Digiqole ad

Uganda 7 – 2 Rwanda, mu mikino ibiri ya U17

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yeretse iy’u Rwanda ko iyirusha muri iki kiciro ubwo yatsindaga aya Aamavubi mato ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino waberaga kuri stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa mbere Kanama. Mu mikino yombi byabaye ibitego birindwi bya Uganda kuko ubushize i Kampala batsinze Amavubi 4 – 0.

Umusore w'Amavubi mato agerageza gucenga uwa Uganda
Umusore w’Amavubi mato agerageza gucenga uwa Uganda

Aya makipe y’ibihugu ari guhatana mu majonjora yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu mu batarengeje imyaka 17 kizabera muri Niger mu 2015. u Rwanda rukaba rwasezerewe.

Muri uyu mukino wo kwishyura abana b’abanyarwanda bagaragaje ubuhanga no kwihagararaho nubwo uburangare bwa hato na hato bwatumye binjizwa ibitego bitatu.

Ku munota wa 30 w’umukino Charles Sebutinde wa Uganda yatsinze icya mbere ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda, ku munota wa 44 Julius Poloto nawe yongeyemo ikindi nyuma yo gusatira izamu ry’u Rwanda bajya kuruhuka u Rwanda rufite ubusa.

Mu gice cya kabiri Amavubi mato yagerageje kwiyerekena kurusha mbere, atera umupira wayo, ahererekanya neza ndetse umusore Rashid Bigiraneza (murumuna wa Michel Ndahinduka w’Amavubi makuru na APR FC) abona ibitego bibiri, umukino uhindura isura.

Abasore nka Sadat Niyonkuru, kapiteni wabo Djabel Manishimwe, bigaragaje cyane hagati mu kibuga mu gusatira bakinana neza na bagenzi babo. Ni nyuma y’uko umutoza mushya Lee Johnson yari amaze gusa n’usaba aba bana guhindura uko bakinaga.

Gusa ntibyarangiye nibura banganyije kuko abahungu ba Uganda bakomeje kugaragaza imbaraga kurusha aba bahungu b’u Rwanda maze Shaban Muhamad acenga umunyezamu nyuma yo gusigarana nawe bonyine ashyiramo agashinguracumu.

Lee Johnson utoza Amavubi yavuze ko aba bana ari abakinnyi bakiri bato bashobora gukosorwa bakumva, kandi ko bafite impano zikomeye. Avuga ko ibyo bakoze uyu munsi bimushimishije kuko bitandukanye n’ibyo bakinnyi ubushize.

Ikipe y'abatarengeje imyaka 17 y'u Rwanda
Ikipe y’abatarengeje imyaka 17 y’u Rwanda
Iya Uganda
Iya Uganda
Abafana bari benshi kuri stade Umuganda
Abafana bari benshi kuri stade Umuganda
Ingabo zikorera i Rubavu zaje gushyigikira uru rubyiruko
Ingabo zikorera i Rubavu zaje gushyigikira uru rubyiruko
Abahungu b'u Rwanda batangiye bagerageza gusatira no kwitwara nk'abari mu rugo
Abahungu b’u Rwanda batangiye bagerageza gusatira no kwitwara nk’abari mu rugo
Uyu ni umusore Rashid murumuna wa Michel Ndahinduka wo muri APR FC
Uyu ni umusore Rashid murumuna wa Michel Ndahinduka wo muri APR FC
Mu gice cya kabiri aba basore bagerageje kugumana umupira
Mu gice cya kabiri aba basore bagerageje kugumana umupira
Umutoza Lee Johnson avuga ko aba bana uyu munsi ntako batagize
Umutoza Lee Johnson avuga ko aba bana uyu munsi ntako batagize

Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mamamamama ariko noneho ndabona ikipe ntabyayo rwose! Icyo muzi ni amatiku adashira

  • Tuzahora dutangira nyine ntakundi!!! Ubwo ni ah’umwaka utaha nyine tugiye gushaka abandi bana bato!!! Ariko ubundi FOOTBALL niwo mu kino wonyine ugomba guhara ushorwamo amafaranga gasaaa!!!

Comments are closed.

en_USEnglish