Digiqole ad

Polisi yamuritse igitabo cy’amateka yayo mu Rwanda

Kuri uyu wa 31 Nyakanga Polisi y’igihugu yamuritse igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y’u Rwanda gikubiyemo ahanini amateka y’umutekano w’abaturage b’u Rwanda kuva mbere ya Jenoside kugeza ubu ndetse n’icyerekezo gihari mu kurindira umutekano abatuye u Rwanda.

CP Murigo yereka Ministre w'Intebe iby'iki gitabo gishya Polisi yasohoye none
CP Murigo yereka Ministre w’Intebe iby’iki gitabo gishya Polisi yasohoye none

Mu muhango Ministre w’Intebe mushya Anastase Murekezi yari ahagarariyemo Perezida Kagame, iki gitabo cyasobanuwe na Commissioner of Police Felix Namuhoranye wavuze ko aya mateka mateka hari abayavuga uko atari bityo Polisi yashatse kuyavuga uko ari.

Iki ni igitabo cyanditswe n’itsinda ry’inzobere muri Polisi y’u Rwanda kigizwe n’ibice bitandukanye, cyanditswe mu rwego rwo kumva no kumvikanisha amateka y’umutekano na polisi mu Rwanda.

Mu kwandika iki gitabo hakoreshejwe uburyo butandukanye harimo kubaza abanyarwanda , abanyamahanga, abantu bafite imyaka 100 cyangwa irenga, abakoze mu nzego z’umutekano za cyera mu gihe cy’ubukoloni, polisi ya nyuma y’ubukoloni, mbere gato ya Jenoside, nyuma ya Jenoside no kugeza ubu.

Iki gitabo kigaragaza kandi uburyo bushya bwa Polisi y’u Rwanda bwo guha abaturage uruhare runini mu kwirindira umutekano Polisi ikaba umufatanyabikorwa.

CP Felix Namuhoranye ati: “Hari byinshi ubu bishimwa, birimo ‘community policing’ aho abaturage dufatanya nabo kurinda umutekano, nibwo buryo bwifuzwa ni nako bikwiye guhora.”

CP Namuhoranye avuga ko bifuza ko abaturage bagira ikizere muri Polisi yabo, babona umupolisi ntibamubone nk’umuntu ubarwanya ahubwo nk’umufatanyabikorwa mu kwirindira umutekano.

Ministre w’Intebe Anastase Murekezi yasabye Polisi kudahagarika uyu muco wo kwandika ndetse anasaba abanyarwanda kugira umuco wo gusoma kuko aribyo soko y’ubumenyi nyabwo.

Kera ngo umupolisi umuturage yamubonagamo umwanzi, ubu ngo Polisi y’u Rwanda irifuza ko umuturage abona umupolisi nka mugenzi we ashobora kuyoboza no kumwisanzuraho bityo bagafatanya kurinda umutekano.

Ati “ Turifuza ko umupolisi agira uruhare rugaragara mu iterambere ry’umuturage, niko polisi yacu yubatse, niyo gahunda dufite ni nacyo cyerekezo umuyobozi w’igihugu cyacu ashaka kuri polisi ya none, niyo mpamvu twanditse amateka nk’aya ngo tugaragaze itandukaniro rihari n’iryo dushaka.”

Muri uyu muhango Polisi y’igihugu yashimiye abantu babafashije mu kwandika kiriya gitabo barimo Prof. Goroba Mutebi Frederick, Dr. Nozen Rugira, n’umudamu witwa Yvonne bari mu itsinda ry’abashakashatsi, bakoresheje bakusanya amakuru y’uko abaturage bazi amateka ku mutekano u Rwanda.

Muri uyu muhango hahembwe uturere two mugihe twagiye dukora neza ku isuku ndetse no gufatanya na Polisi kurinda umutekano, hahembwe Umurenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, Kirehe mu ntara y’uburasirazuba, Burera mu ntara y’amajyaruguru, uturere twahawe  ibihembo by’amamodoka ya Totoya Hilux naho Umurenge wa Kinyinya uhabwa imodoka y’ikamyo itwara imyanda.

Uyu muhango watangijwe na band ya muzika ya Polisi y'u Rwanda
Uyu muhango watangijwe na band ya muzika ya Polisi y’u Rwanda
Hamuritswe bimwe mu bihembo n'amashimwe byahawe Polisi y'u Rwanda kubera ibikorwa byayo mu Rwanda no mu mahanga
Hamuritswe bimwe mu bihembo n’amashimwe byahawe Polisi y’u Rwanda kubera ibikorwa byayo mu Rwanda no mu mahanga
CP Theos Badege avuga ku mikorere y'ubugenzacyaha bwa Polisi
ACP Theos Badege avuga ku mikorere y’ubugenzacyaha bwa Polisi
Bamwe mu bapolisi bakuru muri uyu muhango
Bamwe mu bapolisi bakuru muri uyu muhango
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo Hubert Gashagaza hamwe na Mary Gahonzire wungirije umuyobozi w'amagereza mu Rwanda
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije, DIGP Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire wungirije umuyobozi w’amagereza mu Rwanda
Felix Namuhoranye asobanura iki gitabo cya Polisi
Felix Namuhoranye asobanura iki gitabo cya Polisi
Imodoka zahembwe uturere twitwaye neza mu gukorana na Polisi
Imodoka zahembwe uturere twitwaye neza mu gukorana na Polisi
IGP Emmanuel Gasana aha Ministre w'Intebe ishimwe Polisi yageneye Perezida Kagame (yari ahagarariye) kubera icyerekezo kiza aha Polisi
IGP Emmanuel Gasana aha Ministre w’Intebe ishimwe Polisi yageneye Perezida Kagame (yari ahagarariye) kubera icyerekezo kiza aha Polisi
Ministre w'Intebe mu ijambo rye yashimiye cyane akazi ka Polisi mu kurinda umutekano w'abanyarwanda bibanda mu gukumira ibyaha
Ministre w’Intebe mu ijambo rye yashimiye cyane akazi ka Polisi mu kurinda umutekano w’abanyarwanda bibanda mu gukumira ibyaha
Abari muri iri hema ryateguriwe uyu muhango bakurikiye Ministre w'Intebe
Abari muri iri hema ryateguriwe uyu muhango bakurikiye Ministre w’Intebe
Abofisiye ba Polisi bumva Ministre w'Intebe Anastase Murekezi
Abofisiye ba Polisi bumva Ministre w’Intebe Anastase Murekezi
Igitabo cyamuritswe none
Igitabo cyamuritswe none ni igitabo cy’impuro 78 cyanditswe mu gihe cy’imyaka ibiri
MInistre w'Intebe yashimiye Polisi igikorwa nk'iki cyo kwandika no kubika neza amateka
MInistre w’Intebe yashimiye Polisi igikorwa nk’iki cyo kwandika no kubika neza amateka

 Photos/Faustin NKURUNZIZA

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nyakubahwa PM, ubwo wari minisitiri wabakozi ba leta n’umurimo, kubijyanye n’umushahara kuri police, ntacyo wayifashije, kandi murabizi mwese ko umushahara wumupolice w’Urwanda mu byukuri ko udahagije.None , nyakubahwa PM, ubwo ugeze kururwo rwego rukomeye, vuganira Police izamurirwe umushahara.Tunasabe Minisitiri wabakozi ba leta numurimo ubasimbuye, afatanije na Minisitiri w’umutekano, kubusabwe bwa Police, Mu nama yaba Minisitiri y’ubutaha, kuziga kukibazo cyumushahara w’umupolice.Imana ibahe umugisha.

  • ndatekerezako iki gitabo kiziye igihe , kandi kigiye gukangura nibindi bigo bya keta ndetse nabikorera bo mu Rwanda kujya bande amateka yibigo bakoramo , ibi bazajya bihugura abanhyarwanda kubabakorera no kubabayobora , ikindi kandi bizakundisha abanyarwanda umuco wo gusoma kuko ibi byo ntawe uba adasha kubimenya ahubwo ugasanga aho kubimenyera niho haba hataboneka none police idushyize igorora,  naho Karekezi uvuga kubyimishahara ya abapolisi ndaycekako koko umushara net ushobora kuba ari muto ariko se urebe ibindi bijyana nawo biba bingana iki ko hai abo usanga barushijeho kubaho neza rwose , bivuzengo hari ibindi boroherezwamo rwose, ikibazo si umushara muto ahubwo kureba ngo tuwukoresha dute? 

    • Umurenge wa Kinyinya  urangajwe imbere na gitifu Reimond,ni mukomereze aho kwisuku n’umutekano kandi abandi babigireho,Courage Reimond!

  • Police turabashimiye cyane kubw’umutekano wacu n’uwibyacu haba mugihugu ndetse no hanze yacyo,turashimira umurenge wa Kinyinya urangajwe imbere na S.E Reimond k’umutekeno n’isuku nabandi babigireho,Courage Reimond.

  • Congz kuri Rwanda National Police kandi babere urugero n’ibindi bigo ndetse n’abanyarwanda ko aritwe tugomba kwiyandikira amateka n’ibyo twagezeho

Comments are closed.

en_USEnglish