Digiqole ad

Izina ribereye abatinganyi b’abagore ngo ni “Abakubanyi” – Ruremire

Ibishya mu Rwanda usanga inyito zabyo zigora benshi, ibibi n’ibyiza byose usanga bigira uko byitwa, nubwo abatinganyi basa n’abahozeho, abahuza ibitsina bose ari abagore ntibakunze kuvugwa, bituma n’ubu mu nyito bakubirwa hamwe n’ab’abagabo bose bakitwa abatinganyi abandi bati ni ibitinganyi.

Umutahira Focus Ruremire ni iyo nyito abona ikwiye abagore bakora ibyo
Umutahira Focus Ruremire ni iyo nyito abona ikwiye abagore bakora ibyo

Umuhanzi Focus Ruremire we asanga ngo abagore bakora ibyo bakwiye kwitwa Abakubanyi.

Kuri Ruremire, ngo nubwo ubutinganyi n’ubukubanyi byose ari kimwe, bikanengwa cyane kuko bitaba mu muco nyarwanda, ariko bikwiye guhabwa amazina atandukanye, abagore bakitwa ABAKUBANYI abagabo bakitwa ABATINGANYI.

Ruremire uzwi mu ndirimbo nka “Umushumba ubereye i Nyambo” na “Cya kijigija” asanga abagore bakora imibonano mpuzabitsina hagati yabo badatingana ahubwo bakubana. Bityo asanga bakitwa Abakubanyi.

Usibye kuba kuva cyera abagabo aribo bakundaga kuvugwa mu ngeso zo gutingana hagati yabo bityo bakitwa ibitiganyi, ibitiganyi n’andi, abagore ngo ntabwo bigeze bakunda kuvugwa muri ibi bintu by’abaryamana bahuje ibitsina. Ibi ariko ntibibujije ko ngo nabo barimo ababikora.

Ikinyarwanda ngo ntikigeze gihagarara gushaka amagambo akwiriye bimwe mu bintu bishya, amazina nka Mudasobwa, murandasi, inziramugozi, ingurukanabutumwa n’andi menshi ni inzaduka kubera akateye, akaje rero ngo karemerwa, abakubanyi nabo ngo nuko bakwiye kwitwa ntibitwe abatinganyi.

Ruremire asanga ariko kubyita mu Kinyarwanda bidakwiye gutuma hari uhirahira abyishoramo kuko ari ibintu bihabanye n’umuco nyarwanda.

Kuri we kandi asanga ubutinganyi n’ubukubanyi bidakwiye guhabwa intebe mu Rwanda kuko bifite aho bituruka n’ababiri inyuma ku mpamvu zitandukanye.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • No kubiha amazina jye ndumva ari ukubiha agaciro bidakwiriye. Sha ababikora aho muri hose n’ubwo mwashyigikirwa n’abakomeye gute!! mubuze ubwenge, murangiza societe Nyarwanda icyababera kiza ni ukwihesha agaciro. Mu kibuno habamo umwanda, ku bakobwa sinzi ngu mubigenza mute ariko n’izina babahaye ubwaryo riragaragaza ibikorwa bitarimo ubumuntu. Imana ibafashe mubisohokemo ntitwifuza kubahomba rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish