Tags : Rwanda

Gitwe: ba ‘nyamweru’ Ellen na Eliphaz basezeranye kubana

Murekeyisoni Ellen, umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko kuri uyu wa 30 Nyakanga 2014 yasinye kuzabana akaramata na Bikorimana Eliphaz, umuhango wo gusinya mu rukiko kw’aba bombi ukaba wishimiwe n’abantu benshi i Gitwe mu karere ka Ruhango, aba bombi bafite uruhu rw’abo bakunze kwita ba Nyamweru. Benshi mu bafite uruhu rumeze gutya bakunze guhezwa, kunenwa no kutitabwaho […]Irambuye

Mani Martin yaba yagiye mu Bufaransa gushaka akazi

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 28 Nyakanga nibwo Manirakiza Martin uzwi cyane nka Mani Martin yahagurutse i Kigali yerekeza mu Bufaransa, bamwe mu nshuti ze za hafi baravuga ko yaba yahabonye uburyo bwo gukorerayo akagumayo, nubwo we atabivuze gutyo agenda. Mani Martin ni umuhanzi wagiye kenshi mu bihugu by’amahanga kuririmba no kurushanwa agataha. Bamwe […]Irambuye

Uwari Miss Uganda yirukanywe ku bitaro by’Umwami Faycal akekwaho kwiba

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko Praise Asiimwe Akankwasa wahoze ari Miss Uganda (2005-2007) yirukanwe ku kazi ke mu bitaro by’Umwami Faycal i Kigali kubera gukekwaho uburiganya no kwiba. We yabwiye Umuseke ko ibivugwa atari byo, atirurukanywe ahubwo ari muri Conjé. Ku bitaro by’Umwami Faycal aho umunyamakuru w’Umuseke yageze muri iki gitondo cyo kuwa gatatu abakozi […]Irambuye

Gicumbi: Urubyiruko 130 rw’abasigajwe inyuma n’amateka ruri mu ngando

Imyumvire niyo ibanziriza imigirire, iyo umuntu afite imyumvire yo ku rwego rwo hasi aho kumufasha mu byo akora wabanza kumuhindura imyumvire, ni mu rwego nk’uru abasore n’inkumi 130 bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu turere twa Gicumbi, Burera na Musanze bagenewe amahugurwa agamije guhindura imyumvire yabo, yatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga i Gicumbi. […]Irambuye

Inama y'Abaminisitiri yahaye imirimo mishya Mitali na Kalibata

Nyuma y’uko havuguruwe Guverinoma bamwe mu baminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bahoraho batandukanye bagakurwa muri Guverinoma nshya iyobowe na Murekezi Anastase, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2014, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME ifatanya imyanzuro itandukanye, ndetse inagenera imirimo mishya Mitali Protais, Dr Agnes […]Irambuye

Umwaka wa 2013 ibiza byangije imitungo ya Miliyari 50 –

Mu nama mpuzamahanga nyungurana bitekerezo yateguwe n’Ishuri rikuru ry’Abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali (INILAK) kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nyakanga, Minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya Ibiza (MIDIMAR) yasabye uruhare rwa buri munyarwanda mu kurwanya ibiza kuko bikabije kwangiriza Abanyarwanda, mu mwaka ushize wa 2013 wonyine ngo ibiza byangije imitungo ifite agaciro ka Miliyari zisaga 50. […]Irambuye

Abanyeshuri bafite impungenge ku byiciro bishya by’ubudehe

Kuva mu 2013 mu Rwanda hashyizweho gahunda nshya yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, icyo gihe hashyizweho ibyiciro bitandatu. Ibi byiciro byateje sakwe sakwe kuko abenshi batanyuzwe n’amazina yari yabikoreshejwemo . Ubu ibyiciro biri gusubirwamo ngo bizabe bine (4).  Hari impungenge mu biri gusubirwamo. Mu byiciro byari byashyizweho birimo; Abatindi Nyakujya,Abatindi,  Abakene, Abakene bifashije (Abifashije), […]Irambuye

Murekezi yaba azita ku buhinzi n'ubworozi nk'uko yabibonaga?

Akiri Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, ubu wagizwe Ministre w”intebe w’u Rwanda yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru w’Umuseke, ni mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Iki gihe yabwiye Umuseke  ko ubuhinzi n’ubworozi arirwo rwego rukwiye guhabwa imbaraga kuko rutanga akazi kandi rugatuma n’inganda zirushaho gutera imbere n’imibereho y’abaturage ikazamuka. Muri iki kiganiro yagiranye n’Umuseke […]Irambuye

Obama yakiriye urubyiruko rw’abanyAfrica harimo Abanyarwanda 6

Washington DC – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Nyakanga i Washington, Perezida Obama yakiriye itsinda ry’urubyiruko rugera kuri 500 rw’abanyafrica, aba ni abatoranyijwe kujya muri gahunda ya Perezida Obama yitwa YALI, muri bo harimo abanyarwanda batandatu, umwe muri bo akaba ari Marcel Mutsindashyaka umuyobozi wa Umuseke IT Ltd ifite uru rubuga www.umuseke.rw Perezida […]Irambuye

Abasilamu basoje igisibo basabwa gusenyera umugozi umwe

28 Nyakanga 2014 – Ahagana saa mbili zibura iminota kugeza saa tatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hakorewe amasengesho ya kisilamu yo gusoza igisibo gitagatifu bamazemo ukwezi. Mu nyigisho ya Mufti w’u Rwanda yasabye abasilamu bo mu Rwanda gukomeza gusenyera umugozi umwe. Ibihumbi by’abasilamu i Kigali bitabiriye aya masengesho, abana, inkumi, abasore, abagabo, abagore, […]Irambuye

en_USEnglish