irambuye

“PGGSS4 iri hagati ya Jay Polly na Dream Boys”- Jules

Rwamwiza Bonheur uzwi cyane muri muzika nka Jules Sentore umwe mu bahanzi batowe 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ye ya mbere, aratangaza ko abona amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa ubu ari hagati ya Jay Polly na Dream Boys. Jules Sentore ntabwo akiri mu bahanzi batatu bahatanira kuba […]Irambuye

Riderman yasubijwe mu buroko

Kuri uyu wa 04 Kanama nibwo amakuru agera k’Umuseke yemeje ko Gatsinzi Emery uzwi cyane nka Riderman yasubijwe mu munyururu aho akomeje gukurikiranwaho kuba nyirabayazana w’impanuka yakomerekeyemo abantu batandatu yabaye kuwa 31 Nyakanga 2014. Gusubira mu maboko ya Polisi kw’uyu muraperi (rapper) hari amakuru agera k’Umuseke ko byaturutse ku bantu bo mu miryango ifite ababo bakomerekeye […]Irambuye

RRA yinjije miliyari 769 z’imisoro muri 2013-2014

Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa 4  Kanama 2014  ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa, Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakiriye amafaranga yose hamwe agera kuri miliyari 769 harimo n’imisoro. Imisoro yonyine iki kigo cyakiriye miliyari  758,6 mu mwaka w’imari wa 2013-2014. Richard Tusabe Umuyobozi iki kigo cy’imisoro n’Amahoro  avuga ko bageze kuri 96% […]Irambuye

en_USEnglish