Digiqole ad

Rusororo: Umushinga wabambuye utwabo ubizeza kubigisha imyuga

Urubyiruko rubarirwa hagati ya 120 na 200 rwo mu karereka Gasabo Umurenge wa Rusororo mu kagari ka Gasagara rurashinja ubuhemu umushinga witwa Rwandans True Hope Organization wabasabye gutanga 3 000Rwf buri umwe ngo bigishwe imyuga ku buntu ariko nyuma y’igihe gito ibikorwa bitangiye bakabura abarimu bakabura n’abayobora uyu mushinga. Aya masomo yari yatangiye mu kwezi kwa gatanu ahagarara mu kwa gatandatu uyu mwaka batarangije ibyo bigaga.

 

Uru ni urubyiruko rwacikirije amashuri ruvuga ko rwari rubonye amahirwe yo kwiga imyuga ku buntu bikaba byahindura imibereho yabo. Ikizere ubu cyarayoyotse

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu nibwo uru rubyiruko rwumvise iyi nkuru nziza yo kwigishwa imyuga ku buntu batanze gusa ibihumbi 3 000Rwf byo kwiyandikisha, babyitabiriye bagera hafi kuri 200 nk’uko umwe muri bo abyemeza, hashize ukwezi kumwe aya masomo bakurikiraga ku biro by’Akagali yarahagaze.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu kugeza ubu uru rubyiruko rurakurikirana abari bayoboye uyu mushinga babonekaga cyane mu gihe cyo kwandika abifuza kwiga imyuga ariko ntibarababona kuva icyo gihe.

Aya masomo yagombaga kumara igihe cy’amezi atandatu, biga imyuga irimo ubukanishi, ubudozi, amategeko y’umuhanda, guteka  no gutunganya imisatsi.

Placide Nshimiyimana wari mu bigaga aya masomo yabwiye Umuseke ko bari bishimiye kubona amasomo y’imyuga ku mafaranga ibihumbi bitatu gusa.

Ati “Twari twabyakiriye neza, hari na bamwe biyandikishaga kwiga imyuga ibiri bakishyura ibihumbi bitandatu (6 000Rwf), ariko ntitwari dusobanukiwe neza imikorere yabo, nyuma y’ukwezi twazaga kwiga tukabura abarimu ubundi nabo bakatubwira ko bambuwe, amasomo arahagarara kugeza ubu.”

Jean Claude Muheto Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasagara yabwiye Umuseke ko iki kibazo gihari, ko iyo babajije uyu mushinga uko byagenze ubabwira ko bagize ikibazo cy’amafaranga ariko bari kwisuganya ngo bagaruke bakomeze amasomo.

Ati “Ni umushinga waje wifuza gutanga amasomo ku rubyiruko rwacu rwacikirije amasomo, ariko nyuma y’ukwezi twumvise ko havutse ikibazo abarimu bagahagarara kuko batahembwaga.”

Uyu muyobozi avuga ko yahise atangira kujya abaza uhagarariye uyu mushinga ariko ngo akagenda amubeshya gahunda.

Ati “ Nahise mfata umwanzuro wo guhamagara ku kicaro cya Rwandans True Hope Organization bambwira ko habaye ikibazo cyo kubura amafaranga ariko bakomeje kwisuganya bakazaza bagahemba abarimu amasomo agakomeza”.

Umuseke wagerageje inshuro zirenze eshatu kuvugana na Viateur Nkurikiyimana uhagarariye uyu mushinga wa Rwandans True Hope Organization ntibyashoboka.

Uyu mushinga watangiye mu 2013, ukorera mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Kayonza, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Musanze, aho hose bakorera mu nyubako Leta iba yabatije.

Ngo siho ha mbere uyu mushinga ukoze ibi

Laurent Rwandanga yari umwalimu w’uru rubyiruko mu kagari ka Gasagara i Rusororo, avuga ko hari ibindi ibigo bitatu bimaze guhagarika imirimo yabyo byatangijwe n’uyu mushinga kandi byose kubera ikibazo cyo kwambura abalimu.

Ibi bigo biherereye mu Ruhango , i Muhanga, i Fumbwe ndetse n’iki cya Gasagara nk’uko Rwandanga abyemeza.

Ibi bigo byari gufasha kwigisha urubyiruko imyuga byose Rwandanga avuga ko yabikozeho bigafunga kubera kudahemba abalimu, ndetse avuga ko yigeze no gufata umwanzuro wo kwihemba mu mafaranga yatangwaga n’abanyeshuri.

I Gasagara aha ngo nta faranga na rimwe uyu mushinga wigeze utanga kuko ayishyurwa amacumbi n’ibiribwa by’abalimu yavaga mu yatanzwe n’abo banyeshuri biyandikishije.

Rwandanga avuga ko abalimu bakoresheje ibihumbi bitarenga 45 andi yose agahabwa uwaje ahagarariye umushinga i Gasagara muri Rusororo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish