Digiqole ad

Riderman arakomeza gukurikiranwa ari hanze

Riderman kuri uyu wa 31 Nyakanga yamaze amasaha agera kuri 11 mu maboko ya Polisi ku Kicukiro, ni nyuma y’impanuka bivugwa ko yari yateje ku muhanda ugana Remera ahitwa Rwandex. Yaraye arekuwe ku mugoroba wo kuri uwo munsi.

Riderman nyuma y'amasaha arenga 10 mu buroko ubu ari hanze
Umuraperi Riderman nyuma y’amasaha arenga 10 mu buroko ubu ari hanze. Aha ni umwaka ushize ubwo we na bagenzi be bari muri PGGSS III basuraga urwibutso rwa Ntarama/Photo Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Umuseke muri iki gitondo ko uyu muhanzi yarekuwe ngo akomeze akurikiranwe ari hanze.

Yagize ati “Nibyo yarekuwe, ariko yarekuwe kugirango ajye kudeclara (gusobanura) impanuka yeteje hanyuma akomeze akurikiranwe ari hanze.”

SP Ndushabandi avuga ko mu Rwanda umuntu uwo ariwe wese ukoze icyaha agomba kugihanirwa hakurikijwe amategeko.

Aha yatebyaga agira ati “uziko burya hari abantu bakomeye tuba tutazi!! kuva ejo nta kindi ndi kubazwa kitari amakuru ya Riderman!!!” 

Uyu muhanzi warekuwe kugeza ubu ntiturashobora kumubona, haba no ku murongo wa Telephone irafunze. Gusa akiri mu buroko umunyamakuru w’Umuseke yamugezeho asanga ameze neza, gusa yatonzwe no kwambara amapingu kuko yavugaga ko ari ubwa mbere.

Atebye nawe yagize ati “ Iyi niyo bring-bring (imirimbo y’agaciro bambara ubusanzwe mu ijosi) nari ntarambara.”

 

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aha yatebyaga agira ati “uziko burya hari abantu bakomeye tuba tutazi!! kuva ejo nta kindi ndi kubazwa kitari amakuru ya Riderman!!!” NONESE AFANDE AHO NTIWAMUREKUYE KUBERA IYO PRESSION Y’ABASTAR B’AMABWA ESE URABONA UMUNTU UTWARA NTA DRV.LICENCE AFITE ICYO ADECRARA NIGIKI?? ESE ABAKOMEREKEYE HARIYA BO UBU BASUBIYE MURI GAHUNDA ZABO BARI GUHAHIRA ABANA BABO???? NTA BUSITARI MBONYE HARIYA NI HORO GUSA

  • biratangaje kubona umuntu wumuyobozi avuga ngo”hari abantu baba batazi ko bakomeye”ahubwo se hari umuntu udakomeye ibyo nabyo nakabanga utwibiye utabizi.bitugaragarije uko mufata abantu.twese turakomeye yaba imbere yamategeko nimbere yImana yaturemye,twese turi aba agaciro.ntuzongere kuvuga gutyo.

    • Ariko muzi gusiga mayonneuse,ubwo ibyo bigambo mubihurutuye mubivanahe???

Comments are closed.

en_USEnglish